Imirambo y’abantu babiri yabonetse muri ruhurura igabanya Umurenge wa Gikondo na Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, nyuma y’imvura nyinshi yaguye ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 15 Gashyantare 2024.
Imiryango 65 yo mu Murenge wa Kinigi na Nyange mu Karere ka Musanze, yashyikirijwe amabati yo gusakara inzu zabo nyuma y’uko urubura rwangije amabati y’izo nzu mu mvura yaguye ku itariki 25 Werurwe 2023.
Abantu batandatu bari mu masengesho mu Kagari ka Mbirima mu Murenge wa Coko, Akarere ka Gakenke, bakubiswe n’inkuba, bane bahita bitaba Imana. Byabaye ahagana saa cyenda z’igicamunsi ku wa Kane tariki 15 Gashyantare 2024, abo baturage batandatu bakaba bari ku musozi witwa Buzinganjwiri basenga, ari na ho inkuba yabakubitiye.
Kuri uyu wa Kane umukinnyi usiganwa ku maguru mu cyiciro cy’abafite ubumuga Niyibizi Emmanuel yabonye itike y’Imikino Paralempike 2024 nyuma yo kuba uwa mbere mu irushanwa ryaberaga i Dubai.
Rutahizamu w’Umufaransa Kylian Mbappé Lotin kuri uyu wa Kane yamenyesheje ikipe ya PSG ko azayivamo ubwo uyu mwaka w’imikino wa 2023-2024 uzaba urangiye.
Umwana wigaga mu rwunge rw’amashuri rwa Nyagasambu mu Karere ka Rwamagana, yishwe n’impanuka y’imodoka yamugongeye ahitwa kuri Mutukura, nyuma y’amezi abiri ako gace kabereyemo impanuka nanone yahitanye undi mwana umwe, abandi 6 bagakomereka.
Ubuyobozi bw’Ingabo za Afurika y’Epfo (South African National Defence Force - SANDF) bwatangaje ko abasirikare babiri b’igihugu cya Afurika y’Epfo boherejwe mu butumwa bwo kugarura amahoro no kurwanya umutwe wa M23 bahitanywe n’igisasu barashweho, mu gihe abandi batatu bakomeretse bikomeye bakaba barimo kuvurirwa mu mujyi wa (…)
Itsinda ry’Abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya Gisirikare i Nyakinama, bari kumwe n’abarimu babo, basuye uruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri mu Karere ka Gisagara, tariki 14 Gashyantare 2024.
Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa, yakatiwe n’Urukiko rw’ubujurire igihano cyo gufungwa umwaka harimo amezi atandatu y’igihano gisubitse, bivuze ko hari amezi atandatu azamara adafunze.
Mu gitaramo umuhanzi The Ben yakoreye i Kampala ku munsi w’abakundana (Saint Valentin), yatanze ibyishimo ku rwego rwo hejuru ku bakunzi b’umuziki we mu gihugu cya Uganda.
Ku wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024, nibwo Kuramba yaguye mu cyuzi ahagana saa munani z’amanywa, hahita hatangira ibikorwa byo kumushakisha. Nyuma y’uko hatangiye ibikorwa byo gushakisha umusore witwa Kuramba Desiré w’imyaka 18, wari waguye mu cyuzi, umurambo we waje kuboneka, ariko ubuyobozi busanga ari ngombwa ko (…)
Nyuma y’aho Guverinoma itangarije ko Ubukungu bw’Igihugu bwazamutse ku rugero rurenga 8% mu myaka ya 2021-2023, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yasubije abatekereza ko izo nyungu zitabageraho ko hari uburyo babyungukiramo batabizi.
Itsinda ry’abakunzi 46 ba Radio Maria mu Budage (Horeb), bari mu rugendo nyobokamana rw’iminsi itatu i Kibeho, bagamije kuhasura bakahamenya neza bityo bakazabasha kuhabwira n’abandi, kugira ngo na bo bahasure.
Mu mujyi wa Kigali abantu bo mu ngeri zitandukanye bazindutse bagura impano zitandukanye zo guha abakunzi babo ku munsi w’abakundana witiriwe Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare buri mwaka.
Umujyi wa Goma utuwe n’abaturage babarirwa muri Miliyoni n’igice, ubu wamaze kuzengurukwa n’abarwanyi ba M23 bamaze kugera mu mujyi wa Sake, ahari umuhanda uhuza umujyi wa Goma na Bukavu, naho mu majyaruguru muri Teritwari ya Nyiragongo abarwanyi ba M23 bari mu bilometero 15.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), irashishikariza abavuzi b’amatungo (Abaveterineri), kurushaho kugana urugaga rubahuza, ndetse no kwiyunga n’ikimina cyashyizweho hagamijwe iterambere ry’ubworozi n’iryabo bwite.
Tariki 14 Gashyantare 2024, abakirisitu Gatolika batangiye igisibo, uyu munsi akaba ari uwa Gatatu w’ivu, aho batangira kwitoza imigenzo myiza ya Gikristu bagomba kubaho muri iki gisibo ndetse na nyuma yaho.
Ingabire Victoire ari kumwe n’umwunganira mu mategeko, Me Gatera Gashabana, yaburanye urubanza rwo guhanagurwaho ubusembwa, nyuma y’uko hashize imyaka itanu afunguwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Iyo myaka akaba ari yo iteganywa n’itegeko ko usaba guhanagurwaho ubusembwa agomba kuba nibura amaze imyaka (…)
Kuri uyu wa Gatatu,Ikipe ya APR FC yanganyirije na Gasogi United 0-0 kuri Kigali Péle Stadium mu mukino ubanza w’Igikombe cy’Amahoro 2023-2024 yari yakiriye.
U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahaga cy’Imiyoborere myiza cya ‘Global Government Excellence Award and Government Innovation and Public Services Excellence’, rubikesha gahunda yo gukorera ku mihigo, aho abayobozi biyemeza gutanga umusaruro bijyanye n’ishusho rusange y’ibyo Igihugu cyifuza kugeraho.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ririfuza gufasha u Rwanda kubungabunga (kugira ahantu hakomye) ubuvumo bw’i Musanze, Igishanga cya Urugezi, gazi metane yo mu Kivu hamwe n’ibice birimo amashyuza byo mu Rwanda.
Amakipe ya Rayon Sports ndetse na POLICE FC ateye intambwe iyerekeza muri 1/2 mu mikino y’igikombe cy’amahoro nyuma yo kwitwara neza mu mikino yazo ibanza ya 1/4.
Oprah Winfrey, ni Umunyamerika w’umwiraburakazi wamamaye ku rwego mpuzamahanga kubera ikiganiro cye yise Oprah Winfrey Show.
Mu mwuga w’ubuhanzi by’umwihariko kuririmba no gucuranga, habamo abahanzi bakundwa cyane kubera indirimbo runaka kandi nyamara atari bo bazihimbye ariko ugasanga zaratumye bamamara kurusha ba nyirazo (ba nyiringanzo).
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yageze mu mujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu biganiro byiga ku ntambara ihanganishije inyeshyamba za M23 n’ingabo za FARDC hamwe n’abafatanyabikorwa barimo ingabo z’igihugu cy’u Burundi, ingabo za SADC, abacanshuro, hamwe n’imitwe itemewe muri iki (…)
Abari mu gikorwa cyo gucukura ahagomba kunyuzwa umuyoboro wa Internet babonye umubiri bikekwa ko ari uw’umuntu wazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Rutahizamu Héritier Nzinga Luvumbu wakiniraga ikipe ya Rayon Sports, yamaze gusohoka mu Rwanda, yerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, anyuze mu mujyi wa Goma.
Umunsi w’abakundana witiriwe Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare buri mwaka hirya no hino ku Isi, ni umunsi urangwa n’uko abakundana basa nk’abongera gusubira mu masezerano yabo y’urukundo, bagasangira, bagasohokana ndetse bakanahana impano zitandukanye ziganjemo indabyo n’ibindi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko hakiri urujijo ku mubiri w’umuntu (umugore), wabonetse mu murima w’ibigori kuko yari yaramaze kwangirika ku buryo batapfa kumenya umwirondoro we, ariko haketswe umugore umaze iminsi ine yaraburiwe irengero.
Abakinnyi 100 baturuka mu makipe 20 azakina Tour du Rwanda bamaze gutangazwa, barimo amazina akomeye ku isi nka Chris Froome n’abandi
Ku wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2024, Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yakiriye abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubukungu n’Imari wa Burkina Faso, Aboubacar Nacanabo.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, ku wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2024 yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba za Guverinoma zigamije kuzahura ubukungu bw’Igihugu nyuma y’icyorezo cya Covid-19, avuga ko u Rwanda rwagerageje kwitwara neza mu kurinda abaturage n’Igihugu muri rusange, (…)
Angelina Jolie n’uwahoze ari umugabo we William Bradley Pitt, bakaba n’ibyamamare muri sinema muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagiye guhabwa gatanya basabye mu myaka irindwi ishize.
Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, ku wa mbere tariki 12 Gashyantare nibwo yakiriye Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan i Vatikani.
Mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe, Akagari ka Ruli, Umudugudu wa Karama kuri uyu wa kabiri tariki 13 Gashyantare 2024 inzu y’umuturage yafashwe n’inkongi y’umuriro ihitana umwana we w’umwaka umwe n’amezi abiri.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango n’ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyi ngiro rya Mpanda TSS, baratangaza ko imyuga ikwiye kwigwa n’abanyeshuri b’abahanga kugira ngo ibyo bakora bizarusheho kuramba kandi bikundwe ku isoko.
Perezida w’igihugu cya Côte d’Ivoire Alassane Ouattara yageneye buri mukinnyi arenga miliyoni 104 Frw n’inyubako igifite ako gaciro umutoza ahabwa miliyoni 209 Frw kubera gutwara Igikombe cya Afurika 2023 cyaberaga iwabo.
Kuryama amasaha hagati y’arindwi n’umunani bigufasha kuruhuka ariko si bwo buryo bwonyine bwo kuruhura ubwonko n’umubiri, kuko hariho uburyo bwinshi bwo kuruhuka kandi neza.
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan, byagarutse ku kwagura Ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse umukinnyi Héritier Nzinga Luvumbu amezi atandatu mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Bavuga ko umuntu afite ikibazo cyo kwituma impatwe, mu gihe kwituma bimugora, umwanda munini ukaza ukomeye ku buryo ugorana gusohoka, ndetse umuntu akajya ku usarane gake, bikaba uburwayi mu gihe ajyayo inshuro ziri munsi y’eshatu mu cyumweru. Akenshi kwituma impatwe ni ibintu bishobora kubaho rimwe na rimwe bigashira umuntu (…)
Mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Kibilizi, Akagari ka Ruturo, Umudugudu wa Akabagoti, kuri uyu wa kKbiri tariki 13 Gashyantare 2024, inkuba yakubise abantu batatu barimo bahinga bahita bajyanwa kwa muganga, nyuma umwe yitaba Imana.
Inzobere mu mitekerereze ya muntu zivuga ko Kuvuga amateka y’ibibi umuntu yakoze mu bihe byahise bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu n’abamukomokaho ndetse n’umuryango we.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Portugal, João Gomes Cravinho, yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, rugamije kurushaho guteza imbere ubufatanye bw’Ibihugu byombi.
Mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Kigoma, mu Kagari ka Karambi tariki 13 Gashyantare 2024, habereye impanuka y’ikamyo ya Mercedes Benz Actros, ifite Pulaki nomero RAE591V, yavaga i Huye yerekeza i Rusizi yanyereye ibirinduka mu muhanda.
Umubyeyi wa Kelvin Kiptum uherutse kwitaba Imana aguye mu mpanuka y’imodoka, yasabye Leta ya Kenya gukora iperereza ku rupfu rw’umwana we.
Irushanwa rya ‘Rwanda Gospel Stars Live 2024’ ryagarukanye umwihariko, aho rigiye kuzenguruka Igihugu hatoranywa abanyempano bashya, mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Hari urubyiruko rwo mu Karere ka Gatsibo runenga bamwe mu bajyanama b’ubuzima n’inshuti z’umuryango, kuba bamena amabanga y’ibyo baba babaganiriye kuko bituma umudugudu wose ubota, rimwe na rimwe bikabatera n’ihungabana.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), itangaza ko mu byumweru biri imbere Leta izavanaho nkunganire ya 1/3, yatangaga ku itike y’urugendo ya buri muntu ujya mu Ntara cyangwa mu Mujyi wa Kigali, kuko ngo hari ibindi bikorwa by’iterambere birimo kudindira.
Perezida Paul Kagame yabonanye na mugenzi we wa Kenya, William Ruto, bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye mu ishoramari hagati y’ibihugu byombi.