Tanzaniya: Umwana w’imyaka 8 wagizwe umugore wa kabiri n’umugabo w’imyaka 38
Umugabo w’imyaka 38 witwa Samson utuye mu Karere ka Bagamoyo mu Ntara ya Pwani muri Tanzaniya yatawe muri yombi nyuma yo gukora amahano arongora umwana w’umukobwa w’imyaka 8 amugira umugore wa kabiri.
Nubwo uburyo uyu mwana yageze kwa Samson butazwi neza, ariko ngo nyirarume uragira ihene mu Karere ka Iringa yabigizemo uruhare.
Uyu mwana w’umukobwa ungana n’abana b’umugore wa Samson yararanaga n’abo bana mu cyumba cyabo, ku manywa agakora imirimo itandukanye.

Nijoro yazaga mu cyumba, akamukura mu bandi bana akamujyana mu kindi cyumba akamukoresha imibonano mpuzabitsina. Kuryamana n’uyu mugabo gito ntibyamworoheye mbere kuko yumva aribwa cyane ariko yaje kubimenyera yumva ni ibintu bisanzwe.
Agira ati: “Narababaraga igihe yankoreshaga imibonano mpuzabitsina, yazaga mu cyumba nararagamo n’abandi bana akanshyira ku ruhande tukaryamana yarangiza agasanga umugore mukuru. Mvugishije ukuri , mbere narababaraga cyane kugeza ubwo mbonye ari ibintu bisanzwe.”

Uyu mwana avuga ko yumva afite ipfunwe iyo yabonaga abana bangana na we n’ibikorwa bya kinyaswa akorerwa n’umuntu wari ukwiriye kumubera umubyeyi.
Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Global Publishers avuga ko uwo mwana ategereje gutangira ishuri na ho Samson akaba yatawe muri yombi.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
uyumuntu ninyamanswa mbi!nyagasani namube hafi?
Birababaje cyane pee!
uyu muntu ntabumuntu afite, nako ino nyamanswa ari umwana wange namuca iyo ntindi ye n’ibiyiherekeje bigahuriramoooooooooo!!!!
BAMUHE IBIHANI BIKWIYE UKURIKIJE IBYO YAKOZE.
NUKURI BIRABABAJE NONESE UBWO NTAGIHANO ABAYOBOZI BAMUHAYE?
Mbega igikorwa cy’ubunyamaswa weeeee!!!!iyaba mu rwanda yari burundu y’umwihariko ku wundi we!!!!
Ibi birababaje kabisa,akanirwe urumukwiye.