Rutsiro: Bamwe mu banyamuryango bari batangiye kwikubira inguzanyo kandi yarahawe koperative

Koperative Girisuku Color yo mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Mushubati yahawe inguzanyo na VUP ingana na miliyoni imwe n’ibihumbi 725, ariko bamwe mu banyamuryango baza gutahurwa bamaze kubikuza rwihishwa abarirwa mu bihumbi 800.

Koperative Girisuku Color yasabye inguzanyo muri VUP iyihabwa mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka wa 2013, ashyirwa no kuri konti ya koperative. Umunyamuryango umwe muri koperative ngo yashatse amafoto y’abantu batatu bajya kubikuza amafaranga kuri konti ya koperative iherereye muri SACCO Dufitumurava Mushubati.

Umuyobozi wa koperative Girisuku Color, Bankundiye Anastasie avuga ko yabimenye bamaze kubikuza ibihumbi 500, konti ahita ayifungisha kugira ngo batazakuraho andi, ariko nyuma ngo ntabwo azi uko byagenze, ahubwo ngo yatunguwe no kubona barabikujeho andi mafaranga ibihumbi 300.

Ati “ikibazo ni abayabikuje ariko biranagaragara cyane ko bafatanyije n’abakozi ba SACCO kuko konti twari twayifungishije kugira ngo batongera kuyabikuza ariko bumvikana n’abakozi ba SACCO hanyuma barayarekura, kandi ubusanzwe SACCO ntabwo yemerewe gutanga amafaranga perezida wa koperative adahari.”

Bafite intego yo kugera ku ruganda ruzabasha kugeza irangi ku bantu benshi barikeneye.
Bafite intego yo kugera ku ruganda ruzabasha kugeza irangi ku bantu benshi barikeneye.

Icyo kibazo kimaze kugaragara byabaye ngombwa ko cyigwaho n’impande zitandukanye harimo intumwa ya VUP ku rwego rw’igihugu hamwe n’uhagarariye VUP ku rwego rw’akarere ka Rutsiro, ubuyobozi bwa koperative Girisuku Color hamwe n’ubuyobozi bwa SACCO Dufitumurava Mushubati.

Abagize komite ngenzuzi muri koperative bavuze ko bicaye hamwe baganira n’abantu bagiye kubikuza ayo mafaranga basobanura inzira banyuzemo n’impamvu babikoze. Bavuze ko hari fanta baguriye abakozi ba SACCO kugira ngo bemere kubaha ayo mafaranga, ibyo byose komite ngenzuzi ikaba yarabyanditse.

Abayabikuje ngo bashatse abantu b’inshuti zabo barayabaguriza kugira ngo babe bayikoreshereza, andi baranguramo ibikoresho byifashishwa mu gukora amariba n’imiyoboro y’amazi. Koperative ikaba yahise ifatira bimwe mu byo abo bemeye ko bayabikuje bari bamaze kuguramo, mu gihe bakomeje gushakisha andi ngo bayishyure.

Muri SACCO ho impamvu ngo bemeye kuyaha abo bantu nyamara perezida atari mu bayasinyiye ngo ni uko ubuyobozi bw’akagari ka Cyarusera iyo koperative iherereyemo bwari bwamaze kwemeza ko abo bantu bashobora kubikuza amafaranga kuri konti ya koperative.

Mu kagari ngo basinyiwe n’ushinzwe ubukungu n’iterambere (IDP) kubera ko icyo gihe ari we wari wasigaye ku buyobozi bw’akagari bitewe n’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari atari ahari.

Abo bantu ngo basabye ubuyobozi bw’akagari ko nubwo perezida wa koperative adahari bwabemerera bakajya kuyabikuza, na bwo burabemerera. Icyakora koperative yo igaragaza ko uburyo abo bantu babikujemo ayo mafaranga butemewe kubera ko n’abandi banyamuryango ba koperative batigeze bamenyeshwa ko ayo mafaranga yabikujwe kuri konti ya koperative.

Irangi ryabo ngo rishobora kumara imyaka itandatu ku nzu barisizeho ritarasaza.
Irangi ryabo ngo rishobora kumara imyaka itandatu ku nzu barisizeho ritarasaza.

Koperative ngo yirinze guhita ifatira ibyemezo ababikuje ayo mafaranga kugira ngo ibanze igaruze umutungo wayo, noneho nyuma abanyamuryango ngo ni bo bazabafatira ibyemezo.

Koperative Girisuku Color igizwe n’abanyamuryango 24. Bakora amarangi y’amoko atandukanye asigwa ku mazu, bakaba barasabye inguzanyo muri VUP kugira ngo barusheho guteza imbere ibikorwa byabo bibashe kugera ku mubare munini w’ababikeneye.

Bakora irangi bifashishije ibikoresho biciriritse bakaba bageze ku bushobozi bwo gukora irangi mu mabara arindwi atandukanye.
Iyo bakora irangi bifashisha igitaka cyitwa ‘igishonyi’, bagashyiramo ifarini noneho kugira ngo irangi ritazahumura nabi, bagashyiramo indimu n’utwatsi bita imicyayicyayi dusanzwe twifashishwa mu cyayi.

Bajya no kugura indi miti bita “colora” ihindura amabara bakongeramo, hanyuma irangi rigahita rifata ibara runaka bitewe n’ibara bashaka ko iryo rangi rifata.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka