CHUK: Abagera kuri 200 biganjemo abana bari kuvurwa indwara y’ibibari

Abaganga bagize itsinda “Operation Smile” bari ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), mu gikorwa cyo kuvura indwara mu bantu bavukanye indwara y’ibibari, barimo abana n’abakuru. Indwara ifata ku gice cy’umunywa ikawusatura ku buryo yangiza isura.

Indwara y’ibibari isanzwe imenyerewe cyane mu Rwanda ariko mu bihe byashize ntibyari bimenyerewe ko abayirwaye bashobora kwitabwaho bagakira.

Uyu mubyeyi yazanye umwana we kumuvuza muri "operation smile".
Uyu mubyeyi yazanye umwana we kumuvuza muri "operation smile".

N’ubwo nta mibare igaragara y’ababa bavukana ubwo bumuga cyangwa baburwaye, ariko abafite ubwo burwayi bo ni benshi nk’uko byemezwa na Dogiteri Martin Nyundo, ukora mu gice cyo kubaga mu bitaro bya CHUK.

Mu gikorwa kiri gukorerwa kuri ibi bitaro n’itsinda ry’abaganga b’Abanyamerika, cyatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 25/02/2013, Nyundo yemeje ko mu myaka ibiri ishize hagiye havurwa abagera kuri 200 buri mwaka ukongeraho n’abateganywa kuvurwa uyu mwaka.

Abo bavurwa ni ababa babashije kwitabira iki gikorwa baturutse mu mpande zitandukanye z’igihugu, ariko kandi umuntu akaba atakwirengangiza n’abandi baba batashoboye kukitabira ku mpamvu zitandukanye zirimo n’imyumvire micye.

Abaganga mu gikorwa cyo kubaga umwe mu bavuwe ibibari.
Abaganga mu gikorwa cyo kubaga umwe mu bavuwe ibibari.

Dogiteri Nyundo yasobanuye ko iyi ndwara y’ibibari itagira urukingo, umwana ayivukana ikamugiraho ingaruka yo kumwangiriza isura, bishobora kumubangamira kugera kuri byinshi bitewe no kunenwa cyangwa we ubwe adashobora kwiyakira.

Ibyo kandi byemezwa n’umwe mu baje kwivuza iyo ndwara wayivukanye, avuga ko n’ubwo muri rusange ntacyo atagezeho kubera ubwo burwayi ariko bitamubuzaga kutiyakira kubera uko abandi bamurebaga.

Sosiyete y’itumanaho ya MTN iri mu bateye inkunga iki gikorwa yemeza ko ishimishwa no kugira uruhare mu bikorwa bigirira akamaro abaturage. Uyu mwaka yatanze ibihumbi 10 by’amadolari ya Amerika yo gufasha mu bikorwa byo gukurikirana abo barwayi.

Umubyeyi w'uyu mwana avuga ko ise w'umwana yamwihakanye kubera ko yavukanye ibibari.
Umubyeyi w’uyu mwana avuga ko ise w’umwana yamwihakanye kubera ko yavukanye ibibari.

Umwaka ushize ho yari yatanze agera ku bihumbi 30 by’amadoari, nayo yifashishijwe mu bikorwa byabereye hirya no hino mu gihugu.

Ubuyobozi bwa MTN bugasaba ko Operation Smile yajya byibura iba inshuro zirenze imwe mu mwaka, nk’uko Khaled Mikawi, Umuyobozi mukuru wa MTN yabitangaje.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

wowe xxxxxxxxx vana ubwiyemezi zawe hano.
Ninde se wakubwiye ko abafotowe batiyemereye gufotorwa?
We mutugani?

Higiro yanditse ku itariki ya: 26-02-2013  →  Musubize

turashimira amakuru muduha arikom mugerageze guhisha mu maso y’ urwaye mutwereke uburwayi,kubera uburenganzira bw’ ikiremwamuntu.

xxxxx yanditse ku itariki ya: 26-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka