Karekezi yasezeye mu mavubi nyuma y’imyaka 13 ayakinira

Karekezi Olivier wari kapiteni w’ikipe y’u Rwanda (Amavubi) yahagaritse burundu kuyikinira nyuma y’imyaka 13 yari ayimazemo kuva mu mwaka wa 2000 kugeza muri uyu mwaka wa 2013.

Gusezera kwa Karekezi byamenyekanye ku mugaragaro binyuze mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Muri iyo baruwa Karekezi avuga ko gusezera kwe yabanje kubitekerezaho neza, asanga akwiye guha umwanya abakinnyi bakiri bato go nabo bashyireho akabo mu gukinira ikipe y’igihugu.

Karekezi muri APR FC mu mwaka wa 2011-2012.
Karekezi muri APR FC mu mwaka wa 2011-2012.

Muri iyo baruwa Karekezi yagize ati “Icyi cyemezo nagitekerejeho neza. Ndashimira cyane Abanyarwanda bambaye inyuma, abakinnyi twakinanye ndetse n’abantu bose batubaye inyuma mu gihe cyo gukina kwanjye mu ikipe y’igihugu, ndumva rero uyu ari umwanya wa guharira abakiri bato nabo bakigaragaza”.

Muri iyo baruwa ya Karekezi yibanze cyane ku gushima avuga ko ibyo yagezeho byose mu ikipe y’igihugu we na bagenzi be abikesha Abanyarwanda batahwemye kubashyigikira, abatoza babatoje ndetse n’itangazamakuru.

Kimwe mubyo ngo atazigera yibagirwa, ni impanuro nziza yahawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo we na na bagenzi be bari bagiye kujya mu gikombe cya Afurika muri 2004, ari nayo nshuro imwe rukumbi u Rwanda rwagiye mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu.

Olivier Karekezi muri 2004 ubwo yakiniraga Amavubi mu gikombe cya Afurika muri Tuniziya.
Olivier Karekezi muri 2004 ubwo yakiniraga Amavubi mu gikombe cya Afurika muri Tuniziya.

Nubwo yayoboye ikipe y’u Rwanda nka Kapiteni, akayikinira imikino myinshi ndetse akaba ari nawe kugeza ubu wayitsindiye ibitego byinshi, asize iyo kipe ihagaze nabi cyane, dore ko yamaze gusezererwa mu marushanwa yose yitabirye muri uyu mwaka.

Ikipe y’u Rwanda yabuze itike yo kuzajya mu gikombe cya Afurika, icya CHAN ndetse n’icy’isi nyuma yo kwitwara nabi igatsindwa umusubizo n’amakipe yari kumwe nayo mu itsinda.

Uko gutsindwa yikurikiranya, byatumye inasubira inyuma cyane ku rutonde rwa FIFA, ubu ikaba iri ku mwanya wa 131 ku isi no ku mwanya wa 38 muri Afurika.

Olivier Karekezi na bagenzi be mu ikipe y'igihugu.
Olivier Karekezi na bagenzi be mu ikipe y’igihugu.

Karekezi yavukiye i Gikondo mu mugi wa Kigali tariki 25/05/1983, yatangiye gukina umupira w’amaguru akiri mutoya kuva mu 1989 akina mu bana ba APR FC ari nayo yaje gukomeza gukinamo ari mukuru kuva mu mwaka wa 2000.

Karekezi yakiniye APR FC kugeza muri 2005, ubwo yerekezaga ku mugabane w’Uburayi mu ikipe ya Helsingborgs IF yo muri Norvège. Iyo kipe yanayigiriyemo ibihe byiza kuko yayikiniye imikino 60 ayitsindira ibitego 18.

Helsingborgs IF yayivuyemo muri 2008 yerekeza muri Hamarkameratene yakiniye imikino 32 akayitsindira ibitego 6.
Kuva mu mwaka wa 2010 kugeza muri 2011, Karekezi yakiniye Östers IF yo muri Suède imikino 49 atsinda ibitego 6.

Aha Karekezi yakinaga muri OSters IF muri 2011 mbere yo kugaruka muri APR FC.
Aha Karekezi yakinaga muri OSters IF muri 2011 mbere yo kugaruka muri APR FC.

Amaze kuva muri Östers IF, Karekezi yagarutse gato mu Rwanda maze akinira APR FC shampiyona ya 2011-2012, nyuma ahita yerekeza muri Tuniziya mu ikipe ya Club Athletic Bizertin ari nayo akinamo ubu.

Karekezi wari umaze gukina imikino myinshi kurusha abandi bakinnyi bose bakina mu Mavubi muri iki gihe, asezeye mu Mavuvi amaze kuyakinira imikino 53, akaba yarayitsindiye ibitego 25.

Karekezi avuga ko nasoza amasezerano y’umwaka umwe asigaje muri Club Athletic Bizertin akinamo ubu, azasezera ku mupira w’amaguru burundu, nyuma akazakora akazi k’ubutoza.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

wabaye intangarugero kubazakina umupira wamaguru biragoye kubona umuntu uzakora nkibyo wakoze ukinira ikipe y;igihugu neza kandi uyikunda

ndatsikira egide yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

Abakunzi bawe Karakezi muri APR ndetse namavubi tuzohora tugushimira umusaruro watanze windashyikirwa.

Bagweneza Charles yanditse ku itariki ya: 28-08-2013  →  Musubize

Ntabwo wasomye neza bakubwiye ko yatangiye gukina umupira mu mwaka wa 1989, ubwo yari akiri muto ntabwo bavuze ko yakinaga muri APR nyuma yo gukina umupira APR Junior itangiye yarayikiniye aza gukomereza muri APR y’abakuru.

nzigira yanditse ku itariki ya: 28-08-2013  →  Musubize

Karekezi Olivier ari mu bantu nigiraho ubumuntu. kuko kuva namubona sinigeze mbona akabya nk’abandi ba star nko kutiyogoshesha, kwambara imyenda no respectue’ n’amagambo yo gushwana n’abandi,rwose yitwara neza. tell him to big up.

Willicam yanditse ku itariki ya: 27-08-2013  →  Musubize

ahahahahahahahahahahahahaha mwagiye mureka kutwifatira yaninnye muri APR muri 1989 itarabaho wese yararihe ko icyogihe bari mwishyamba kandi akaba atari numusirikare kuko mwavuze ko yavutse 1983 ubwo nukuvuga ko yarafite imyaka 6 YARI YARAMAZE KUBA AUMUSIRIKARE AHAHAHAHAHAHA MUJYE MWANDIKA INKURU MWABAJE KUNONONOSORA NEZA

kalisa yanditse ku itariki ya: 26-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka