Ingabo za MONUSCO zirashinjwa kwica abantu babiri bigaragambyaga

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Kongo- Kinshasa (MONUSCO) zirashinjwa urupfu rw’abanyekongo babiri bitabye imana barashwe mu myigaragambyo yabaye tariki 24/08/2013.

Aba abaturage bigaragambyaga basutsweho urusasu ubwo bashakaga kwinjira mu kigo cy’abasirikare bakomoka muri Uruguay kubera umujinya w’uko izo ngabo zitarinda umutekano wabo.

Amakuru yemezwa n’umusirikare wa Monusco avuga ko abasirikare ba Uruguay barashe abaturage kugira bakwire imishwaro nyuma y’uko abaturage bari bagiye kubarusha imbaraga bakinjira mu kigo; nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP) dukesha iyi nkuru bubitangaza.

Prezida wa Uruguay, Jose Mujica ahakana ayo makuru yivuye nyuma, yemeza ko barashwe n’abapolisi ba Kongo-Kinshasa aho yagize ati: “ Polisi, yo mu gihugu kimeze nabi , yarashe abaturage amasasu afata abasivili babiri cyangwa batatu bari mu myigaragambyo.”

Nyuma y’uko imirwano yongeye kubura mu Burasizuba bwa Kongo-Kinshasa mu cyumweru gishize, ingabo za MONUSCO zinjiye ku mugaragaro mu mirwano aho zarwanye ku ruhande rw’ingabo za Kongo zihanganye na M23.

Kuva iyo mirwano yubura, ingabo za Kongo zirashinjwa kurasa ibisasu bitandatu ku butaka bw’u Rwanda bifatwa nk’igikorwa cy’ubushotoranyi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka