Ruhango: Abanyeshuri 6 bari mu bitaro nyuma yo guterwa n’indwara yo kwishimagura
Abanyeshuri 6 biga mu ishuri rya Groupe Scolaire Rusororo i Gitwe mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, batewe n’indwara yo kwishimagura kuri icyi cyumweru tariki 25/06/2013, aho umwe yamufashe ubundi nawe ayanduza abandi.
Umwe muri aba bana wabanje gufatwa n’iyi ndwara, yatangiye yishimagura aho ashimye hagapfuruta hakaza ibintu by’ibiheri bitumbye. Amakuru aturuka muri iri shuri avuga ko uyu mwana umuntu wese yasuhuzaga yahitaga abyandura, ubyanduye nawe yagira uwo asuhuza nawe akandura.
Byageze aho abandi banyeshuri batangiye kubaha akato bakajya babarebera kure kugirango nabo batahandurira.
Aba banyeshuri uko ari batandatu, bakaba bahise bajyanwa ku bitaro bya Gitwe kugirango bakorerwe usuzumwa hashobore kumenyekana iby’iyi ndwara. Bikaba biteganyijwe ko abaganga uyu munsi aribwo baza gushyira ahagaragara iby’iyi ndwara.
Twavuganye n’umuyobozi w’iki kigo wavuze ko adashaka gutangaza mazina ye, tumubaza ingamba zafashwe zo kurinda abandi banyeshuri basigaye kugirango batandura iyi ndwara, avuga ko ntacyo yabitangazaho, adusaba ko ibyo dukeneye byose kuri iyi nkuru tutabimubaza.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nukuri iyo ndwara iratuzonze p
izi ndwara zo zireze nanjye nkunda kwishimagura kumubiri mugihe cya nijoro iyo ryamye gsa mungire inama