Kamonyi: Umuryango FH usize hari abatangiye kubona inyungu mu buhinzi bwa avoka
Abahawe amahugurwa yo kwiteza imbere bashingiye ku mahirwe akomoka iwabo mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi, baravuga ko batangiye kugurisha ibikomoka ku bikorwa byabo mu Rwanda no mu mahanga bakaba baratangiye kurya ku madolari.
Bamwe muri bo ni abahinga imbuto za avoka zo mu bwoko bwa Hass na Fuerte, aho itsinda ryabo risigaye rigemura avoka zo kurya ku isoko mpuzamahanga, ku buryo bizera kutazasubira inyuma ku byo bagezeho.
Niyonzima Issa uhinga avoka avuga ko bamaze kugera ku biti bisaga 700 bya avoka za Hass na Fuerte, kandi ko umuryango FH (Food for The Hungry) wabafashije kuzigeza ku isoko mpuzamahanga, bakaba basigaye bagurisha mu madolari nubwo bishyura mu Manyarwanda.
Agira ati, "Nibura iyo tugemuye dushobora kubona miliyoni n’igice, kuko avoka zigeze igihe cyo kwera ku buryo tuzajya tugemura ku isoko mpuzamahanga Toni enye ku mwaka kandi avoka imwe igurwa hejuru y’amafaranga 80".
Umuturage ukora ubuvumvu kuva imyaka ine ishize, avuga ko na we ashobora gusarura nibura ibiro 30 by’ubuki ku kwezi, kandi ikilo cyabwo kigura 5000frw, ku buryo ari kwishyurira abana amashuri kugera muri Kaminuza.
Agira ati, "Ntabwo nari umuvumvu, ariko mpereye ku mizinga ya gakondo nabashije kugera ku mizinga ya kizungu, ku buryo mbasha gusarura ibiro 30 by’ubuki bwiza aho nasaruraga ibiro bitatu gusa, urumva ko nakubye inshuro icumi umusaruro w’ubuki".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka, Mbonigaba Mpozenzi Providence, avuga ko mu bikorwa FH yakoze harimo amatsinda y’iterambere mu bukorikori, ubuhinzi n’ubworozi, guha abahinzi imashini zivomerera imyaka mu gihe cy’izuba, n’ubumenyi ngiro ku bana b’abakobwa no kubaha ibikoresho.
Avuga kandi ko mu bukungu bubatse isoko rito rya kijyambere rya Musumba mu Kagari ka Gitare, rifasha abahinzi borozi kugurisha umusaruro wabo baticwa n’izuba n’imvura, no kongerera agaciro umusaruro wabo.
Avuga ko banahuguye imiryango ibanye nabi, bakubaka n’inzu ababyeyi babyariramo, kandi ibyo bigafatwa nk’urufunguzo rwo kwiteza imbere, kandi ko gucutsa ari ugufasha abandi kujya gushaka uko bakwagura ibikorwa byagezweho.
Agira ati, "Ubu abaturage bacu ni abafatanyabikorwa, ubuyobozi buzakomeza gufasha abamaze kugera ku iterambere ngo ridasubira inyuma, abana basaga 2,500 bahawe inkoko zitera amagi, bazakomeza kwiteza imbere no kurwanya imirire mibi".
Umuyobozi wa FH Rwanda, Uwitije Cyprien, avuga ko habayeho igihe cyo gusuzuma niba impinduka zagezweho zaratanze umusaruro, ku buryo abaturage bahuguye bagaragaza icyizere cyo kwiteza imbere, ku buryo batazasubira mu bukene.
Uwitije asaba abahawe amahugurwa gukomeza gutanga umusaruro ukomoka ku bikorwa babasigiye, by’ubuhinzi n’ubworozi, imibanire myiza nk’uko biri mu ntego za FH zo gusana imibanire hagati y’Imana n’abantu n’ibindi bidukikije.
Agira ati "Mu Murenge wa Nyarubaka byagaragaye ko abamaze kwiga bazakomeza ubuhinzi bwa kijyambere, imibanire myiza, kubungabunga ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi no gukomeza kuganira ku byarushaho kubateza imbere, ku buryo hatazakenerwa undi mufatanyabikorwa mu byo twakoze".
Yongeyeho ati "Umusemburo uba ari mukeya ariko ukagira impinduka zirambye, FH yaje ari urufunguzo rw’iterambere mu Murenge wa Nyarubaka. Aba basoje rero ni ukwinjira mu buzima bwiza kuko mu myaka 12 ishize ibyagezweho bishimishije".
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Kamonyi, Uwiringira Marie Josée avuga ko hari icyizere kirambye ko abaturage bafashijwe batazasubira mu bukene kuko uwamaze gukora ku ifaranga atakwifuza gusubira inyuma kandi ko Akarere kazakomeza kwita ku byagezweho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|