Mu bikorwa n’imigambi bazakora muri iyi manda bari kwiyamamariza abaturage bashimishijwe n’igikorwa cyo kuzabubakira umuhanda wa Nyagatare-Gicumbi- Kinihira-Gahunga.
Rumwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye iyi mitingi rwatangaje ko ingamba zose bafite zifitiye umuturage akamaro ariko iyo yo kubaka umuhanda yo ni nziza kuko icyo kibazo cy’imihanda idakoze kibatera inkeke nk’uko, Gakire Anatolie yabitangaje.
Minisitiri w’uburezi akaba n’umukuru wa PSD, Dr Vincent Biruta, yasabye ko buri Munyarwanda uzi imigabo n’imigambi bya PSD babigeza kuri bagenzi babo ku buryo bigera kuri benshi kugirango bahitemo bazi neza ibyo bahisemo, no kwamamaza bikurikije amategeko.
Urubyiruko rw’ishyaka PSD mu karere ka Gicumbi rwitabiriye kwamamaza abakandida-depite b’iryo shyaka.
Muri aya matora akaba atangaza ko ibikorwa byo kwiyamamaza bazabikorera mu manama, mu bitangaza makuru, Radio, Website, (social media) bakaba bafite gahunda muri buri karere no muri buri murenge.
Andi mafoto ajyanye n’iyi nkuru:
Abaturage b’akarere ka Gicumbi bitabiriye kwiyamamaza kw’abakandida-depite ba PSD.