Ikibaya cy’Urugezi cyagaragajwe nk’ahantu hafite agaciro mpuzamahanga hakeneye kubungabungwa

Ni amakuru yashyizwe ahagaragara n’Umuryango Nyarwanda ushinzwe kubungabunga ibinyabuzima byo mu gasozi n’indiri yabyo kamere (RWCA), ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), mu byavuye by’agateganyo mu bushakashatsi bwa mbere bwimbitse bwakorewe ku rusobe rw’ibinyabuzima mu Kibaya cy’Urugezi mu Rwanda.

Ikibaya cy'Urugezi cyagaragajwe nk'ahantu hafite agaciro mpuzamahanga hakeneye kubungabungwa
Ikibaya cy’Urugezi cyagaragajwe nk’ahantu hafite agaciro mpuzamahanga hakeneye kubungabungwa

Ubushakashatsi ku Kibaya cy’Urugezi, bwagaragaje ko ari ahantu hafite agaciro gahambaye ku rwego mpuzamahanga bityo hakaba hakenewe ubufatanye mu kukibungabunga.

Faustin Munyazikwiye, umuyobozi Mukuru wungirije wa REMA, yavuze ko Guverinoma yashyizeho gahunda yo gusubiranya iki kibaya mu gihe cy’imyaka ine kuva mu 2006 kugeza mu 2010, kuko byari ngombwa kugira ngo kibungabungwe.

Yagize ati: “Iyo guverinoma idafata ibyo byemezo, ntabwo twari kuba dufite iyi nkuru uyu munsi. Iki gishanga si ngombwa gusa mu kuyungurura amazi, ahubwo ni ingenzi no ku rwego mpuzamahanga.”

Faustin Munyazikwiye, umuyobozi Mukuru wungirije wa REMA
Faustin Munyazikwiye, umuyobozi Mukuru wungirije wa REMA

Yasoje avuga ko bari gukorana nk’itsinda ngo basubiremo ahantu hatarengewe mu gishanga cy’Urugezi, kuko hashyizweho muri 2009, kandi bafite intego yo kwinjiza abaturage mu iterambere ry’umushinga.

Dr. Olivier Nsngimana, washinze kandi akaba ari umuyobozi Mukuru wa RWCA, yasobanuye uko ubushakashatsi bwateguwe nuko bwakozwe ku bufatanye na Guverinoma n’imikoranire n’amatsinda yabigizemo uruhare.

Ygaragaje ko itsinda ry’abashakashatsi ryaririgizwe 99% by’Abanyarwanda, hamwe n’Umunyakenyakazi umwe, ndetse n’abandi barimo abarimu.

Hasobanuye uko ubushakashatsi bwateguwe nuko bwakozwe ku bufatanye na Guverinoma
Hasobanuye uko ubushakashatsi bwateguwe nuko bwakozwe ku bufatanye na Guverinoma

Yagize ati: “Turashimira cyane ubufatanye bwatumye ubu bushakashatsi bushoboka, harimo inkunga ya Guverinoma y’u Rwanda, National Geographic Society, abashakashatsi, abayobozi b’inzego z’ibanze, ndetse cyane cyane abaturage bafite ubumenyi bw’aho batuye, batubaye hafi mu rugendo rwose rw’ubushakashatsi. Ibi byerekana ko ubumenyi n’uburyo bwo kubungabunga ibidukikije bidashobora gutsinda ntaruhare rw’abaturage.”

Yakomeje avuga ati: “Twaragerageje ku buryo buri tsinda rigira umushakashatsi mukuru n’abashakashatsi bakiri bato. Ibi ni byo bizadufasha kubaka urubyiruko rw’abashakashatsi n’abakora mu kubungabunga ibidukikije mu gihe kizaza.”

Yagaragaje akamaro k’ubu bushakashatsi bwakorewe mu Rwanda, kandi ko isesengura ry’amakuru rikomeje, rigaragaza ibintu bimwe bishimishije.

Ni igikorwa kandi cyahuriranye n'ibirori byiswe Rugezi Marsh Unveiled
Ni igikorwa kandi cyahuriranye n’ibirori byiswe Rugezi Marsh Unveiled

Yagaragaje gahunda yo gukorana na Guverinoma, REMA na Minisiteri y’Ibidukikije kugira ngo hashyirweho gahunda yo gucunga amakuru y’Ikibaya cy’Urugezi no gucunga byimbitse ubwoko bw’ibinyabuzima byihariye bikibarizwamo kugira ngo bitibagirana.

Iki gikorwa cyo kugaragaza amwe mu makuru y’ibanze ku bushakashatsi bwakorewe muri iki Kibaya, cyahuriranye n’ibirori byiswe ’Rugezi Marsh Unveiled’, ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024.

Faustin Munyazikwiye, umuyobozi Mukuru wungirije wa REMA, yavuze ko guverinoma y’u Rwanda ishimira cyane imikoranire n’amashyirahamwe nka RWCA kuko ibyavuye muri ubwo bushakashatsi biteye ishema.

Iki Kibaya kirimo ibinyabuzima bikeneye kubungwabungwa
Iki Kibaya kirimo ibinyabuzima bikeneye kubungwabungwa

Yagize ati: “Ubushakashatsi bwa RWCA ku rusobe rw’ibinyabuzima ntibwongereye gusa ubumenyi ku byerekeye Ikibaya cy’Urugezi, ahubwo bwateye inkunga ubushobozi bw’abashakashatsi b’Abanyarwanda. Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byateye ishema ndetse byerekanye akamaro ko kurinda no kubungabunga Urugezi ku bizaragwa ibisekuru bizaza.”

Yibukije ikibazo cy’umuriro cyabaye mu mwaka wa 2001-2002 kubera gutunganya nabi Ikibaya cy’Urugezi, agaragaza ko guverinoma y’u Rwanda, nyuma yo gusuzuma kwangirika kw’Ikibaya cyatangaga amazi ku ruganda rw’amashanyarazi, yafashe ibyemezo bitatu.

Muri ibyo byemezo harimo gushyira iki kibaya mu byanya byemewe na Ramsar mu mwaka wa 2005, bikakigira ahantu harinzwe byimazeyo, bivuze ko abahatuye batagombaga kongera kwinjiramo bakora ibyo bishakiye nk’uko byahoze.

Ikibaya cy'Urugezi ni iwabo w'imisambi ingana na kimwe cya kane cy'ibarizwa mu Rwanda hose
Ikibaya cy’Urugezi ni iwabo w’imisambi ingana na kimwe cya kane cy’ibarizwa mu Rwanda hose

Mu mwaka wa 2023, RWCA yagiranye ubufatanye n’abashakashatsi bo mu Rwanda n’abo muri Afurika y’Iburasirazuba mu gukora ubushakashatsi bwimbitse ku rusobe rw’ibinyabuzima mu Kibaya cya Rugezi.

Ubu bushakashatsi bwibanze ku matsinda atandukanye y’ibinyabuzima birimo ibimera, inyamaswa, inyoni, inzoka, ibinyamibu, amafi, ndetse n’udukoko. Ku mpande z’ibanze z’ibyavuye mu bushakashatsi, itsinda ryashoboye kumenya ubwoko 638 bw’ibinyabuzima bitandukanye, harimo n’ibyanditswe bwa mbere 433 bitari byarigeze byandikwa mu Kibaya cya Rugezi.

Itsinda kandi ryavumbuye ubwoko bubiri bw’ibinyabuzima butari bwarigeze bwandikwa mu Rwanda; Inyenzi yo ku murizo w’Ikiyaga (Parapoynx diminutalis) n’igihingwa giterera (Zehneria tridactyla).

Mu gishanga cya Rigezi habonetse amoko arenga 14 y'Imitibu
Mu gishanga cya Rigezi habonetse amoko arenga 14 y’Imitibu

Byongeye kandi, ubu bushakashatsi bwagaragaje ubwoko 9 bw’ibinyabuzima biri mu byugarijwe ku rwego mpuzamahanga nk’uko bigaragazwa na IUCN Red List, ndetse n’ubwoko 14 bw’ibinyabuzima byihariye mu gace k’imisozi ya Albertine Rift, bikaba biteganyijwe ko hazakorwa isesengura rya gihanga ndetse n’ubushakashatsi bwisumbuyeho.

Ubu bushakashatsi bwanagaragaje ubwoko 14 bw’ibikururanda muri iki Kibaya cy’Urugezi, harimo ubwoko bushya 8, n’ubwoko 13 bw’inzoka, n’ibikeri ubwoko bushya 10. Uretse ibyo, muri Kibaya cya Rugezi handitswe ubwoko 127 bw’inyoni, harimo 28 bwanditswe bushya.

Umubare w’ubwoko bw’inyoni zagaragajwe mu gace ka Rugezi warazamutse ugera kuri 222 bitewe n’inyandiko nshya. Hagaragajwe kandi ubwoko 53 bw’inyamaswa, harimo n’ubwoko bushya 51, ndetse n’ubwoko 22 bw’ibiguruka bifite ibisekuru 40% by’ubwoko bwose buzwi mu Rwanda.

Umubare munini w'abakoze ubu bushakashatsi ni Abanyarwanda
Umubare munini w’abakoze ubu bushakashatsi ni Abanyarwanda
Bimwe mu bikoresho byifashishwaga n'abashakashatsi muri icyo Kibaya
Bimwe mu bikoresho byifashishwaga n’abashakashatsi muri icyo Kibaya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Urakoze Bwana Salomo ku bw’iyi nkuru icukumbuye kuri iki kibaya cy’Urugezi.Gusa hari ibibazo bibiri mfite:
1.Iki kibaya giherereye hehe mu Rwanda, kigizwe n’utuhe turere , muyihe Ntara?
2.Iki kibaya cy’Urugezi kiri k’ubuso bungana iki?

Vincent yanditse ku itariki ya: 23-09-2024  →  Musubize

Nibyo rwose, umwanditsi yakoze umurimo mwiza, ariko yirengagije ko hari Amakuru abura, ngo usoma uwo ari we wese abashe kumenya amakuru yuzuye, cyane aho ikibaya giherereye.

Rukundo yanditse ku itariki ya: 23-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka