U Rwanda rwatangije gahunda yihariye yo kohereza mu mahanga ibicuruzwa bihurijwe hamwe

Binyuze mu masezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA), kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Nzeri 2024, Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yihariye yo kohereza mu mahanga ibicuruzwa bihurijwe hamwe.

U Rwanda rwohereje mu mahanga ibiro 900 by'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi
U Rwanda rwohereje mu mahanga ibiro 900 by’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi

Ni gahunda yatangijwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, i Kanombe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, aho ku ikubitiro hoherejwe mu Gihugu cya Ghana ibiro 900, bigizwe n’ikawa, icyayi, ubuki n’amavuta ya avoka.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yavuze ko u Rwanda rusanzwe rucuruza ku Isoko Rusange rya Afurika, ariko ko iyi gahunda ije nk’igisubizo ku bacuruzi bato.

Minisitiri Sebahizi avuga ko abacuruzi bato bishyira hamwe ari benshi, hanyuma bakegeranya ibicuruzwa byabo bikagezwa ku isoko bitabasabye ikiguzi kinini.

Ati “Ni igikorwa cy’ubufatanye bw’Abanyarwanda kugira ngo babashe kugera ku isoko mpuzamahanga. Ni igikorwa cyo gutinyura Abanyarwanda bifuzaga kwinjira mu bucuruzi mpuzamahanga kuko iyo dufite umurongo nk’uyu, n’utatekerezaga ko ashobora kumenya inzira zose zinyurwamo kugira ngo ageze ibicuruzwa bye ku isoko mpuzamahanga ubungubu arabibonye”.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prudence Sebahizi
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi

Minisitiri Sebahizi kandi agaragaza ko ibihugu byinshi bya Afurika byiteguye kwakira ibicuruzwa biturutse mu Rwanda, bikaba bisaba ba rwiyemezamirimo kongera umusaruro.

Ati “Twebwe icyo dusabwa nk’u Rwanda ni ukongera umusaruro, kohereza ibicuruzwa byacu aho bikenewe, kuko ibyo twohereje ntabwo ari twe twenyine tubikora, ariko nibwira ko ikibura, hari ukuba tudafite ibicuruzwa bihagije no kutitinyuka, hakaba abafite ibicuruzwa ariko batazi ko bashobora kubigeza ku isoko mpuzamahanga”.

Ibicuruzwa byoherejwe muri iyi gahunda, byoherejwe na Kompanyi ikora ubucuruzi mpuzamahanga yitwa Igire Continental Trading Company’, ku bufatanye n’umushinga ‘Kungahara Wagura Amasoko’, uterwa inkunga na USAID.

Umuyobozi wa USAID mu Rwanda, Keisha Effiom, avuga ko ubu bufatanye ari intambwe ikomeye ku bucuruzi bwa Afurika, kandi ko USAID izakomeza gutera inkunga ibikorwa bigamije guteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga.

Umuyobozi wa USAID mu Rwanda, Keisha Effiom
Umuyobozi wa USAID mu Rwanda, Keisha Effiom

Yongeraho ko binyuze mu mushinga wa Kungahara Wagura Amasoko, basanzwe bafasha abahinzi ndetse na ba rwiyemezamirimo bakora mu ruhererekane rw’ubuhinzi n’ubworozi, bityo iyi ntambwe yo kuba bamwe mu bo bakorana batangiye kohereza ibicuruzwa byabo mu mahanga ikaba ari iyo kwishimira.

Ku ruhande rwa ba rwiyemezamirimo bishyize hamwe bakohereza ibi bicuruzwa, bavuga ko aya ari amahirwe akomeye gutangira gucururiza ku Isoko Rusange rya Afurika, kuko bizabafasha kwagura ibikorwa byabo ndetse no gusohoka ku isoko ryo mu Rwanda bagatinyuka gucururiza ku masoko mpuzamahanga.

Niyidukunda Mugeni Ephrosine, Umuyobozi wa Kompanyi yitwa ‘Avocare’ ikora amavuta yo kurya muri avoka akaba yohereje litiro 100 z’amavuta, avuga ko ubu bufatanye ari ingenzi kuko bitari korohera rwiyemezamirimo umwe ku giti cye gupakiza ibicuruzwa ngo abyohereze mu mahanga.

Niyidukunda Mugeni Ephrosine, Umuyobozi wa Kompanyi yitwa ‘Avocare' ikora amavuta yo kurya muri avoka
Niyidukunda Mugeni Ephrosine, Umuyobozi wa Kompanyi yitwa ‘Avocare’ ikora amavuta yo kurya muri avoka

Agira ati “Gufata inzira nkawe ubwawe ku giti cyawe biragoye kugira ngo ubashe kugeza ibicuruzwa mu mahanga, haba mu kubona ibyangombwa, igiciro cy’ubwikorezi ndetse no kubasha kumenya isoko ryiza wizeye wacuruzaho, n’ibindi. Ubu dufatanyije n’iyi company bigiye kudufasha kugira ngo ibicuruzwa byacu bimenyekane mu mahanga”.

Ku bacuruzi bishyize hamwe bakohereza ibicuruzwa mu mahanga, Kompanyi y’ubwikorezi ya RwandAir ibagabanyiriza ibiciro by’ubwikorezi, aho iyo bohereje ibicuruzwa bigeze kuri toni imwe kuzamura, igiciro ari idolari rimwe kuri buri kilo, mu gihe iyo bitageze kuri toni ariko ababyohereje bishyize hamwe, igiciro ari idolari rimwe n’ibice 40 (1.40 USD), naho kohereza bisanzwe nta bufatanye burimo igiciro gisanzwe ari idolari rimwe n’ibice 80 (1.80 USD).

Ibicuruzwa byoherejwe muri iyi gahunda ya mbere, birimo ibiro 400 by’ikawa, ibiro 400 by’icyayi, litiro 100 z’amavuta akomoka kuri avoka na litiro 50 z’ubuki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka