Ihuriro ry’Abanyabyimana rigiye kwishakamo ibisubizo biteza imbere aho bavuka
Ihuriro rihuza abayobozi n’abavuka mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango ariko batahakorera ryiyemeje guhuriza hamwe abanyamuryango bagashakisha icyateza imbere umurenge bavukamo.
Mu nama yahuje impande zombi tariki 24/02/2013 mu mujyi wa Kigali, ubuyobozi bw’umurenge wa Byimana, bwagaragarije abavuka muri uyu murenge ariko batahakorera ibyiza biri mu murenge bavukamo, kugira ngo nabo baze bashobore kubigiraho inyungu.

Nahayo Jean Marie, umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byimana, yashishikarije abavuka muri uyu murenge kumanuka bagafatanya kubyaza umusaruro ibyiza biwurimo ndetse bita ku baturage bakiri munsi y’umurOngo w’ubukene.
Bimwe mu byagaragarijwe abavuka mu murenge wa Byiamana ariko batahatuye, harimo nk’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ahantu nyaburanga, uburezi n’ibindi byinshi.

Havugimana Jean, ni umuyobozi w’ihuriro rihuza abavuka mu murenge wa Byimana batahakorera ndetse n’abawutuyemo, yasabye ubuyobozi bw’umurenge wa Byimana kwigira neza imishinga abatahatuye kugirango bayishoremo ariko bayizeye.
Yagize ati “nibyo turifuza guteza imbere aho dukomoka, ariko nanone ntiwashora aho ubuna utazunguka”.
Iyi nama yanigiwemo ibintu bitandukanye birebana n’imibereho y’abaturage, aho hasabwe ubufatanye bw’impande zombi kwihutisha iyishyurwa ry’imisanzu ya mutiweli ndetse hanashakishwa inzira yo gusana urwibutso rwa Jenoside rutameze neza.

Iyi nama yashojwe hafashwe ingamba z’uko izajya iterana buri gihembwe, ariko abagize ihuriro bakaba bashobora guhuzwa n’inama zidasanzwe hashakishwa uko uyu murenge watezwa imbere n’abawuvukamo.
Bamwe mu bayobozi bakuru bavuka mu murenge wa Byimana harimo Monique Nsanzabaganwa Visi Guverineri wa Banki nkuru, Depite Byabarumwanzi Francois na Nyirabagenzi Agnes.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|