Rubaya: Umugore yiyahuye mu mugozi
Umukecuru witwa Tindimuma Salme w’imyaka 58 wari utuye mudugudu wa Kirimbi, akagari ka Gihanga, umurenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi yiyahuye akoresheje umugozi.
Uyu Tindimuma Salme byamenyekanye ko yiyahuye mu ijoro rishyira tariki 26/08/2013 bivuzwe n’umwana we muto babanaga mu rugo ari nawe wabimenyesheje abaturanyi muri kino gitondo.
Icyamuteye kwiyahura ntabwo kiramenyekana ariko ubuyobozi bw’umurenge bwagiyeyo bufatanyije na polisi ikorera ku Mulindi gukurikirana icyaba cyamuteye kwiyahura.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubaya, Ngendabanga Jerome, avuga ko uyu mukecuru yiyahuye yimanitse mu mugozi mu cyumba araramo ahita apfa.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Yagize neza kwerekeza aho ashimye. none niba ahandi byari bimugoye, yabigenza ate? Ningombwa gushakisha ibisubizo hose. ansuhurize abo naburiyeyo.
Ariko abanyarwanda mutavana imana mukanwa, mwarayibonye?
Ejobundi abantu bijihije imyaka ijana (100) kereziya ijeze mu rwanda.
Abazungu iyo batajera murwanda ubu muba mesenga ikyi? satani?
Abanyafyrika babayeho mbere yabazungu,bazaja mumuriro utazima kuberako batamenye Yesu?
Kukyi atabiyeretse, cyangwa kukyi atavutse arumunyafyrika?
Muntesha umutwe gusa. Namunyamahanga utabatekaho imitwe.
Ukuntu mukunda abazungu! mukanga benewanyu. apuuuuuuuu
Kwiyahura n’ubutwari ariko burya imbere y’Imana uwabikoze aba arimbutse.
yewe abantu barashize muri gicumbi