Incamake ku bayoboye u Rwanda kuva 1962 – 2024… (IGICE CYA GATATU)

Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no gutsinda urugamba rwo kubohora igihugu, ingabo za RPF Inkotanyi zari ziyobowe na Paul Kagame, zashyizeho Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda muri leta y’inzibacyuho ku itariki 19 Nyakanga 1994, iyobowe na Pasteur Bizimungu nka Perezida, na Maj. Gen Paul Kagame nka Visi Perezida na Minisitiri w’Ingabo.

Abayoboye u Rwanda kuva mu 1994 - 2000-2024
Abayoboye u Rwanda kuva mu 1994 - 2000-2024

Pasteur Bizimungu atarahunga u Rwanda, mbere y’1990 yari umuyoboke w’ishyaka MRND ryari riri ku butegetsi ku ngoma ya Juvénal Habyarimana. Yakoze imirimo itandukanye, ariko uwamenyekanye cyane ni ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cyari gishinzwe amazi, amashanyarazi na gaz (ELECTROGAZ).

Gushwana n’ubutegetsi bwa Habyarimana bakomokaga hamwe (Gisenyi), Pasteur Bizimungu yabitewe n’iyicwa ry’umuvandimwe we Colonel Mayuya wari mu gisirikare cy’u Rwanda, wishwe ku kagambane k’umugore wa Habyarimana, Agathe Kanziga, amuziza ko yari atangiye kubangamira imikorere y’Akazu (agatsiko k’abategetsi bicaga bagakiza, kari kiganjemo abo mu muryango wa Habyarimana).

Bizimungu yahunze u Rwanda mu 1990 ajya mu Bubiligi, yinjira mu muryango RPF Inkotanyi umushinga itumanaho n’itangazamakuru, anawuhagararira mu masezerano y’amahoro ya Arusha, Tanzania mu 1993. Ni amasezerano atarigeze ahabwa agaciro n’ubutegetsi bwa Habyarimana kuko nawe ubwe yayitaga ibipapuro, akaza no gukurikirwa na Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’iyicwa rye tariki 06 Mata 1994, ariko ikaba yari imaze igihe itegurwa.

Inkotanyi zimaze kubohora u Rwanda zigahagarika Jenoside tariki 04 Nyakanga 1994, Bizimungu yagizwe Perezida w’inzibacyuho kuya 19 Nyakanga 1994 kugeza muri Werurwe 2000, ari bwo yavaga ku butegetsi yeguye bitewe no kutavuga rumwe n’abandi bayobozi bagenzi be bo muri RPF ku birebana no gushyiraho guverinoma nshya.

Amaze kwegura, yashyizeho ishyaka rya politike aryita Ubuyanja, ariko ntiryamaze kabiri kuko ryagiyeho mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Habura igihe gito ngo Bizimungu atabwe muri yombi, Paul Kagame wari Perezida w’agateganyo yamugiriye inama yo kutishora mu bikorwa bya politike itandukanya Abanyarwanda ariko Bizimungu aratsimbarara.

Yatawe muri yombi mu 2002 ashinjwa ibyaha birimo kunyereza umutungo wa leta, gushaka guteza amacakubiri ashingiye ku moko no kurema umutwe w’abagizi ba nabi mu gihugu cyari kigifite ibikomere cyatewe na Jenoside yahitanye abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa.

Mu 2004, Bizimungu yatsinzwe urubanza akatirwa igifungo cy’imyaka 15, mu 2006 ajurira asaba gukurirwaho igihano avuga ko urubanza rwe rwari rufite impamvu za politike ariko aratsindwa, nyuma ni ko kwigira inama yo kwandikira Perezida Kagame amusaba imbabazi.
Bizimungu yahawe imbabazi z’Umukuru w’Igihugu ku itariki 9 Kanama 2007.

Iicyo gihe Perezida Kagame yari amaze amezi atatu atorewe kuyobora igihugu nka Perezida wa Repubulika binyuze mu matora. Ni yo matora ya mbere yabaye mu Rwanda akitabirwa n’amashyaka ya politike menshi kuva u Rwanda rwabona ubwigenge mu 1962.

Pasteur Bizimungu w’imyaka 74, yavukiye ahahoze ari muri Perefegitura ya Gisenyi mu 1950. Nyuma yo kuva muri gereza, ntiyongeye kugaragara mu buzima bwa politike. Ubu abayeho mu buzima busanzwe ariko butamwaye na buhoro, kuko afite ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye birimo inzu zikodeshwa mu mujyi wa Kigali na hoteli y’umuryango we iri mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu murenge wa Nengo mu karere ka Rubavu.

Pasteur Bizimungu yayoboye leta y’inzibacyuho kuva muri Nyakanga 1994 kugeza muri Werurwe 2000, nyuma y’uko Inkoyanyi zari zimaze gutsinda leta yari yariyise iy’abatabazi yashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, iyobowe na Théodore Sindikubwabo nka Perezida w’agateganyo. Uyu nawe yategetse nyuma y’iyicwa rya Juvénal Habyarimana, wahiritse Grégoire Kayibanda mu 1973 akanamwica, Kayibanda nawe akaba yarasimbuye Dominique Mbonyumutwa mu 1961 nyuma y’ihirikwa ry’ingoma ya Kigeri V Ndahindurwa mu 1959.

Inkuru zabanje:

https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/incamake-ku-bayoboye-u-rwanda-kuva-mu-1961-igice-cya-mbere

https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mateka/article/incamake-ku-bayoboye-u-rwanda-kuva-1973-1994-igice-cya-kabiri

Perezida Paul Kagame wabaye Visi Perezida na Minisitiri w’Ingabo mu nzibacyuho, ni we Perezida wa mbere watowe binyuze mu nzira ya demukarasi isesuye, muri politike y’amashyaka menshi ku itariki 25 Kanama 2003, yongera gutorerwa manda ya kabiri mu 2010, iya gatatu mu 2017.

Mu 2015, Abanyarwanda bamaze kubona ko ubuyobozi bwe bubanyuze, kandi ko hari hakiri byinshi Umuryango RPF Inkotanyi wagombaga kubagezaho ufatanyije n’abandi banya politike batitwaye nabi mu gihe cya jenoside kandi bakoranye kuva mu 1994, basabye Inteko Ishinga Amategeko ko ingingo y’101 y’itegekonshinga yavugururwa Paul Kagame akongera kwiyamamaza.

Ingingo yavuguruwe mu Kwakira 2015, manda y’umukuru w’igihugu iva ku myaka irindwi ishyirwa kuri itanu ishobora kongera kwiyamamarizwa ishuro imwe. Abisabwe n’Abanyarwanda, Kagame yongeye kwiyamamaza mu 2017, manda ya gagatu irangira muri 2024, nabwo barongera bamusaba gukomezanya nabo muri manda y’imyaka itanu.

Amatora yabaye ku itariki 15 Nyakanga 2024, hagati y’abakandida batatu: Paul Kagame wa RPF Inkotanyi, Frank Habineza wa Green Party, na Philippe Mpayimana wigenga. Kagame ni we watsinze amatora ku majwi 8,822,794 (99,18%), Habineza abona amajwi 44,479 (0,50%), Mpayimana agira amajwi 28,466 (0,32%).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka