Mukabunani avuga ko ayo mafaranga yajya acungwa n’ikigo cya SFAR gishinzwe gutanga no kwishyuza inguzanyo ku banyeshuri biga n’abarangije kaminuza, ndetse byaba ngombwa kigahindurirwa inshingano kuko gisa n’aho ntacyo kimaze, nk’uko Mukabunani yabivuze ubwo ishyaka rye ryiyamamarizaga i Rusera.
Ati “Hari ikigo cya SFAR tubona ntacyo kimaze. Tubona rero SFAR yazahindura akazi mu mirimo igafata inshingano yo gukoresha ariya mafaranga no kuyaha abo agomba guhabwa, muri make tubona ntacyo imaze ariko baramutse bayihaye iriya nshingano yo gufata ariya mafaranga byakemuka”.
Ishyaka rya PS Imberakuri ryiyamamarije mu kagari ka Rusera mu murenge wa Kabarondo.
Umuyobozi w’ishyaka rya PS Imberakuri anavuga ko ishyaka rye riramutse ritowe ryaharanira impinduka mu bijyanye n’ubuvuzi, akavuga ko ryabanza gukora ubuvugizi kugira ngo ishami ry’ubuforomo ryavanyweho mu mashuri yisumbuye risubizweho, ndetse n’amashuri ya za kaminuza yigisha iby’ubuvuzi akongerwa.
By’umwihariko ku bijyanye na gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, Mukabunani avuga ko PS Imberakuri yifuza ko habamo amavugururwa kugira ngo abanyamuryango ba mitiweri boroherezwe muri serivisi bahabwa.
Ati “Usanga umuntu ajya kwa muganga afite mitiweri, bakamwandikira imiti, yajya kuyigura agakoresha amafaranga ye ntakoreshe mitiweri. Twifuza ko za farumasi zizakorana na mitiweri ku buryo umuturage yoroherezwa kugura imiti”.
Kwamamaza abakandida ba PS Imberakuri i Rusera byitabiriwe cyane n’abana bato.
Mukabunani avuga ko ihame ry’ubwisungane mu kwivuza ubu rivuga ko ubwisungane ari ubw’umuryango ku buryo abantu bose bo mu muryango baba bagomba kuba barishyuriwe imisanzu kugira ngo batangire kuvurwa.