Congo yasezereye umuyobozi w’ingabo zigenzura imipaka ya Congo n’u Rwanda

Umuyobozi w’ingabo za ICGRL zigenzura imipaka y’igihugu cy’u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, Gen. Geoffrey Muheesi, yasabwe na Congo gusubira mu gihugu cye ashinjwa kuba inshuti y’inyeshyamba za M23 hamwe n’u Rwanda.

Umunya-Uganda Gen. Geoffrey yari ayoboye izo ngabo kuva mu mwaka wa 2012 yagize uruhare mu gishyira mu bikorwa ibyemezo bya ICGRL nko gusaba abarwanyi ba M23 kuva mu mujyi wa Goma mu ntangiriro z’ukuboza 2012 ny’uko ziwigaruriye.

Ingabo zashyizweho na ICGRL zibumbiye mu itsinda rya EJMV rigizwe n’abasirikare bakuru 24 bo mu bihugu 11 bigize ICGLR bagakora igenzura ry’imipaka mu gushaka umuti wo kurangiza amakimbirane yagaragaye hagati y’u Rwanda na Congo.

Gen.Geoffrey Muheesi yakira ibendera rya ICGRL mu mujyi wa Goma mu mwaka wa 2012.
Gen.Geoffrey Muheesi yakira ibendera rya ICGRL mu mujyi wa Goma mu mwaka wa 2012.

Kuva iri tsinda ryajyaho ryagiye ryibanda kugenzura imipaka y’ibihugu bikikije igihugu cya Congo nk’u Rwanda, u Burundi na Uganda kubera ibirego Congo yagaragaje ko abahungabanya umutekano wayo bava muri ibi bihugu.

Iri tsinda rigiyeho akazi kenshi kabaye ako kugenzura ibirego u Rwanda rwagaragaje birimo ibisasu ingabo za Congo zarashe mu Rwanda, abasirikare ba Congo barasiwe mu Rwanda bakora ubutasi hamwe n’inyeshyamba za FDLR zateye mu Rwanda zivuye muri Congo.

Leta ya Congo isabye Gen.Geoffrey gutaha mu gihe yagaragaje ko igihe kurwanya inyeshyamba za M23, Gen.Geoffrey akagaragaza ko biciye ukubiri n’amasezerano ya ICGRL yasabaga inyeshyamba za M23 na Leta ya Congo guhagarika intambara ahubwo bakitabira ibiganiro byaberaga i Kampala.

Gen. Muhesi ubanza hamwe n'abandi basirikare ba bagize EJMV ubwo bashyirwagaho Goma.
Gen. Muhesi ubanza hamwe n’abandi basirikare ba bagize EJMV ubwo bashyirwagaho Goma.

Kuba Gen.Geoffrey yafashwe nk’udakenewe muri DRC (persona non grata) bivuze ko agomba gusubira mu gihugu cye bitabaye ibyo agafatwa nk’umuntu utakiri mu kazi.

Ubuyobozi bw’umutwe w’inyeshyamba za M23 buherutse gusaba ubuyobozi bwa ICGRL kugaragariza Abanyecongo n’abanyamahanga akazi kakozwe n’itsinda rya EJMV kuko ibyo M23 yasabwe kuva mu mujyi wa Goma ikabyubahiriza ariko ibiganiro yasabye ntibigerweho.

Ingabo za EJMV ubwo zari zaje kureba umusirikare wa FARDC winjiye mu Rwanda akora ubutasi.
Ingabo za EJMV ubwo zari zaje kureba umusirikare wa FARDC winjiye mu Rwanda akora ubutasi.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Chimpreports, Perezida wa Uganda ngo ntiyishimiye icyemezo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyasabye umuyobozi w’ingabo za ICGRL kuva muri iki gihugu.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

wiruka kumugabo cyane bwacya ukamumara ubwoba,kera sibwo buno,ndabwira wowe usaba ko babamarira agasuzuguro kali muli kongo.imbwa yarashutswe biyiviramo urupfu.uwashekerewe nashaka ubu yisubireho kuko ibintu birakomeye,nsingwichire ijissho ngo uryite ikinogori.

alias yanditse ku itariki ya: 13-09-2013  →  Musubize

turasaba ababishinzwe ndavuga mungabo zu rwanda kudukiza agasuzuguro kari kuboneka muri congo baratwica bakaturasira mu gihugu kandi mwibuke ko u rwanda rutera ntiruterwa twebwe aba jeunne bo murwa gasabo turi tayari guhana aba jinga ngo munisco twakubise aba faransaza kibuye nahandi ubu kweri ngwaba tanzania naba congo man ngo south africa haraho muzi barwanye ngewe ndi tayari kurwanirira u rwanda nabanyarwanda kabone niyo nahagwa excel dukize abaswa

jan yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

byarabacanze kabisa.

rus yanditse ku itariki ya: 28-08-2013  →  Musubize

N,ibiki biri muri congo ese n,ukutamenya aho ikibazo kiri? Bashyire mu gaciro.

[email protected] yanditse ku itariki ya: 28-08-2013  →  Musubize

erega abakongomani barwaye mu mutwe. Ni ukubatwara buhoro nkabarwayi. Niyisubirire iwabo uretseko yahemukiye M23 ayisaba kuva muri Goma

Elias yanditse ku itariki ya: 27-08-2013  →  Musubize

Iyo ntasi ko mutayitubwiye ni iya ryari?

Natal yanditse ku itariki ya: 27-08-2013  →  Musubize

Congo barayishukaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa.

Jean yanditse ku itariki ya: 27-08-2013  →  Musubize

Subizayo akaboko wangu yanze kukuramutsa wagirango ni bwa bukana bw’imboga butotsa imbehe

Marembo yanditse ku itariki ya: 27-08-2013  →  Musubize

Congo ibyayo bizarangira Yesu agarutse.

Alias mandela yanditse ku itariki ya: 27-08-2013  →  Musubize

arajya gusa na Afande Kayonga

Gasongo yanditse ku itariki ya: 27-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka