Abagabo umunani bakomoka mu murenge wa Rugengabari, mu karere ka Burera batorotse inkiko Gacaca, baza gukatirwa badahari kuburyo ntawe uzi aho baherereye kugira ngo bazanwe kurangiza ibihano bahawe.
Minisitiri w’umutungo Kamere, Stanislas Kamanzi yifatanyije n’abatuye akarere ka Nyanza mu gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba, cyabereye mu murenge wa Rwabicuma kuri uyu wa Gatanu tariki 16/11/2012.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimye Umunyarwanda witwa Emmanuel Rusera, umaze kubaka amahoteli ane ya “Gorilla” mu Rwanda. Agahamya ko abakora nka we mu gushora imari mu gihugu, aribo bitezweho kuzamura ubukungu n’imibereho by’abaturage n’igihugu muri rusange.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni, arasanga amahugurwa abayobozi b’inzego z’ibanze bamaze igihe bahabwa arimo kugenda agaragaza umusaruro, mu kubaka inzego z’ibanze.
Akagali ka Kamashashi gaherereye mu murenge wa Nyarugunga, mu karere ka Kicukiro, kifatanyije n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, umaze ushinzwe, mu birori byahuje abanyamuryango n’incuti zawo.
Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenocide (IBUKA) mu karere ka Karongi uratangaza ko gutinda kw’imanza z’abangije imitungo ari imwe mu mpamvu zituma aka karere kataragera ku bumwe n’ubwiyunge 100%.
Itsinda ry’abanyamuryango b’umuryango RPF-Inkotanyi bakora mu kigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) 30 bari bahagarariye abandi, basuye impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Kigeme bazizaniye inkunga.
Umugabo witwa Mussa Rwamuhizi yatawe muri yombi na Polisi mu Kagali ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge mu ntangiriro z’iki cyumweru imusanganye udupfunyika 390 tw’urumogi.
Playback yatumye Karangwa Lionel aka Lil G atamurikira abakunzi be alubumu ye ya mbere “Nimba umugabo” mu matariki yari yarabatangarije 17/11/2012.
Abagororwa ndetse n’abacungagereza bakora imirimo y’ubwubatsi bo muri gereza ya Musanze, tariki 15/11/2012, bigishijwe uburyo bwo kuvanaho isakaro ndetse na prafond bya asibesitosi, kuko byagaragaye ko bigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu.
Abarimu bagiye kwigisha abanyeshuri umukino wa sitball maze abafite ubumuga babashe gukina n’abandi mu bihe by’ikiruhuko. Mbere wasangaga abana bafite ubumuga biga ku bigo by’amashuri bifite gahunda y’uburezi budaheza, babura imikino bahuriraho n’abandi.
Bahereye kuri gahunda umuryango FPR-Inkotanyi wabagejejeho, abatuye akarere ka Bugesera bemeza ko ubukungu bwabo bwazamutse babikesha uwo muryango.
Twagirayezu Modeste 29 warashwe ku rutungu na Uwambajemariya w’imyaka 16 warashwe mu mutwe barwariye mu bitaro bya Gisenyi kubera bakomerekejwe n’amasasu sarasiwe muri Congo mu ntambara ishyamiranyije ingabo za Leta ya Congo n’umutwe M23.
Nyuma y’igihe gito station Kobil iri Nyarutarama ahitwa mu Kabuga ifungiwe imiryango, ubu biravugwa ko iyi station igiye gufungurwa ahubwo hafungwe K-Club iri uruhande rw’iyi station.
Amakipe abiri y’abasheshakanguhe bo mu mujyi wa Muhanga (Les Onze du Dimanche na Magic FC) azwiho guhangana bikomeye, kuburyo atajya akina umukino wa gicuti kubera ishyaka ryo kwanga gutsindwa riyaranga.
Abashakashatsi bo muri kaminuza y’ahitwa Bonn mu gihugu cy’Ubudage bashyize ahagaragara umuti wo mu bwoko bw’amatembabuzi (hormone) witwa Ocytocine ufasha abagabo kwishimira abagore babo ntibabace inyuma.
Mu gihe Abanyaruhango bari biteguye gucinya akadiho kuri uyu wa Gatandatu tariki 17/11/2012 babifashijwemo na Archestre Impala, ntibigishobotse kuko iyi gahunda yasubitswe n’Impala.
Polisi yataye muri yombi umugabo witwa Joseph Birikano tariki 14/11/2012 akurikiranweho gukoresha cheque mpimbano ya INATEK ifite agaciro ka miliyoni 26.5.
Isiganwa ry’amagare ryo kuzenguruka u Rwanda (Tour du Rwanda) ry’uyu mwaka rizaba kuva ku cyumweru tariki 18/11/2012 kugeza tariki 25/11/2012, rizitabirwa n’amakipe 12 aturuka mu bihugu 10 byo hirya no hino ku isi.
Hotel Serena na Rwandair bashyizeho ibiciro bidasanzwe ku Banyanijeriya bifuza kuza mu Rwanda no kuhanyura bajya ahandi muri gahunda yiswe Destination Rwanda.
Ikigo cyazobereye mu gukora ubushakashatsi ku isi yose cyitwa Gallup cyatangaje ko ku isi yose cyasanze Abanyarwanda aribo ba mbere bumva batekanye kandi bishimiye umutekano bahabwa n’igihugu cyabo.
Ku nshuro ya mbere abanyeshuri biga ibijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) uyu mwaka bakoze ibizamini bya Leta.
Icyo gitaramo kigamije gukusanya inkunga yo gutabara abanyamerika baherutse kwibasirwa n’inkubi y’umuyaga witwa Sandy kizabera ku rubuga rwa Madison Square Garden muri Leta ya New York tariki 12/12/2012 ari nayo mpamvu bakise 12-12-12.
Sosiyete yo mu Bwongereza icukura ikanacuruza peteroli (BP) yemeye icyaha cy’uburangare no kwishyura amande ya miliyari 4.5 z’amadolari y’Amerika, kubera iyangizwa ry’ikigobe cya Mexico cyamenetsemo peteroli y’iyo sosiyete.
Impunzi z’Abanyecongo 2500 zahungiye mu Rwanda taliki 15/11/2012 bavuga ko badashaka kujya mu nkambi kuko biteguye ko intambara ihuje ingabo za leta ya Congo n’ingabo z’umutwe wa M23 irangira vuba bagasubira mu gihugu cyabo.
Abantu babiri bakomerekeye mu mpanuka z’imodoka ebyiri z’Abashinwa zagonze amavatiri mu muhanda Buhinga-Rusizi hafi y’ahitwa mu Mwaaga ku gicamunsi cyo kuwa gatatu tariki 14/11/2012.
Kuva tariki 15/11/2012, hari kuba amarushanwa ahuza amakipe atandatu harimo ayo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, mu rwego rwo kwigaragariza abashinzwe kugurisha abakinnyi i Burayi abakinnyi bafite impano.
Abadepite bagize komisiyo ishinzwe ingengo y’imari n’umutungo w’igihugu bagaragaje impungenge z’aho amafaranga asaga miliyoni 400 zizinjizwa mu misoro y’akarere ka Gakenke mu ngengo y’imari ya 2012-2013 azava.
Western Union, isosiyete kabuhariwe mu guhererekanya amafaranga na Ecobank byatangije uburyo bushya bwo guhererekanya amafaranga kuri internet hakoreshejwe konti zo muri banki Internet Account Based Money Transfer (ABMT).
Umuyobozi wa banki y’ubucuruzi y’u Rwanda (BCR) ishami rya Rusizi, Kayiranga Kanimba Evariste, aratangaza ko iyi banki itanga inguzanyo nk’uko bisanzwe, ndetse ko yazanye ubundi buryo bwo kwiteganyiriza wunguka , no guteganyiriza abana amashuri.
Prof. Sam Rugege uyobora Urukiko rw’Ikirenga arashimima inkiko zo mu ntara y’Amajyepfo kuko zica imanza nyinshi kandi neza. Abacamanza bakora isesengura n’ubushakashatsi ku bibazo bagezwaho, bakakira ababagana neza ndetse bakanandika ibibazo byabo bakanabikemura.
Mu karere ka Ruhango hatangiye gukwirakwizwa imfashanyigisho zifasha abaturage gusobanukirwa n’ibisasu kuko bimaze kugaragara ko muri ako karere abaturage bagenda bahitanwa n’ibisasu kubera kutabisobanukirwa.
Abahagarariye imiryango igize ihuriro Young President Organisation(YPO) ry’abashoramari bo mu bihugu bitandukanye byo ku isi, bemereye Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko bagiye guhuza ishoramari ryo mu Rwanda (Doing Business in Rwanda), n’abanyamuryango babo barenga ibihumbi 20 ku isi.
Bamwe mu banyeshuri bari gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye baratangaza ko batorohewe n’uburyo bushya bari guhabwamo ibizamini kuko batari babwiteze.
Umugabo witwa Giraneza John utuye mu Murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera yarongoye umukobwa witwa Uwimana Jeanne ukomoka mu muryango w’abamwiciye abantu muri Jonoside ndetse anafasha abo muri uwo muryango kwishyura imitungo bangije mu gihe cya Jenoside.
Umushinga ugamije kongerera ubushobozi urubyiruko rwo mu cyaro biciye mu kwihamgira imirimo (STRYDE) watanze inyemezamirimo 155 ku rubyiruko rwigishijwe kwihangira imirimo rwo mu mirenge inyuranye yo mu karere ka Nyanza mu muhango wabaye tariki 15/11/2012.
Impunzi z’Abanyekongo 2500 zimaze kwakirwa mu Rwanda nyuma y’imirwano ikomeye ihuje ingabo za Leta ya Congo n’umutwe wa M23 imirwano yadutse mu gitondo cy’uyu munsi tariki 15/11/2012.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera batangaza ko bakwiye gusobanurirwa neza uko bagomba guhinga amasaka kuko hari aho batemererwa kuyahinga kandi barabwiwe ko nta gihingwa na kimwe cyaciwe mu Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaije imyiteguro ya hafi yo gushyiraho kaminuza imwe rukumbi y’u Rwanda kuko ubu yamaze gushyiraho itsinda ryihariye ryo gutangiza iyo kaminuza.
Amazu yubakiwe bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bo mu karere ka Ngororero yarashaje ku buryo iyo imvura iguye batabona aho bahengeka umusaya.
Abarozi bibumbiye muri cooperative “KAMU Zirakamwa” yo mu murenge wa Mudende bavuga ko mu mezi ane bamaze guhomba ibihumbi 500 bitewe n’ibyuma rweyemezamirimo yashyize muri iryo kusanyirizo ry’amata bubakiwe ku nguzanyo ya BRD.
Abafite amazu y’uburiro, ubunywero n’acumbikira abagenzi mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu barasabwa kongera imbaraga mu byo bakora bita cyane ku isuku kuko hari aho byagaragaye ko bidakorwa neza.
Twizerimana Silas uvuka mu murenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero yakoreraga sosiyete y’Abashinwa yubakaga umuhanda Ngororero-Mukamira aza kugongwa n’imodoka none amaze umwaka n’amezi ane atarabona ubufasha mu kwivuza.
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuzima, Dr Uzziel Ndagijimana, yarasabye rwiyemezamirimo wubaka inyubako y’ibitaro bya Kirehe kumenyesha hakiri kare ikibazo yahura nacyo mu kubaka aho kugira ngo ahagarike akazi.
Igihe cyo kwiyandikisha mu marushanwa ya Rwanda Premier Models Competition (RPMC) cyongereweho icyumweru kugira ngo abanyeshuri bari gukora ikizamini cya Leta nabo babone amahirwe yo kwiyandikisha. Kwiyandikisha byagombaga kurangira tariki 17/11/2012 none bizarangira tariki 24/11/2012.
Mu muganda wabaye kuri uyu wa gatatu tariki 14/11/2012 mu karere ka Kirehe, umurenge wa Gahara ku gasozi ka Rununga hatewe ibiti ibihumbi 15 mu rwego rwo kubungabunga amashayamba.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Milutin Micho, avuga ko itsinda u Rwanda ruherereyemo mu gikombe cya CECAFA izabera muri Uganda kuva tariki 24/11/2012, ari iryo kwitonderwa kuko amakipe arigize ashobora gutungurana.
Gutanga serivise nziza ni ikintu cy’ingenzi cyane buri wese yagakwiye kwitaho kuko ngo burya umukiriya umwe ugiye atanyuzwe aruta 10 banyuzwe ariko batazagaruka; nk’uko byemezwa na Nahimana Therese uyobora Mukamira House mu karere ka Nyabihu.
Ibitego bibiri kuri bibiri nibyo byakiranuye u Rwanda na Namibia mu mukino wa gicuti wabereye kuri stade Amahoro tariki 14/11/2012, gusa abatoza ba Namibia bababajwe cyane n’imisufurire y’uwo mukino bavuga ko bagombaga gutsinda u Rwanda ibitego 3-2.
Inyeshyamba enye z’umutwe wa FDLR na Mai-Mai n’umusirikare umwe wa Leta ya Kongo-Kinshasa baguye mu mirwano yabahuje mu cyumweru gishize mu gace ka Lubero mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.