Hakozwe porogaramu ifasha abantu kugenzura uko abakunzi babo babaca inyuma

Havumbuwe porogaramu izakoreshwa muri telefoni zigendanwa, umuntu akamenya aho umukunzi we aherereye, akamenya ubutumwa bugufi (SMS) yohererezanya n’abandi ndetse akaba yanabasha kumva ibyo avugana n’abo bari kumwe igihe baganira.

Iyi porogaramu yakozwe n’umusore witwa Matheus Grijo ufite imyaka 24, ngo yayise “Rastreador de Namorados” mu rurimi ruvugwa muri Brazil na Porutigali cyangwa “Boyfriend Tracker” mu cyongereza.

Ifasha umuntu uyifite kuri telefoni ye igendanwa no muri telefoni y’uwo ashaka kugenzura kujya amenya aho aherereye hose, akamenya ubutumwa bugufi SMS yohereje n’uwo abwoherereje ndetse ngo yabishaka akumva ibiganiro umuntu ufite iyo telefoni ari kugirana n’abandi bicaranye cyangwa bari hamwe igihe telefoni iri nko mu mufuka cyangwa mu gakapu.

Iri koranabuhanga rizafasha abakoresha telefoni igendanwa gukurikirana ibyo abakunzi babo bahugiyemo byose.
Iri koranabuhanga rizafasha abakoresha telefoni igendanwa gukurikirana ibyo abakunzi babo bahugiyemo byose.

Kugira ngo iyi porogaramu itangire gukora bisaba ko umuntu ufite uwo ashaka kugenzura ayishyira muri telefoni ye, akanayishyira muri telefoni y’uwo ashaka kujya acungira hafi.

Ibi ngo ni nabyo byatumye bayita iyo kugenzurana hagati y’abakunzi, ariko ngo abagore n’abakobwa nibo bakekwa ko bazayikoresha cyane. Izi telefoni kandi ngo zigomba kuba ziri mu zigezweho bita smartphones.

Iyo iyi porogaramu imaze kugera muri telefoni zombi ngo ituma igihe cyose telefoni yohereje ubutumwa na wawundi uyikurikirana abona kopi y’ubutumwa bwoherejwe ndetse n’uwo bwohererejwe ndetse akanamenya aho iyo telefoni ibwohereje iherereye.

Byongeye kandi, ngo iyo ugenzura telefoni abishatse, hari ibyo akorera kuri telefoni ye, yayindi agenzura ikamuhamagara nyirayo atabizi, igihe ari nko kuganira n’abandi umugenzura akaba ari kumva ibyo avuga cyangwa ibyo akora igihe hari amajwi yumvikana.

Matheus Grijo wakoze porogaramu ya Rastreador de Namorados.
Matheus Grijo wakoze porogaramu ya Rastreador de Namorados.

Iyi porogaramu ngo iraboneka kuri buri wese uyishaka ku rubuga rwa Google n’urubuga bwite rwa Matheus Grijo, kandi ngo umuntu wemeye kujya yishyura amadolari ya Amerika abiri buri kwezi ashobora kujya ayishyira muri telefoni ku buryo itagaragara, bityo na nyiri telefoni ntazamenye ko agendana porogaramu “Rastreador de Namorados” muri telefoni ye.

Ku rubuga rwa facebook rwitiriwe iyi porogaramu “Rastreador de Namorados” ruri gutanga iyi porogaramu ngo harahamagarira abakobwa by’umwihariko gusakaza iyi porogaramu kuko handitswe ngo "Girls, share this." twagenekereza mu Kinyarwanda ngo “Bakobwa, nimusakaze ubu butumwa.”

Iyi porogaramu yishimiwe na benshi mu bakobwa n’abagore bo muri Brazil ariko ntivugwaho rumwe na bamwe mu banyamategeko kuko ngo ibuza abantu kugira uburenganzira ku mwihariko w’ubuzima bwite bwabo.

Hari abamaze kuvuga beruye ko bazarega mu nkiko iri koranabuhanga, ndetse bakazakurikirana ikigo Google kiri kuyamamaza no kuyisakaza ku bayikeneye banyuze mu buryo bwa Google Play butuma umuntu agira iyi porogaramu kuri telefoni ye igendanwa akanayishyira muri telefoni zindi ashaka.

Uyu Matheus Grijo wakoze iyi porogaramu ariko yabwiye ikinyamakuru Huffington Post ko yavuganye n’abanyamategeko bamuhagarariye mu mategeko bakamwizeza ko nta tegeko yishe, akaba nta wamukurikirana mu nkiko ngo atsinde urubanza.

Porogaramu “Rastreador de Namorados” ikora gusa muri telefone zo mu bwoko bwa smartphone.
Porogaramu “Rastreador de Namorados” ikora gusa muri telefone zo mu bwoko bwa smartphone.

Bwana Matheus Grijo avuga ahubwo ko abaturage bakunze iyi porogaramu ari benshi ku buryo mu byumweru bitatu ngo imaze gushyirwa muri telefoni zirenga ibihumbi 50. Grijo avuga kandi ko yamaze kubona ubutumwa bwinshi bumushimira kuba yafashije cyane abafite abakunzi kuzajya babagenzura, bakamenya ko batababeshya cyangwa bakabavumbura igihe babaciye inyuma.

Umugore witwa Marcia Almeida ufite imyaka 47 yabwiye Huffington Post ko ubusanzwe Abanyabrazili ari abaturage bagira ishyari kandi ngo bagafuhirana cyane. Avuga nta shiti ko iyi porogaramu "Rastreador de Namorados" izagira abakunzi benshi kuko izafasha bamwe kuba ba maneko b’abakunzi babo biyicariye mu ngo zabo.

Abandi ariko baravuga ko hari n’abazifashisha iyi porogaramu bakajya bakora n’ibindi bikorwa byo kugenzura abantu uko bashatse, bityo bikaba ari ukubavogerera ubuzima bwite bwabo.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Yewe iyo program ntacyo izamarira abitwara neza urtse kubabaza!Na cyera kose bacanaga inyuma nta na phone ziraza kandi bikamenyekana kuko ntibyihishira!

Kingombe Bamuleke yanditse ku itariki ya: 12-04-2014  →  Musubize

Iyi progamme izatera amakimbirane akomeye pe.Ubugome buziyongera mubagabo n’abagore ndetse babo tutibagiwe abasore n’inkumibifuzaga kurushinga.

jean pierre Mashakarugo yanditse ku itariki ya: 11-02-2014  →  Musubize

innovation! but both positive and side effects exists

Mucyo jimmy yanditse ku itariki ya: 20-01-2014  →  Musubize

Mudukurikiranire iyi programme tumenye neza uko yaboneka igashyirwa mu materefone kuko gucana inyuma bikabije,byumwihariko ndayikeneye mumfashe pe.

Safari yanditse ku itariki ya: 16-09-2013  →  Musubize

Iyi program iziyigihe! kuko izakuraho urwikekwe kubakundana.

jackson yanditse ku itariki ya: 11-09-2013  →  Musubize

ntago isobanutse neza,kereka iyo umuntu yayikoresha mugenziwe atabizi.naho washakindi ukajya abariyo ahingiraho cg ahingirwaho

fidele yanditse ku itariki ya: 8-09-2013  →  Musubize

ngaho nisimbukire murwanda jye nayi downloadinz wapi iranga stup

unknown yanditse ku itariki ya: 6-09-2013  →  Musubize

Ese twe iyi programu izatugeraho ite?hoya ibinibyo rwose.

HABIMANA Abdou yanditse ku itariki ya: 5-09-2013  →  Musubize

WAPI IYI PROGRAMME NTA KIGENDA NIYO GUSENYERA N’ABARI BAGIKUNDANA.NTIKAGERE I RWANDA BYARI BITAMEZE NEZA UBWO SE HAVA HE IBITARO BYO KUVURIRAMO IMITIMA?

DUDU yanditse ku itariki ya: 5-09-2013  →  Musubize

ese izagera murwanda ryari

dani yanditse ku itariki ya: 4-09-2013  →  Musubize

Puuuuu!!!!!iyi yo nta wayemera ntacyo imaze uwayivumbuye ahubwo isoko rizamara igihe gito abantu bahora bashwana maze n’izisanzwe zamaze ingo zizisenya

dumbuli yanditse ku itariki ya: 2-09-2013  →  Musubize

Iyi programme, ni sawa rwose!

Kura ijye juru! yanditse ku itariki ya: 26-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka