Amakimbirane ni imwe mu ngaruka za Jenoside yabaye mu Rwanda

Buri wese arasabwa kugira uruhare mu guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi zirimo amakimbirane n’ihungabana; nk’uko bisabwa n’umuryango IBUKA.

Abitabiriye amahugurwa yateguwe na IBUKA na GIZ yari agenewe abahagarariye imiryango yigenga n’ibigo bya Leta bihura n’ibibazo by’amakimbirane n’ihungabana babashije gusangira ubumenyi no gusesengura ibibazo bitandukanye bifitanye isano n’ihungabana nka kimwe mu bitera amakimbirane.

Amakimbirane agaragarira mu ihohotera haba mu magambo no mu bikorwa, ihohoterwa naryo riganisha ku ihungabana naryo rigaruka ku ihohoterwa ; basobanura urwo rusobe rw’ibibazo, abajyanama mu ihungabana basanga imvano yabyo akenshi ituruka ku ngaruka za Jenoside yakorerwe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Uwingabire Scholastique umuforomo mu buzima bwo mu mutwe i Caraes Kabutare mu karere ka Huye, avuga ko mu busanzwe, gufasha umuntu wahohotewe rimwe na rimwe wahungabanye biturutse ku makimbirane atandukanye atari ibintu byoroshye, kuko habanza kumenya imvano y’icyo kibazo, iryo hungaba akenshi rigaturuka ku mwiryane mu muryango ushobora no gutera kwicana hagati y’abashakanye.

Marcel Ndagijimana ukora muri Caritas mu ishami rifasha mu mibanire y’ abantu, nawe ibibazo biri mu muryango nyarwanda , akaba anakunze guhura nabyo mu bujyanama atanga, bifatiye ku mateka u Rwanda rwanyuzemo ya Jenoside yakorerwe Abatutsi mu 1994, hakiyongeraho n’ubukene.

Madamu Mukamana Adelithe, umuhuzabikorwa w’ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe n’imibereho myiza muri IBUKA, nawe yemera ko imvano y’amwe mu makimbirane agaragara mu muryango nyarwanda ari Jenoside yakorerwe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Icyo ashishikariza abantu ni ugukemura amakimbirane bo ubwabo mbere y’uko hitabazwa izindi nzego, bityo bikoroshya ikibazo hatabayemo ibibazo birebire.

Mu turere twa Gisagara, Huye na Nyaruguru, ubu harabarurwa ingero z’amakimbirane zisaga 2000 kandi uyu mubare ukomeje kuzamuka kuko kwegeranya iyo mibare bigikorwa.

Usanga akenshi amakimbirane ashingiye ku butaka, ihohoterwa mu muryango, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ugucana inyuma ku bashakanye, kutabyara, gutwita utabiteguye n’imitungo yangijwe muri Jenoside.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka