Argentine : Polisi yatahuye abakoreshaga inyoni z’inuma mu gucuruza urumogi
Inzego za polisi mu gihugu cya Argentine zatahuye ko hari abacuruzi b’ibiyobyabwenge bari barigishije inyoni z’inuma kujya zitwara urumogi zikarugemurira abanywi barwo mu duce twa kure batagize aho bahurira n’inzego z’umutekano.
Ibi byatahuwe ubwo abapolisi bahabwaga amakuru, bajya kugenzura neza bagasanga hari inuma zihora ziguruka ahantu hamwe ziziritseho udupfunyika ku ijosi no ku maguru.
Ubusanzwe ngo inyoni z’inuma zigira ubushobozi bwo kwiga no gufata vuba ku buryo abahanga ngo bazigisha neza zikamenya kujya zigeza ubutumwa aho abazigishije bashaka.
Umukuru wa polisi mu gace ka Buenos Aires, commandant Nestor Larrauri yabwiye abanyamakuru ko izo numa zakoreshwaga ngo zakoraga ingendo zirenga 20 buri munsi, zikagemura urumogi ahantu hatandukanye harimo no mu magereza anyuranye aho inuma zagwaga ku madirishya no mu mbuga zitagenzurwa kuko batari baracyetse ko inyoni zakoreshwa muri ibyo bikorwa bibi.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|