Burera: Abarimu bigisha ku kirwa cya Bushonga barasaba ubuyobozi kubatabara
Abarimu bigisha mu mashuri abanza ku kigo cya Birwa II, ku kirwa cya Bushonga, kiri mu kiyaga cya Burera, umurenge wa Rugarama mu karere ka Burera barasaba ubuyobozi kubafasha kugira ngo boroherwe no kwigisha kuri icyo kirwa.
Abarimu bigisha kuri icyo kirwa baturuka hakurya y’ikiyaga ku buryo bajya bajya ku kazi buri munsi bambukiranyije ikiyaga mu bwato.
Niyomfura Angelique, wigisha icyongereza n’ubumenyi ku kigo cya Birwa II, avuga ko bafite ingorane nyinshi zirimo kubura ubwato bwo kubacyura iwabo no kubura aho bacumbika ku kirwa cya Bushonga.
Agira ati “Abigisha hano twese dutuye inyuma y’ikiyaga kandi n’ubundi dutaha mu mago y’abandi kuko ino aha nta amacumbi ahaba wakodesha. Aho tuba, ni ugushaka umuturage akagucumbikira ukabayo nyine, ibyo akubwiye ugakora ibyo, ukaba nk’umwana we.”

Uretse ibyo kandi ngo urugendo rurabavuna cyane, ndetse bakagira n’impungenge kuko nta bwato bwizewe buba kuri icyo kiyaga ngo butware abantu, ubuhari nta majire (imyambaro irinda abantu kurohama) bugira.
Uyu mwarimukazi akomeza agira ati “Hari igihe turara ku cyambu tugacumbika twabuze aho duca, ubundi tukabura aho duhahira tukaburara.”
Niyomfura avuga ko bahisemo kuba ku kirwa cya Bushonga bigishirizaho kuko batabona ubwato bubatahana iwabo buri munsi. Ngo bajya ku kirwa ku cyumweru nimugoroba bakazasubira iwabo ku wa gatanu nimugoroba.
Maniraguha Jean Damascene, wigisha imibare ku kigo cya Birwa II, avuga ko ikibazo bafite kibakomereye cyane ari icy’uko nta bwato bagira bubambutsa. Ngo babubonye imyigishirize yabo yakomeza gutera imbere.

Abo barimu bavuga ko hashize igihe kirenga umwaka ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwarabemereye ubwato ariko ntibarabuhabwa. Ubuyobozi bwo buvuga ko bugiye kwimura abatuye icyo kirwa cya Bushonga.
Abo barimu ariko basaba ubuyobozi bw’akarere ka Burera ko hagati aho babakodeshereza ubwato buzajya bubafasha kwambuka mu gihe bagitegereje ko abo baturage bimurwa.
Ibyumba by’amashuri ntibihagije
Ikigo cy’amashuri abanza cya Birwa II kigaho abanyeshuri barenga 100. Abo banyeshuri bose bigira mu byuma by’amashuri bitatu bisigaye kuri icyo kigo. Mbere hahoze ibyuma bitandatu ariko bitatu byarasenyutse.

Kubera ko ibyo byumba bitatu bisigaye bitabasha kwakira abo banyeshuri bose, byabaye ngombwa ko abanyeshuri biga mu byiciro. Nk’uko Maniraguha abisobanura, ngo iyo abo mu wa mbere kugeza mu wa gatatu bize igitondo, abo mu wa kane kugeza mu wa gatandtu biga ikigoroba bityo bityo.
Ayo mashuri bigiramo nayo ntabwo afite ibikoresho bihagije. Abanyeshuri bicara ku ntebe z’imbaho ku buryo kwandika bibagora. Ayo mashuri kandi ntabwo akomeye ku buryo abarimu bayigishiriza mo bavuga ko hatagize igikorwa nayo ashobora kuzasenyuka.
Ngo n’ubwo ariko bafite ibyo bibazo byose ariko abanyeshuri biga kuri Birwa II baratsinda; nk’uko Maniraguha abihamya.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwo butangaza ko kugurira ubwato abarimu, kubaka amashuri ndetse no kwimura abatuye ikirwa cya Bushonga, ari ikibazo buri kwigira hamwe kuko bisaba amafaranga menshi.
Gushaka abashoramari bakagurira Abanyabushonga ubundi bakimurwa, bakajya gutura mu midugudu hakurya y’ikiyaga nibyo bishyirwa imbere n’ubuyobozi bw’akarere ka Burera kuko ngo ku kirwa cya Bushonga nta bikorwa remezo biharangwa kandi kubihageza byahenda cyane.
Gusa bamwe mu Banyabushonga bavuga ko igikorwa cyo kwimurwa kimaze igihe kivugwa ariko ntigishyirwe mu bikorwa.
Ikirwa cya Bushonga kiri mu kiyaga cya Burera rwagati, gifite ubuso bwa hegitari 10. Gituwe n’imiryango 68 igizwe n’abaturage bagera kuri 400.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
aha se ni mu Rwanda!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!