Dr Harebamungu arasaba abana b’abakobwa kwirinda abagabo bagamije kubashuka
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye arasaba abana b’abakobwa kwirinda abagabo n’abasore bagamije kubashora mu ngeso z’ubusambanyi ahubwo bakubaka ejo hazaza habo.
Dr Harebamungu Mathias yavuze ibi tariki 24/08/2013, ubwo Ishuri ry’Urwunge rw’amashuri rw’abakobwa rw’i Rwaza rwitiriwe Mariya umwamikazi w’intumwa ryizihizaga yubile y’imyaka 51 rimaze ribayeho, ndetse abagera ku 17.619 bakaba baranyuze mu miryango y’iri shuri.
Nk’uko byagiye bigarukwaho n’abize muri iri shuri, ngo igihe cyabo ntabwo cyoroherezaga abana b’abakobwa ngo babashe kubona amahirwe yo kwiga, bityo basaba abahiga kuri ubu gushyiramo imbaraga nyinshi ngo babyaze umusaruro amahirwe bafite.

Banoza Mariya Therese watangiranye n’iri shuri mu 1962, yavuze ko mu gihe cyabo kugirango umwana w’umukobwa yige byamusabaga imbaraga nyinshi, kubera imyaka myinshi yigaga n’ibizamini byinshi yagombaga gukora kugirango abashe kwinjira muri iryo shuri.
“Byasabaga kuba uzi gukora, ukunze kwiga kandi uzi ubwenge. Twigaga imyaka ibiri tukanakora ibizamini hafi bitatu uko buri mwaka urangiye bidutegurira kujya kwiga mu mashuri yisumbuye. Kugirango ubigereho wabaga wihagazeho”.
Bavuze kandi ko bakomererwaga cyane n’urugendo rugana ku ishuri, bitewe n’uko nta mihanda yabonekaga, ndetse n’imodoka zikaba zari nkeya cyane. Cyakora ngo abacuruzi babaga bafite imodoka barabatwaraga.
Dr Harebamungu Mathias umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, yasabye abana b’abakobwa biga muri iri shuri kwirinda ibishuko by’abagabo n’abasore bagamije kubashora mu ngeso mbi z’ubusambanyi ndetse no kubacuruza.
Ati: “Abasore bari hanze ahanza, abasaza bari hanze aha bariya mubiyame. Nakugana uzamutere umugongo, uzanamuvume kandi n’igihugu cyose kizamuvuma”.

Dr Harebamungu yanibukije ko uburezi bugomba kugendana n’uburere, anashimira diyosezi Gatorika ya Ruhengeri, kubera uruhare igira mu guteza imbere uburezi bufite ireme kandi bw’ikitegererezo.
Umuyobozi w’iri shuri Soeur Marthe Marie Nzabakurana, yibukije ko iri shuri rifite umwihariko wo gutsindisha abanyeshuri bose mu bizamini bya Leta, bakesha uburezi batanga bise ‘uburezi butsimbura kandi bushinze imizi mu ivanjiri’.
Ishuri ry’Urwunge rw’amashuri rw’abakobwa rw’i Rwaza rwitiriwe Mariya umwamikazi w’intumwa ryashinzwe mu 1962, rikaba rimaze guha impamyabumenyi abagera ku 1854.
Kuri ubu iri shuri ryigisha amashami y’ubumenyi ariko mbere rikaba ryarigishaga imbonezamubano, uburezi n’ubunyamabanga kuko ariyo mashami yari agezweho ku bana b’abakobwa.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nyakubahwa bariya banyeshuri ni beza pe!barasurwa?