Abayobozi ku mpande zombi basuye ibikorwa byo kubaka ikiraro gishya ku Rusumo

Kuri uyu wa 25/02/2013, abayobozi baturutse mu ntara ya Kagera muri Tanzaniya bakoreye urugendo mu karere ka Kirehe bareba aho ibikorwa bitandukanye bijyanye no kubaka ikiraro gishya gihuza u Rwanda na Tanzaniya bigeze.

Umuyobozi w’intara ya Kagera, Colonel Fabiani Inyasi Massawe hamwe n’umuyobozi w’intara y’iburasirazuba, Odette Uwamariya, bishimiye ko igikorwa cyo kubaka ikiraro cya Rusumo hamwe na One Stop Border Post (OSBP) ku mpande zombi z’umupaka bigenda neza.

Abubaka OSBP basobanura aho imirimo igeze.
Abubaka OSBP basobanura aho imirimo igeze.

Abashinzwe ibikorwa byo kubaka bagaragaje ko ubu ibikorwa bimaze kugera ku kigero cya 16% ariko ngo harimo ubukererwe bwa 0,8% ukurikije ibyari biteganyijwe. Gusa bavuga ko bidakabije kandi ngo ikibazo kigihari nuko kugeza ubu nta muriro uri ku ruhande rwa Tanzaniya.

Ikiraro gishya kirimo kubakwa gifite metero 80 aho kizaba gipima toni 180 mu gihe igisanzwe cyapimaga toni 53; nk’uko byasobanuwe na Munyanshongore Honore ushinzwe gukurikiranya ibi bikorwa bitandukanye ku mpande zombi.

Ahari gutunganywa.
Ahari gutunganywa.

Iki kiraro kizubakwa aho kizaba gitandukaniye n’icyari gisanzwe ni uko abanyamaguru bazaba bafite inzira yabo aho kuri ubu ikiri gukoreshwa usanga imodoka zibisikana n’abanyamaguru kuri iki kiraro.

Iki kiraro hamwe na One Stop Boarder Post (OSBP) bizuzura bitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari 21 aho ku ruhande rw’u Rwanda bazakoresha miliyari 10,5 no ku ruhande rwa Tanzaniya bakazakoreshwa miliyari 10,5.

Abayobozi ku mpande zombi basura ibikorwa byo kubaka ikiraro cya Rusumo.
Abayobozi ku mpande zombi basura ibikorwa byo kubaka ikiraro cya Rusumo.

Imirimo yo kubaka yatangiye muri Nyakanga 2012 ikaba iteganijwe kuzarangira tariki 15/11/2014.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka