Abantu 134 bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye nyuma y’umukwabu wa Polisi

Abantu 134 bari mu maboko ya Polisi y’igihugu, nyuma yo gufatirwa mu bikorwa bitandukanye bya operation Polisi y’igihugu yari imazemo ukwezi igenzura ibihungabanya umutekano w’u Rwanda muri rusange.

Iki gikorwa cya Polisi cyakozwe mu nzego zitandukanye zirimo umutekano wo mu muhanda, ibyaha bihungabanya umutekano, ibiyobyabwenge no gushora abana mu burara, nk’uko ACP Tony Kuramba yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 27/08/2013.

ACP Kuramba wungirije ushinzwe ubugenzacyaha muri Polisi y’igihugu, yatangaje ko ibi bikorwa bizakomeza kandi bakazajya batangaza amakuru y’aho bigeze ndetse n’ubufatanye n’abaturage.

Yagize ati: “Mu by’ukuri abakekwaho ibyaha byose baragera ku 134 bakurikiranywe mu bugenzacyaha kuri ibi byaha byose navuze binyuranye.

Icyo navuga rero muri macye igikorwa kizakomeza no mu kwezi gutaha tuzabahamagara tubabwire icyakozwe mu rwego rwo gukorera mu mucyo wo kwereka abaturage ibikorwa Polisi ikora binyuranye.”

ACP Tony Kuramba ari mu kiganiro n'abanyamakuru.
ACP Tony Kuramba ari mu kiganiro n’abanyamakuru.

Muri rusange hafashwe imodoka zitanduaknye na moto 127, hafatwa ibiro 144 by’urumogi, litiro 592 za kanyanga n’izindi nzoga z’inkorano hamenwa litiro ibihumbi 14, batahurwa abana 20 batujuje imyaka bakuwe mu tubari, naho ababigizemo uruhare bakekwa bagera kuri 26.

ACP Tony yanashimiye abaturage ubufatanye abaturage bagaragaje kuri iki gikorwa, anabasaba gukomeza gutanga amakuru.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka