Rilima: Umugabo yakomerekejwe n’ingona ku myanya ndangagitsina
Umugabo witwa Iyamuremye wo mu murenge wa Ririma mu karere ka Bugesera yakomerekejwe n’ingona ku myanya ndangagitsina, tariki 26/08/2013, akaba arwariye mu bitaro bya ADEPR Nyamata.
Iyamuremye ngo yari azindutse ajya kuvoma mu kiyaga cya Rumira dore ko nta mazi yandi yari kubona. Amaze kuzuza amajerekani abiri asubiyeyo kuvoma iya gatatu, acyinjira mu mazi nibwo yahise afatwa n’ingona yari yahamutegeye nk’uko abivuga.
Yagize ati “maze ishaka kunyibirana nkizwa n’urufunzo, kuko narufashe ndarukomeza maze ndekura ijerekani mvuza induru nibwo abarobyi baje kuntaraba nibwo banshize imusozi”.
Ngo asanga iki ari ikibazo gikomeye mu gihe abenshi mu baturage b’umurenge wa Ririma nta mazi yandi babona, bakaba bashoka ibiyaga bajya kuvoma.

Ati “aho hantu ntabwo hari hamenyerewe nk’ahaba ingona n’ubwo muri ibyo biyaga bishamikiye ku mugezi w’Akagera nta gihe hashira ukwezi utumvise uwo ingona yahafatiye”.
Nsengiyumva Emmanuel, umuforomo ukurikiranira hafi Iyamurenye yavuze ko azoroherwa vuba nubwo iyi ngona yamufashe ahantu habi, ndetse ngo nyuma y’umunsi umwe azasezererwa atahe.
Ikibazo cy’abafatirwa n’ingona mu biyaga by’akarere ka Bugesera cyavuzweho kenshi. Abenshi mu bafatirwamo ni abo bita inkombora bajya kuroba rwihishwa, ariko noneho hari n’abo zifatiramo bajya kuvoma kuko ari amaburakindi nta handi bakura amazi.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
kuyica sicyo gisubizo
uwomugabo akomezekwihangana kuko ingona ninyamahane ntako utariwagize pe!!
Uwo muturage niyihangane, ariko iyo mvunamuheto y’ingona nibayishakishe bayice kuko ndahamya ko idaherukiye kuri uwo!
Birababaje! Ni yihangane kdi akomere.
Inama natanga igihe leta itarababonera amazi nibashake ukuntu bakora uruzitiro mukiyaga aho abaturage bavomera hazitirwe abantu bavome ntampungenge z’ingoma.