Uwitwa Felicia Umwariwase ukorera ikigo kidakoresha ubutaka mu guhinga ubwatsi bw’amatungo, kuko kibuhinga hejuru mu bimeze nk’ibikarayi bya aluminiyumu (aluminium) biterekwa kuri za etajeri(étagère), avuga ko ubuso bwa metero 3 kuri metero 4 bweramo ubwatsi buhagije inka 10 buri munsi.
Umwariwase avuga ko ikilo(kg) kimwe cy’ubwo bwatsi buhingwa ahatwikiriye(green house) kigurwa amafaranga y’u Rwanda kuva kuri 90Frw kugera ku 130Frw, kandi ko nyuma y’iminsi itatu ubwatsi bw’amafi n’inkoko buba bweze, mu gihe ubw’ihene, intama n’ingurube buboneka nyuma y’iminsi 6 butewe, ubw’inka bwo bukaboneka nyuma y’iminsi 7.
Umwariwase ati "Greenhouse ya metero 3 kuri 4 buri munsi uyisaruramo ubwatsi ubasha kugaburira itungo ryawe, iyo greenhouse iba ifite ubushobozi bwo kugaburira inka 10 ku munsi."
Ikigo Umwariwase akorera ni kimwe mu birenga 20 byaje kumurika ikoranabuhanga rihangana n’imihindagurikire y’ibihe, hamwe n’abandi bagaragaza uburyo bwo guhinga ukeza byinshi ku butaka buto, kurwanya indwara n’ibyonnyi by’ibihingwa hakoreshejwe imiti itarimo ibinyabutabire, ndetse no gutunganya ibiribwa byangirika vuba kugira ngo bibashe kubikwa igihe kirekire.
Aba bose bahuriye mu nama yiga ku ikoranabuhanga no guhanga udushya mu buhinzi iteraniye i Kigali kuva tariki 23-24 Nzeri 2024, ikaba yarateguwe n’Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga(NCST), ifatanyije na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC), Kaminuza y’u Rwanda n’izindi nzego z’Igihugu na mpuzamahanga.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, avuga ko abahanga n’abashakashatsi bitezweho kugaragaza uko u Rwanda rwahangana n’ingaruka z’imyuzure, amapfa, indwara n’ibyonnyi ndetse no kugunduka k’ubutaka, kuko ari byo ngo bibangamiye iterambere ry’Igihugu no kwihaza mu biribwa.
Dr Musafiri ati "Turashaka kongera umusaruro uboneka kuri buri hegitare y’ubutaka buhingwa, turashaka kuhira kuko nta musaruro twabona muri iyi mihindagurikire y’ibihe hatariho kuhira, icya gatatu ni uko dushaka uburyo bwo kugabanya umusaruro wangirika nyuma yo gusarurwa."
Ati "Nta mpamvu yo guta igihe dusobanura ngo ’imvura yarabuze, ubushyuhe bwinshi, ibyonnyi birahari,..ahubwo ndifuza kumva uburyo twakomeza kugaburira abaturage bacu, uburyo umukamo wakwiyongera, uburyo amagi yakwiyongera, uburyo inyama zaboneka ku bwinshi n’ubwo hari ibyo bibazo by’ikirere."
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi avuga ko u Rwanda rufite amazi ahagije n’ubuso bwo bunini bukeneye kuhirwa burenga hegitare ibihumbi 500, ariko kugeza ubu ubwuhirwa bukaba butarenga hegitare ibihumbi 70, bitewe n’uko ibikorwa remezo byo kuhira bihenze cyane.
Dr Musafiri akaba yifuza ikoranabuhanga ryatuma igihugu gitangira kuhira bitagombereye kubaka ibyo bikorwa remezo bihenze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCST, Dr Eugène Mutimura, avuga ko mu mishinga 126 bateye inkunga, irenga 20 yahanze udushya kandi 15 muri yo ni ifite udushya mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.
Dr Mutimura avuga ko iyo mishinga yahanze udushya irimo kwandikishwa mu bijyanye n’umutungo mu by’ubwenge, kandi yatangiye gukorana n’abahinzi hamwe n’inganda kugira ngo hatangire kubaho impinduka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|