Ukraine: Perezida Zelensky yasabye UN gutegeka Putin guhagarika intambara
Mu nama y’Akanama ka UN gashinzwe amahoro n’umutekano Isi, i New York, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, yamaganye ibyaha by’intambara birimo gukorwa n’u Burusiya mu gihugu cye, asaba ko Putin ahatirwa guhagarika intamabara akayoboka amahoro.
Leta zunze Ubumwe za Amerika, zishinja Iran na Koreya ya ruguru, kuba zishigikiye iyo ntambara u Burusiya bwashoje muri Ukraine.
Inama y’abagize ako Kanama ka UN gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, yateranye kuwa Kabiri tariki 24 Nzeri 2024, mu rwego rwo kuganira ku ntambara yo muri Ukraine, kubera ko mu nshingano z’ako kanama harimo gushaka amahoro ku Isi hose.
Muri iyo nama, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yafashe ijambo atangira yamagana ibyaha by’intambara bikorerwa ku butaka bw’Igihugu cye, bikorwa n’u Burusiya.
Yagize ati, ”Putin yishe amategeko mpuzamahanga menshi, kandi ntazahagarara, niyo mpamvu nsaba Umuryango w’Abibumbye, kumusaba guhagarika intambara akemera amahoro".
Perezida wa Ukraine yaje i New York azanywe no kwitabira inama y’Inteko Rusange ya 79 y’Umuryango w’Abibumbye, ariko bikaba biteganyijwe ko azanahura na Perezida Joe Biden wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, akamugaragariza umugambi w’amahoro afite, ariko akanagerageza gusaba uburenganzira bwo kwemererwa gukoresha za misile ziraswa ku birometero byinshi ku butaka bw’u Burusiya.
Perezida Putin uvugwaho kuba, Igihugu cye gikora ibyaha by’intambara muri Ukraine, ntabwo yitabiriye iyo nama ya UN. Perezida Zelensky avuga ko u Burusiya bwakoze ibyaha by’intambara muri Ukraine guhera ku isegonda rya mbere y’intambara bwashoje, harimo gusenya ibikorwa remezo bitandukanye harimo no gutegura kugaba igitero ku ruganda rwa nucléaire rwa Ukraine.
Perezida Zelensky kandi yashinje Iran Koreya ya ruguru, kuba ibyitso by’u Burusiya mu ntambara burimo muri Ukraine.
Perezida wa Ukraine yasoje asaba ibihugu byose bigize UN, hatavuyemo na kimwe kwitabira ibiganiro biganisha ku mahoro.
Minisitiri mushya w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, ndetse n’Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken bamaganye ibihugu bya Iran na Koreya ya Ruguru bifasha u Burusiya mu bya gisirikare mu gihe burimo kwica amahame y’Umuryango w’Abibumbye.
Antony Blinken yaboneyeho n’umwanya wo gusaba ko Iran yareka gukomeza gushyigikira intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati, ifasha imitwe ya Hamas na Houthis.
Ikinyamakuru L’Echo cyanditse ko ibihugu byinshi, birimo u Budage na Pologne, byasabye ko u Burusiya bwagarura abana b’Abanya-Ukraine bwatwaye kuva intambara itangiye, ubu umubare wabo bikaba bivugwa ko basaga ibihumbi 20.
Radosław Sikorski, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Pologne yagize ati, "Ni ryari muzagarura abana ibihumbi by’Abanya-Ukraine mwibye? Muzi ko gushimuta abana b’Igihugu ari Jenoside?”
Zhang Jun, wari uhagarariye u Bushinwa muri iyo nama ndetse bukaba bwarakomeje gushinjwa kuba bushyigikiye u Burusiya mu ntambara yo muri Ukraine. Yahakanye avuga ko u Bushinwa butigeze bujya muri iyo ntambara.
Yagize ati, ”Ikibazo cy’intambara yo muri Ukraine cyagize ingaruka ku bukungu bw’Isi. Akanama ka UN gakwiye gushaka ikita rusange cyafasha mu kugarura amahoro arambye. Kandi ubusugire bwa buri gihugu bugomba kubahwa. U Bushinwa ntibwigeze bujya mu kibazo cya Ukraine”.
Asubiza abasaba u Burusiya guhagarika intambara bukemera amahoro, Ambasaderi Vassili Nebenzia, uhagarariye u Burusiya muri UN yavuze ko Perezida Volodymyr Zelensky ameze nk’Abanazi badaterwa isoni n’urwango banga Abarusiya (Russophobe), none akaba yarateje intambara ya gisivili mu Burasirazuba bwa Ukraine, hibasirwa abaturage, bavuga ururimi rw’Ikirusiya.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|