Leta yahombeye miliyari zirenga 2,37 mu manza yashowemo mu myaka 5 ishize

Leta y’u Rwanda yishyuye amafaranga arenga miliyari 2,37 mu manza yatsinzwe mu nkiko, ahanini bitewe no kutubahiriza amasezerano ibigo byayo byagiranye na ba rwiyemezamirimo ndetse na bamwe mu bakozi bagiye birukanwa binyuranyije n’amategeko.

Minisitiri w’ubutabera, Johnson Busingye yemeza ko Leta itazongera kwihanganira icyo gihombo, kuko uzongera gusahura Leta mu manza ariwe uzajya akurikiranwa ku giti cye. Avuga ko basanze amakosa menshi akorwa nkana cyangwa nta bushishozi bwabanje kubaho mbere yo gufata icyemezo.

Agira ati: “Akazi kanjye uyu munsi ntago ari ukuvuga ngo uzabikora bizagenda gute, igitabo cy’amategeko ahana kirahari, ubugenzuzi burahari, abagenzacyaha barahari, ako ngako ntago ari akazi kanjye uyu munsi.

Akazi kanjye uyu munsi ni ukubwira aba bantu ngo reka duhindure imikorere, reka tubafashe dusohore amabwiriza ari bubafashe gukora neza kugira ngo ibi bibazo turimo kubona tubirangize.”

Ibi yabitangaje mu nama yagiranye n’abayobozi bakuru n’abayobozi nshingwabikorwa b’inzego za Leta, yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 27/08/2013.

Minisitiri Busingye mu nama n'abayobozi bakuru b'ibigo bya Leta.
Minisitiri Busingye mu nama n’abayobozi bakuru b’ibigo bya Leta.

Minisitiri Busingye yemeje ko amenshi muri ayo makosa ashobora kwirindwa. Harimo nko kwirukana umukozi bitanyuze mu mategeko, kutita ku masezerano yo gutanga amasoko no gukoresha ikimenyane, nka bimwe mu bikurura Leta mu manza.

Yakomeje atangaza ko icyabahangayikishaga ari uko iyo bageze mu byago babona kwitabaza MINIJUST, aho kuba barabanje kugisha inama abajyanama mu by’amategeko basanzwe bakorera mu bigo byabo.

Minisitiri Busingye yemeza ko ayo mafaranga yamaze gutangwa kimwe n’andi akiri mu manza, hari ikindi yamarira igihugu kuko biri mu bikomeza kudindiza iterambere ry’igihugu.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 6 )

Leta izakomeza kuryozwa ibya rubanda igihe cyose hakomeje kubaho gukingira ikibaba, gutonesha,guhishira no kwica amategeko nkana. Hari ibitumvikana. Iyo ngwate ko yahawe Urukiko rw’ibanze rwa busasamana ari sheki ifatiriwe muri BK, ni gute Umushinjacyaha yayibonye ntacyemezo kibayeho kivuguruza icya mbere? Kuki iyo sheki itashyizwe kuri konti y’urukiko igahabwa umuburanyi nabwo binyuze mu ntoki z’umushinjacyaha? Niba nta kantu cyangwa amanyanga arimo Uwo mushinjacyaha n’umuburanyi urega ni abafatanyacyaha MU KWIBA iyo ngwate ighe cyose batazagaragaza uwabahaye ububasha bwo gutwara iyo ngwate urubanza rutaraba.Njye ndabona barariye akatagabuye bazaryozwa!

JABO yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

Ikibazo cy’iriya ngwate yanyerejwe kimaze kurambirana! Imyaka ine umuntu adasubizwa ibye? Umuntu yakwibaza niba Inzego z’ubutabera zisoma cyangwa zumva amakuru. None se niba adasubizwa ingwate yatanze kandi yarabaye umwere, agatakambira inzego zirimo na MINIJUST ubwayo ntibamurenganure cyangwa ngo bamwereka imiziro cyangwa ikindi cyaha gituma iyo ngwate idasubizwa harya ubutabera buri he? Iki kibazo UMWEZI waracyanditse, UMUSEKE uracyandika...habuze iki ngo uwo munyarwanda arenganurwe? Niba u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko, ubutabera nibubaze uwo mushinjacyaha icyo yashingiyeho atanga iyo ngwate, niba binyuranye n’itegeko abiryozwe kereka niba we ari hejuru y’amategeko.Nkeka ka ko ingingo ya 111 y’itegeko no. 30/2013 ryo ku wa 24/05/2013 nikurikizwa uwo muturage azarenganurwa hatabayeho kugana inkiko ngo LETA ibe yaryozwa amanyanga yakozwe n’Umushinjacyaha. Ariko umuntu yanakwibaza icyo ubugenzuzi bw’inkiko n’ubw’ubushinjacyaha bukora kugirango butahure ubwo bucakura bwaba bwarakozwe ngo iyo ngwate ihabwe umuburanyi urega nta rubanza rubayeho. Habuze ukuri naho ubundi ni URUCABANA.

Gacaca yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

Iki cyemezo kizaba cyiza nigishyirwa mu bikorwa.Natakambiye MINIJUST kuva 2009 ngaragaza ingwate natanze mu rubanza RP 011/11/TB/BSSMANA mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana i Nyanza, mu nyungu ze bwite Umushinjacyaha ayihera uwo tuburana urubanza rutaraburanishwa. Aho rurangiriye urukiko rwampanaguyeho icyaha ariko runyima ingwate naruhaye ahubwo runtegeka KUJYA KUYAKA uwo tuburana wayihawe n’Umushinjacyaha nawe ayikuye mu rukiko. Ubu se ko uwo mushinjacyaha atabryozwa kwiha ububasha bw’urukiko, ningana Urukiko Leta izangaya????

Niyogusa yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

Turabishyigikiye ahubwo bazarebe nibindi bitubahiriza amategeko ariko bitajyana Leta mu manza bikosorwe.
Abanyamategeko bagaruriwe agaciro kuko nicyo bahemberwa kuki batakora akazi kabo. Umuyobozi uzajya ukora dosiye idafite legal support azajye abibazwa nta kindi kandi ahite akurwa ku mirimo ye niba ikosa yakoze rikabije

karumuna yanditse ku itariki ya: 28-08-2013  →  Musubize

Muzabanze musure ibigo bya leta bimwe na bimwe munve akarengane kalimo,amarira yabanyarwanda.twari beza ariko kubera inda tumaze kuba babi kurenza abaduhekuye.

Benshi babaye utugirwamana muli company ,imyanya yose myiza ni benewabo,ababyara,abagore(inshoreke)tubakiye kubisebe mutwegere nibura twabonaho dutura amarira dufite,ntugikora ukunze akazi ahubwo usigaye ukora kugirango ukwezi gushire uhembwe.tubeshejweho nabake bajya mu nama bakavugango NO kukarengane kahari ariko baraganzwa rimwe na rimwe cyangwa ibyakarengane ntibibaceho akazunva ngo umwanya wa kanaka wahawe inkumi kanaka(uwanjye wahawe umukobwa udafite na s6 kandi ubundi policy isaba kuba ufite degree narinyifite kandi nkora neza benshi babihamya.naracecetse ndazerera mu mwaka umwe maze guhabwa imyanya indi 2 Imana nfite ndi umukozi w’imana siniba,sindenganya ndabyakira nkabana nabobose bagize uruhari mukunvanaho nari kuko imana idusaba gukunda abanzi bacu ariko icyo nizeye abantu nibataturenganura uwiteka azamanuka ahindure ingoma.Min wakoze kushiraho iritangazo.

alias yanditse ku itariki ya: 28-08-2013  →  Musubize

Ndagushimira nyakubahwa Min wubutabera,ayo mafaranga atangwa na Leta mubyukuri yagombye gukora byinshi byateza imbere abanyarwanda.Ndasaba ba CEO’S bibigo bya leta ko nibura bajya bitondera ibyemezo bafata ndetse bakajya bashira igitabo cyamategeko kumeza (office) mbere yo gusinya bakabanza kureba icyo itegeko rivuga.Ingero ninyinshi natanga mpereye aho nkora hari agatsiko kabantu bashinzwe kugezaho CEO amakuru nawe ntakushishoza ahita ategeka HR kwandika ibaruwa yirukana.Imanza nyinshi twagiye tubona mukazi zose ntanarumwe Company yacu yari yatsinda ndetse nizindi ziri mu nkiko ako nakarengane kuli bamwe.rwose nshigikiye ko bajya bayishura kumitungo yabo ho kusahura leta nokurenganya abakozi.umunsi umwe nabajije abayobozi ko ndi umukozi nkaba nfite contract nkabandi kuki mumpagaritse kandi ntacyaha nta worning letter nigeze mpabwa mu myaka 4 maze baransubiza ngo niba hari undi muntu ufite mugihugu wakuvuganira akantegeka genda umurebe,nongera kubabaza nonese iyo tuli muli cellule yacu ko mbona muvuga ko twaje kuvanaho akarengane no kubaka igihugu aho ntimuba mutubesha aransubiza ngo so yahunze nabi sinamenye icyo yashatse kumbwira.nashimiye aba auditors ko batanze report nyayo yerekana akarengane bavugako nta kibazo kihari ahubwo bureau nayoboraga ariyo ikora ibisabwa.bansabira gusubira mumirimo yanjye ariko hagati yaho hari umukobwa wahawe umwanya wanjye ntara nahagarikwa mean’s ntarabona letter impagarika biravugako bashinje icyaha ntana procedure ikurikijywe nuko mbura umwanya wanjye bampa uwundi ntigeze nishimira nagato kugeza ubu intego yabo bayigeraho(nasanze umuyobozi ushudikana n’inkumi sinvuze ibindi byakulikiraho)abayataye ethics values.

NB.CEO’S bamenye ko icyaha cyitwa icyaha iyo umwanzuro wurubanza rwaciwe nurukiko rubifitiye ububasha rwakyise icyaha apana agatsiko CEO yishiriyeho kurenganya abo bagombye kurenganura.

Nizereko hazubahirizwa icyemezo cya Min amarira ari muli Company’s za leta mu bakozi akarangira. murakoze

Muhire Jonson yanditse ku itariki ya: 28-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka