Kenya: Urupfu rutunguranye rwa Dr Desree rwatumye ihuriro ry’abaganga rigaragaza ibibazo bafite
Muri Kenya, umuganga witwa Dr Desree Moraa Obwogi, wakoraga mu bijyanye no gutera ibinya abarwayi bagiye kubagwa mu Bitaro byitwa Hospital Gatundu Level 5, yasanzwe mu nzu ye yapfuye, aho inshuti zatangaje ko urupfu rwe rwaba rwatewe n’akazi kenshi kugarije abaganga bo muri icyo gihugu.
Muri Kenya, amasaha abaganga barara izamu ngo yavuye kuri 12 mu cyumweru agera kuri 36, ibyo ngo bikaza byiyongera ku bibazo bisanzwe abantu bagira ku giti cyabo, bikaba impamvu y’ibibazo bijyanye n’imibereho myiza ndetse n’ibihungabanya ubuzima bwo mu mutwe cyane cyane ku baganga bahembwa na Leta, nk’uko byatangajwe n’abagize ihuriro ry’abaganga aho muri Kenya (KMPDU).
Abakora mu rwego rw’ubuzima aho muri Kenya batangaje ko bababajwe cyane n’urupfu ruteye agahinda rwa Dr. Desree Moraa Obwogi, wari umuganga ariko akaba yari agikomeje no kwiga kuri Kaminuza ya Egerton.
Abinyujije ku rubuga rwa Facebook umwe mu bakoranaga na Dr Moraa witwa C’llin Harry, yavuze ko akazi kenshi, kongeraho ibibazo bisanzwe by’ubuzima, ari byo byagize uruhare rukomeye mu rupfu rwa Dr Moraa. Kuko yakoraga amasaha menshi kandi umushahara ntuboneke ku gihe ku buryo yisangaga afite ibibazo byinshi icyarimwe.
Harry yakomeje agira ati, "Hari hashize amasaha 12 mbere y’uko apfa, nta cyo kurya afite. Tugaragaze ibibazo bihungabanya ubuzima bwo mu mutwe, abokora mu nzego z’ubuzima bahura nabyo, ibibazo by’amikoro byari bimuremereye cyane, yari atarishyura ubukode bw’inzu yabagamo hashize ukwezi kose, nyir’inzu akamugora. Moraa ntiyanywaga inzoga cyangwa itabi, yari umuntu urwana no kwikemurira ibibazo ubwe. Ni ngombwa ko ubuzima bwo mu mutwe bw’abaganga bwitabwaho, kuko gahunda z’amasaha y’akazi kabo ntiyubahirizwa. Tubasabire abakora mu nzego z’ubuzima bose muri iki gihugu, kuko ibyo tunyuramo ntibyasobanurwa mu magambo”.
Ikinyamakuru Daily Nation cyanditse ko urupfu rw’uwo muganga wari ufite imyaka 27 y’amavuko, rwongeye gutuma abaganga bazamura ibibazo by’imibereho myiza bahura nabyo ndetse no kuba ubuzima bwabo bwo mu mutwe butabungabungwa uko bikwiye. Aho bivugwa ko Dr Moraa, yari afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe nyuma yo kugirana ibibazo n’umuyobozi we aho mu bitaro yakoragamo nk’uko byemezwa na mugenzi we bakoranaga.
Abakora mu nzego z’ubuzima aho muri Kenya, bibumbiye mu ihuriro rya ‘KMPDU’, batangaje ko urupfu rwa Moraa rufite aho ruhuriye cyane n’imibereho mibi abakora mu mavuriro n’ibitaro bya Leta bahura nayo, ishyira ubuzima bwabo mu kaga.
Umuyobozi wungirije w’iryo huriro rya KMPDU, Davji Atellah, yanenze uruhande rwa Leta ko ari rwo rudakora inshingano zo kwita ku bakora mu rwego rw’ubuzima, kuko Moraa byamurenze nk’umuganga wari mushya mu mwuga kugeza ubwo bimugejeje ku rupfu.
Yagize ati, "Inzego zidakora neza ntizari gushobora kumurindira umutekano w’ubuzima. Tubabajwe n’urupfu rwa Dr. Desree Moraa Obwogi, umuganga wari ukiri muto, witangaga none ubuzima bwe bukaba burangiye vuba, yakoranaga umurava mu Bitaro bya Gatundu Level 5 kandi agakora mu buryo bugoye cyane”.
Yakomeje agira ati: "Ni ikibazo gikomeye kizakomeza gutwara ubuzima bw’abakora mu rwego rw’ubuzima. Ni ngombwa ko twese tubyamagana. Ni ngombwa ko twamagana ubu bucakara bwo muri iki gihe, twamagane kunanirwa gukora neza kw’inzego zimwe na zimwe biteza ibibazo bimeze bitya".
Urwo rupfu rw’uwo muganga kandi rubaye nyuma y’amezi makeya, abaganga bo muri Kenya bakoze imyigaragambyo yamaze iminsi 56 mu gihugu cyose, basaba Leta kumva ibibazo byabo. Icyo gihe serivisi zo mu mavuriro ya Leta asaga 50 zari zahagaze.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|