Umushinwa amaze imyaka 30 afungiye mu mwobo n’ababyeyi be
Umushinwa witwa Dong Hai amaze imyaka 30 afungiye mu kazu gato kameze nk’umwobo yafungiranywemo n’ababyeyi be mu mwaka wa 1983 ubwo ngo bamubonagaho indwara idasanzwe kandi ibitaro by’iwabo bikanga kumwakira ngo bimuvure.
Dong amaze kugira imyaka 46, naho ababyeyi be bageze mu myaka 70 kandi na n’ubu bavuga ko ataravurwa, ndetse ngo bafite impungenge z’uko azabaho nibaramuka batabarutse.

Dong Hai ariko abayeho mu buzima bubi cyane kuko ngo mu myaka 30 yose aba mu kazu gato kubatswe mu mwobo, agatungwa n’ibiryo ababyeyi be bamusunikira mu mwobo kuko ngo nta muntu ujya amukoraho.
Uburyo uyu muntu abayeho bwateye benshi agahinda ni uko akazu ka meterokare eshanu abamo katagira igitanda akaba aryama hasi, akakitumamo kandi akaba atanakaraba uretse amazi ababyeyi be bamusukaho agashokera hanze anyuze mu muyoboro muto wacukuwe unasohokeramo imyanda yituma.

Mu gisa no kumwugahira, ababyeyi ba Dong ngo banyuza akaboko mu mwobo ucukuye mu rukuta, bakamunyuzaho igitambaro aho babashije gushyikira, ubundi bakamusukaho amazi ahasigaye hose.
Ise wa Dong Hai witwa Dong Watou yabwiye ikinyamakuru Daily Mail ko ngo gufungirana umwana wabo imyaka 30 yose byabateye agahinda cyane, ariko ngo bakaba nta kundi bari kugira kuko bamubonaga nk’umurwayi w’ibisazi kandi ibitaro byose bagannye bikanga kumuvura ngo bimubafashe.

Aba babyeyi be b’abakene ngo bagerageje kumuvuza uko bashoboye mu bitaro byose ariko ngo nyuma y’umwaka umwe udufaranga bari bafite twabashizeho bashobewe babura uko babigenza bahitamo kumufungirana. Ubu ngo ikibahangayikishije cyane ni uko uwo mwana wabo azabaho nibaramuka batabarutse, dore ko bageze mu zabukuru.


Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|