Kera kabaye, ikiraro cyo mu gishanga cya Karuruma kigiye kubakwa

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwijeje Komisiyo Ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’Ingengo y’Imari ya Leta (PAC) ko ikiraro cya Karuruma cyari kimaze imyaka ine cyarabaye agatereranzamba, noneho bitarenze impera z’uyu mwaka kigomba kuzaba cyatangiye kubakwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yabwiye PAC ko ubu bari mu mirimo ya nyuma yo gutanga isoko ryo kubaka icyo kiraro, kuburyo “Igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka kizajya kurangira icyo kiraro cyatangiye kubakwa.”

Dusengiyumva yavuze ko ubusanzwe kiriya kiraro kiri mu mushinga mugari wo kubaka imihanda y’ibilometero 215 mu Mujyi wa Kigali, ariko uyu mushinga ukaba warananiye rwiyemezamirimo ku buryo byabaye ngombwa ko isoko rihabwa undi.

Yagize ati “Muri uyu mushinga si iki kiraro cyari kirimo gusa. Haarimo ibiraro bitatu, ariko iki cya Karuruma cyo twasanze gifite imirimo myinshi. Turimo kureba uko imirimo yo kucyubaka yatangira muri iki gihembwe cya mbere cy’ingengo y’imari, kikazaba cyaruzuye bitarenze mu gihe cy’imyaka ibiri kuko ari cyo cyari giteganyijwe.”

Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali, ushinzwe Ibikorwaremezo, Fulgence Dusabimana, yavuze ko igice cy’uriya muhanda wa Karuruma-Gisozi cyubatswe ariko ikiraro kigasigara kuko cyari kiri mu gishanga kandi bagomba kubanza gukora inyigo y’ubutaka bw’aho kizubakwa.

Ati “Ariko na nyuma yo kubona ibisubizo by’iyi nyigo, byagaragaye ko rwiyemezamirimo adashoboye kugikora. Rero, byabaye ngombwa ko duseza amasezerano tugatangira gushaka undi rwiyemezamirimo.”

Nubwo PAC yabaye nk’igaragaza ko iki kiraro kimaze kudindiraho imyaka ine ariko, umushinga w’Umuhanda Karuruma-Gisozi (uhinguka Belle Etoile) watangiye muri 2017.

Muri 2021, Komisiyo y’Inteko ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’Umutungo wa Leta (PAC) na bwo yawubajijeho Umujyi wa Kigali, maze uwari Umuyobozi Wungirije w’Umujyi, Merard Mpabwanamaguru, ababwira ko uwo muhanda wari waradindijwe no kuba hari ikiraro kigomba kubakwa mu gishanga cya Karuruma ndetse n’ingengo y’imari itari ihagije.

Uyu muhanda waje kubakwa ariko hasigara ikiraro cyo mu gishanga cya Karuruma, kandi ari cyo cyari gihangayikishije kugira ngo imodoka zibone indi nzira zishobora kunyuramo igihe habaye uruvunganzoka rw’imodoka (jam) mu bice bya Gatsata na Nyabugogo.

Mu gihe cy’imvura, iki gishanga cyuzura amazi ku buryo nta modoka iba ishobora kuhanyura, ndetse rimwe na rimwe bikaba ngombwa ko n’abanyamaguru bawukoresha bibasaba kwifashisha abasare babambutsa babahetse mu mugongo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka