Rilima: Sharijeri yabaye intandaro y’ubushyamirane hagati y’abagororwa n’abacungagereza
Muri gereza ya Rilima iri mu karere ka Bugesera haravigwa ubushyamirane hagati y’abagororwa n’abacungagereza, ubwo bushyamirane bukaba bwaraturutse kuri sharijeri ya telefone igendanwa.
Umuyobozi w’iyo gereza Habimana Ivan avuga ko ubu bushyamirane bwabaye mu mpera z’icyumweru gishije, ubwo umugororwa yavaga gukora hanze ya gereza noneho mbere y’uko yinjira bakamusaka bakamusangana sharijeri ya telefone.
Yagize “aba bacungagereza bihutiye gushaka aho telefone iri niko kujya gushaka muri gereza aho barara, bakihagera abagororwa ntibabyishimiye maze batangira gutera ibyo babonye abasakaga, birimo amabuye, intebe, amasahane n’ibindi”.

Ubwo bushyamirane bwakomerekeyemo abacungagereza babiri aribo Nkurayija na Gatete bakaba barahise bajyanwa kwa muganga ariko bakaba barahise bataha kuko bitari cyane nk’uko umuyobozi w’iyo gereza akomeza abivuga.
Avuga ko kandi ko nubwo icyo gikorwa cyaje gutera umwuka mubi mu bagororwa, bitatinze kuko ubu umwuka wabaye mwiza akaba ari nta kibazo kindi kirimo.
Gereza ya Rilima ifungiyemo abagororwa barenga gato ibihumbi 2800, barimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi dore ko ari nabo benshi ndetse n’abafungiye gukora ibyaha bisanzwe.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
ikibazo cyamagereza ubu giteye inkeke.sinibaza niba abayobozi bakuru bamenya ibibera mumagereza.amagereza wagirango ni agahugu kigenga.
twagiyetwumva kenshi uko batanga ishyirwa nikurwa kukazi ryabakozi mumyanya yabo ririmo akarengane nicyenewabo.
turongera twumva itangwa ryamapeti yabo ukuntu hajemo akarengane.none dore ibiri kuba mugihe cyukwezi kumwe itoroka ryabafungwa kuburyo budasobanutse hamwe nibindi wamenya ubajije abakoramo or uwakorewe akarengane mwasanga nta futur yamagereza niba nta gikozwe.
turasaba abayobozi bafite aho bahuriye namagereza bakemure ibibazo biri mumagereza,ataribyo turatabaza prezida niwe ufite icyo kubakorera
Ariko ntimugakabye murabona ari umwana ?mugaye uwamuhaye ubuyobozi se.Mumenyeko imyaka atari kamara ahubwo ubumenyi n’ubushobozi.
jyewe mfite ibibazo kumagereza.uwampuza numukuru wayo namubaza ibibazo biri kuvugwa mumagereza bidasobanutse.
yewe reka nako tubihorere,reba kweri umuyobozi wa gereza utagira ipeti,kandi muri police na opj aba yambaye byibuze CPL or SGT.igitangaje kandinuko hari abayobora bamurusha ipeti.
ikindi nakunze kumva mumagereza cyanteye ubwoba nuburyo bashyira bakanakura abantu kumynya yubuyobozi byose uramutse wegereye ukoramoyakubwira ukibaza niba urwego rwamagereza rukorera mugihugu kitari u rwanda.nyamara abo bireba bashatse bahagurukira amagereza kuko umusaruro tuya rgerejeho ari ntawo.
Ariko ntimugakunde byacitse,murarebye musanga abacungagereza bakwiye kuba ba animateur?usibye nubundi byenda gusa kuko bagira akazi ko gutoza abanyeshuli discipline n’abacungagereza bakagira akazi ko kugorora abanyabyaha bagasubira muryango nyarwanda barakosotse.
uriya muyobozi rero wasanga atari umwana nkuko bigaragara kuko abamutoranya baba bamubonamoubwo bushobozi.
ikindi ushatse kwirengagiza akazi nakamaro abacungagereza bafitiye igihugu kwaba arukwirengagiza.jye ndagira nti ahubwo barebe utwo dukosa badukosore kandi courageux kukazi kabo.
Nunze muryamugenziwange bagiye baha ubuyobozi abashesha kanguhe ko bashyiramugaciro naho ubundi uriyani umwana pe!
Mbese numuyobozi wabo ni akana! Yabababaababa mbega abacungahereza, bazabohereze kuba ba animateri mu bigo by’amashuri, naho gereza yo irabarenze!! Ni uduswende gusa gusa!!! Nubundi kudakubita abasivili ni ugukosa!