Menya amwe mu mateka y’Abasenateri bagize manda ya kane ya Sena

Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Nzeri 2024, Abasenateri 20 bagize manda ya kane ya Sena y’u Rwanda barahiriye gutangira imirimo yabo.

Abo Basenateri 20 barasanga abandi Basenateri batandatu bari mu bagize manda ya gatatu ya Sena, ariko basigaje umwaka ngo manda yabo irangire, ari bo: Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, Uwizeyimana Evode, Dr Twahirwa André, Kanziza Epiphanie, Mugisha Alexis ndetse na Murangwa Ndangiza Hadija.

Aba batandatu na bo nyuma y’umwaka bazasimburwa n’abandi bane bazatangwa na Perezida wa Repubulika, hamwe n’abandi babiri bazatangwa n’imitwe ya Politiki yemerewe gukorera mu Rwanda.

Tariki ya 16 Nzeri 2024, ni bwo habaye amatora y’Abasenateri 12 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali. Nyuma y’umunsi umwe, tariki ya 17 Nzeri 2024, hatowe Abasenateri babiri, uhagarariye amashuri makuru na kaminuza za Leta, n’uhagarariye amashuri makuru yigenga.

Hakurikiyeho Abasenateri bane batanzwe na Perezida wa Repubulika, nyuma hatangwa Abasenateri babiri baturutse mu ihuriro ry’imitwe ya politiki yemerewe gukorera mu Rwanda.

Benshi mu bagize manda ya kane ya Sena, bari basanzwe muri manda ya gatatu, kandi bakoze imirimo inyuranye harimo iya politiki, ndetse benshi babaye abarimu muri za kaminuza zinyuranye zo mu Rwanda.

Muri iyi nkuru turagaruka kuri bimwe mu bigwi byabo:

Abatowe bahagarariye Intara y’Iburengerazuba

Dr. Emmanuel Havugimana

Dr. Havugimana Emmanuel yinjiye muri Sena bwa mbere mu mwaka wa 2019, nab wo ahagarariye Intara y’Uburasirazuba.

Yavutse tariki 4 Mutarama 1956, avukira mu Bufundu, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Mbazi.

Amashuri abanza yayize aho i Mbazi kuva 1962 kugeza 1968. Yize icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu Birambo mu karere ka Karongi kuva 1968 kugeza 1971.

Yakomereje icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye muri Institut Saint Cyprien, ubu yitwa Groupe Scolaire Saint Joseph mu Karere ka Nyamasheke.

Kuva muri 1971 yahungiye i Burundi, bituma amashuri yisumbuye ayarangiriza muri College Saint Albert i Bujumbura muri 1980.

Nyuma yakomereje muri Kaminuza y’u Burundi, arangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bumenyi bw’isi (Geography) muri 1984.

Amaze kugaruka mu Rwanda muri 1999, Leta y’u Rwanda yamwishyuriye amasomo mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, ajya kwiga gutunganya imiturire n’ubutaka muri kaminuza ya Laval i Quebec muri Canada, aho yarangije muri 2001.

Nyuma yaho, yakomeje kwiga icyiciro cya kane cya kaminuza muri kaminuza ya Goteborg muri Suède, aho yaboneye impamyabumenyi y’ikirenga muri Ecologie Humaine muri 2009.

Dr. Havugimana yakoze umurimo umwe ari wo wo kwigisha, yatangiye tariki ya 4 Mutarama 1975.

Yigishije mu mashuri abanza imyaka ine mu Gihugu cy’u Burundi, yigisha indi myaka 12 mu mashuri yisumbuye, aho imyaka irindwi yayigishije mu Burundi indi itanu akayigisha mu Gihugu cya Djibouti.

Dr. Havugimana yatorewe kwinjira muri Sena, amaze imyaka 22 yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda.

Dr. Havugimana arubatse, akaba afite abana bane n’abuzukuru bane.

Mureshyankwano Marie Rose

Mureshyankwano na we yinjiye muri Sena muri 2019. Yavukiye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu murenge wa Karago Akarere ka Nyabihu.

Uyu mubyeyi w’imyaka 66, kimwe n’abandi benshi batorewe kwinjira muri Sena, imirimo ye yayitangiriye mu burezi.

Yabaye umwarimu mu mashuri abanza, ndetse aza no kwigisha mu mashuri yisumbuye aho yigishije mu ishuri ryisumbuye ryitwa Bumba Complex School riherereye mu karere ka Rutsiro.

Muri 2005, Mureshyankwano yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, ku itike y’Umuryango FPR Inkotanyi.

Mu mwaka wa 2016, Mureshyankwano yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, umwanya yavuyeho mu mwaka wa 2018.

Mureshyankwano afite icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) mu bumenyi mu mibanire y’abantu (Social Sciences).

Prof. Niyomugabo Cyprien

Yinjiye muri Sena bwa mbere muri 2019, ahagarariye amashuri makuru ya Leta. Prof. Niyomugabo Cyprien yari asanzwe ari umwarimu akaba n’umuyobozi w’ishami ry’uburezi muri kaminuza y’u Rwanda, akaba n’intebe y’inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco, (RALC).

Prof. Niyomugabo afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’uburezi mu by’indimi, akaba n’umunyamuryango w’ikigo cy’indimi cy’umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Ni umwanditsi w’ibitabo akaba n’umushakashatsi wibanda ku ndimi n’uburezi.

Abahagarariye Intara y’Iburasirazuba

Bideri John Bonds

Bideri John Bonds yavukiye mu Rwanda mu mwaka wa 1958.

Yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Gihugu cya Uganda, akomereza icyiciro cya mbere cya Kaminuza muri Kenya, naho icya kabiri akigira muri Uganda, aho yize ubuhinzi n’ubworozi.

Mu mirimo yakoze harimo kuba yarabaye umwarimu muri Kenya igihe gito, nyuma atangira gukorana n’ihuriro ry’Abadage ryigishaga abahinzi n’aborozi bo muri Kenya.

Nyuma yagarutse mu Rwanda, atangiza umuryango Nyarwanda witwa ‘Rwanda Rural Agricultural Initiative’.

Bideri kandi yabaye perezida w’inama njyanama y’Umurenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, ndetse aba na Visi Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Kayonza.

Yabaye kandi umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’Ibitaro bya Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza.

Bideri John Bonds arubatse, afite abana bane.

Fulgence Nsengiyumva

Nsengiyumva na we yinjiye muri Sena bwa mbere muri 2019.

Nsengiyumva yahoze ari Perefe w’icyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, ndetse yanabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi muri 2016.

Dr. Mukabaramba Alvera

Dr. Mukabaramba yinjiye muri Sena bwa mbere muri 2003 kugera muri 2011. Yongeye gusubira muri Sena muri 2019, atanzwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Alvera Mukabaramba yavutse tariki 01 Werurwe mu 1960.

Urugendo rwa Politiki Mukabaramba yarutangiye mu mwaka wa 1999, ubwo yari umwe mu bagize Inteko ishinga Amategeko y’Inzibacyuho, kugera ubwo yinjiraga muri Sena muri 2003.

Yari arambye cyane muri Guverinoma, kuko yari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho y’abaturage, guhera mu Kwakira 2011.

Afite impamyabumenyi ihanitse yakuye muri ‘First Pavlov State Medical University’, mu Mujyi wa St. Petersburg mu Burusiya, aho yize kuvura abana.

Dr Mukabaramba Alvera usanzwe ari umurwanashyaka wa PPC, yiyamamarije kuyobora u Rwanda inshuro ebyiri.

Ubwa mbere ni muri 2003, ubwo yatangaga kandidatire ye, ariko nyuma aza kuyikuramo, asaba abari kumutora ko amajwi ye bayaha Paul Kagame wari watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Indi nshuro ni muri 2010, ubwo yiyamamarije kuyobora u Rwanda, ariko atsindwa ku majwi 0.40.

Abahagarariye Intara y’Amajyaruguru

Dr. Nyinawamwiza Laetitia

Dr. Nyinawamwiza yinjiye bwa mbere muri Sena muri 2019, nab wo ahagarariye Intara y’Amajyaruguru.

Yari asanzwe ari umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda, ndetse yanabaye umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri ISAE Busogo.

Mbere yo gutorerwa kuba Umusenateri muri 2019, Dr. Nyinawamwiza yari umuyobozi mukuru w’iryo shuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi, ribarizwa muri kaminuza y’u Rwanda (UR-CAVM).

Dr. Nyinawamwiza kandi yari asanzwe ari umuyobozi wungirije w’inama y’ubutegetsi ya ‘Rwanda Mountain Tea’, akaba no mu bagize inama y’ubutegetsi mu nganda z’icyayi za Rubaya-Nyabihu Tea Company Ltd na Kitabi Tea Company Ltd.

Dr. Nyinawamwiza kandi yabaye umuyobozi wungirije w’inama y’ubutegetsi mu kigo cy’ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda mu Rwanda (NIRDA).

Dr. Nyinawamwiza ni umubyeyi wubatse, afite impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye n’ubworozi, yakuye muri kaminuza ya NAMUR mu Bubiligi.

Amb. Rugira Amandin

Ambasaderi Rugira Amandin ni umudipolomate w’u Rwanda, wabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu bitandukanye birimo Congo Brazaville, Zambia, Malawi, u Bubiligi ndetse kaba yaranahagarariye u Rwanda mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Rugira yabaye Umuyobozi Mukuru (Director) mu bigo n’inzego za Leta zitandukanye, harimo nko muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Banki Nkuru y’u Rwanda ndetse na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere.

Yabaye kandi Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

Abahagarariye Intara y’Amajyepfo

Umuhire Adrie

Umuhire Adrie yavutse mu mwaka wa 1977, avukira mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye.

Amashuri abanza yayize Ku ishuri ribanza rya Kibingo, ayisumbuye ayiga kuri Ecole Secondaire de Karubanda mu ishuri ry’inderabarezi rusange.

Nyuma yakomereje muri kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’uburezi, guhera muri 2000-2004 mu gashami k’igifaransa n’icyongereza.

Kuva muri 20004-2005, Umuhire yabaye umwarimu w’icyongereza mu ishuri ryisumbuye rya CEFOTEC mu Karere ka Huye.

Kuva muri 2006 kugeza muri 2019, Umuhire yari umwarimu n’umushakashatsi muri ‘Center for Language Enhancement’ muri kaminuza y’u Rwanda.

2011-2015, Umuhire yatorewe kuba ushinzwe imibereho mu Nama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Ngoma mu karere ka Huye.

2010-2013, Yabonye ‘Master in Development Studies’ muri Kaminuza y’u Rwanda, ndetse aza no gukomeza yigira impamyabumenyi y’ikirenga (Phd) muri ‘communication’ muri kaminuza ya ‘Hallym University’ yo muri Korea y’Amajyepfo.

Pelagie Uwera

Uwera Pelagie yinjiye bwa mbere muri Sena muri 2019. Yavutse mu mwaka wa 1977.

Yize icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi mu by’imibanire (Social Sciences), ndetse yiga n’icyiciro cya gatatu (masters) muri ‘development studies’ muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

Imyaka myinshi Uwera yayimaze ari umwarimu ma mashuri yisumbuye, kuva mu 1998 kugera muri 2009.

Mbere y’uko atorerwa kuba Umusenateri muri 2019, Uwera yari Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Muri 2015, yiyamamarije guhagararira Ishyaka rya PSD mu Nteko Ishinga Amategeko ya afurika y’Uburasirazuba (EALA), ariko aza gutsindwa na Francois Xavier Kalinda.

Cyitatire Sosthène

Cyitatire ntabwo ari mushya muri Sena y’u Rwanda, kuko amaze igihe kirekire muri iyi Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko nk’Umunyamabanga Mukuru wa Sena.

Mu Mujyi wa Kigali

Nyirasafari Esperance

Mu Mujyi wa Kigali hatowe Umusenateri umwe, ari we Nyirasafari Esperance.

Ni umunyamategeko, akaba afite impamyabushobozi yo ku rwego rwa ‘Masters’ mu bijyanye n’amategeko mpuzamahanga mpanabyaha n’uburenganzira bwa muntu.

Yabaye kandi Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango kuva ku wa 04/10/2016 kugeza ku wa 18/10/2018.

Mbere yaho yari Umudepite mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda muri komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo mu iterambere ry’Igihugu kuva ku itariki ya 04/10/2013 kugeza agizwe Minisitiri muri MIGEPROF ku wa 04/10/2016.

Yanabaye kandi uwunganira abandi mu by’amategeko (avoka), 2011-2013, aba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera kuva ku itariki ya 23/01/2007-11/5/2011.

Yabaye umushinjacyaha ufite ububasha mu Gihugu hose kuva mu 2004-2007; yanabaye kandi Umushinjacyaha wa Repubulika mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama kuva mu 2001-2004.

Yanakoze kandi mu muryango utari uwa Leta uharanira uburenganzira bw’umugore n’umwana (Haguruka) kuva 1999-2001.

Madamu Nyirasafari Espérance arubatse, ni umubyeyi w’abana bane.

Abasenateri bashyizweho na Perezida wa Repubulika

Dr. Kalinda François Xavier

Dr. Kalinda yavukiye mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe. Afite impamyabumenyi y’ikirenga (PHD), mu by’amategeko y’ubucuruzi, yigiye mu Gihugu cya Canada, muri Kaminuza ya Ottawa.

Icyiciro cya mbere n’icya kabiri, yabyize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Mu mirimo ye, Dr. Kalinda yakunze kwigisha, aho yavuze ko amaze imyaka 19 ari umurezi muri Kaminuza y’u Rwanda, yanagiye abera umuyobozi mu ishami ry’amategeko.

Yize kandi mu ishuri rikuru rya ILPD, ishami rya Nyanza, aho yigaga ibirebana n’ubumenyi ngiro mu by’amategeko (DLP).

Tariki 06 Mutarama 2023, nibwo Perezida Paul Kagame yashyize Dr François Xavier Kalinda muri Sena y’u Rwanda, kugira ngo asimbure Dr. Iyamuremye Augustin wari uherutse kwegura.

Dr. Kalinda akaba yaraherukaga guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAL).

Nyuma yo kugirwa Senateri, Dr. Kalinda yahise atorerwa kuba Perezida wa Sena, asimbuye Dr. Iyamuremye Augustin n’ubundi wari usanzwe muri uwo mwanya.

Dr Iyamuremye Augustin yeguye ku mwanya wa Perezida wa Sena no ku busenateri, ku wa 08 Ukuboza 2022.

Mu ibaruwa yanditse, yavuze ko yeguye ku mwanya w’ubusenateri n’uwa Perezida wa Sena, kubera uburwayi, akaba yari amaze imyaka itatu kuri uwo mwanya.

Dr. Kaitesi Usta

Dr. Kaitesi Usta yabaye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) kuva muri Nyakanga 2019 kugeza muri Kanama 2024 asimbuwe na Dr. Doris Uwicyeza Picard.

Mbere yo kujya muri izo nshingano, Dr. Kaitesi yari Umuyobozi Mukuru wungirije w’urwo rwego.

Dr. Usta Kaitesi afite impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko. Yabaye umwarimu mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, aba Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubugeni n’Ubumenyi rusange (CASS), ari na ho yakoraga.

Yari umwe mu bakomiseri barindwi bari bagize Komisiyo ishinzwe gufasha Inteko Ishinga Amategeko kuvugurura Itegeko Nshinga nk’uko byari byasabwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 9 Nzeri 2015. Icyo gihe yari Visi Perezida w’iyo Komisiyo.

Amb. Nyirahabimana Solina

Ambasaderi Nyirahabimana Solina yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri manda ya Guverinoma ishize, gusa ntiyagarutse mu nshingano muri manda nshya kuko uwo mwanya wavuyeho.

Amb. Nyirahabimana yize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mategeko ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bumenyi bw’imibereho y’abantu.

Nyuma yaho, yakoze nk’umwunganizi mu by’amategeko. Yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi ndetse n’uhagarariye u Rwanda mu buryo buhoraho mu Biro by’Umuryango w’Abibumbye biherereye i Genève kugeza mu mwaka wa 2013.

Nyuma yaho, yagize imyanya itandukanye muri Guverinoma, nk’aho mu Ukwakira 2018 yagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ari ho yavuye ajya muri Minisiteri y’Ubutabera.

Bibiane Gahamanyi Mbaye

Bibiane Mbaye Gahamanyi ni impirimbanyi y’Uburenganzira bwa Muntu, akaba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda na Senegal.

Avuga neza Igifaransa, Icyongereza, Ikinyarwanda n’Igiswahili, kandi afite ubumenyi n’ubunararibonye mu bibazo bitandukanye byerekeye Uburenganzira bwa Muntu n’Iterambere.

By’umwihariko, Bibiane Mbaye yagize uruhare mu mategeko menshi mpuzamahanga arimo ajyanye n’uburenganzira bwa muntu mpuzamahanga, amasezerano mpuzamahanga y’ubucuruzi, ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’uburenganzira bubyerekeye (SRHR), uburinganire, ubufatanye mpuzamahanga n’iterambere, yakoranye n’imiryango itegamiye kuri leta, hamwe n’abafatanyabikorwa mu ishyirwaho n’ishyirwa mu bikorwa rya politiki zitandukanye.

Yabaye kandi Umuhuzabikorwa wa politiki mu muryango ‘ActionAid International’ muri Afurika y’Iburengerazuba n’iyo Hagati, yanakoranye na Enda Tiers Monde i Dakar muri Senegal, ndetse n’Ikigo Nyafurika gishinzwe kwiga ku burenganzira bwa muntu i Banjul muri Gambia.

Abatowe n’Ihuriro ry’Imitwe ya Politike yemewe

Mukabalisa Donatille

Honorable Mukabalisa Donatille yavutse muri Nyakanga 1960, akaba yari asanzwe ari Perezida w’Umutwe w’abadepite mu Nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda muri manda icyuye igihe.

Kuva mu 1981 kugeza 1998, Mukabalisayakoraga muri gahunda y’umuryango w’abibumbye ishinzwe iterambere i Kigali mu myanya itandukanye.

Kuva muri Nyakanga 2000 kugeza 2003, yari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho mu Rwanda, akaba na Perezida wungirije wa Komisiyo ihoraho y’ubukungu n’ubucuruzi.

Mu matora y’Abadepite yo mu 2003 yatorewe kuba umwe mu bagize umutwe w’Abadepite ku rutonde rw’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu, kandi atorerwa kuba umuyobozi wungirije wa komisiyo ihoraho ishinzwe ibibazo bya politiki n’uburinganire.

Kuva mu Kwakira 2011, yari Umusenateri (Urugereko rwo hejuru) ndetse yatowe n’Abasenateri kuba umuyobozi wungirije wa Komisiyo ihoraho ishinzwe ibibazo bya politiki n’imiyoborere myiza.

Nyuma yimyaka ibiri muri Sena, ku ya 4 Ukwakira 2013 yatorewe kuba Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Hon. Mukabalisa Donatille kandi ni Perezida w’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu.

Murangwa Ndangiza Hadija

Murangwa Ndangiza Hadidja yavutse mu 1975.

Yinjiye bwa mbere muri Sena muri 2019, nab wo atowe n’ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe ku itike y’Ishyaka PDI.

Icyo gihe yari asimbuye Uwamurera Salama wari watanzwe n’iryo Shyaka, ariko Urukiko rw’Ikirenga ruza kwanga kumwemeza kubera ko ubunararibonye yari afite butamwemerera kujya muri uwo mwanya.

Murangwa Ndangiza Hadijda ni inzobere mu bijyanye n’imisoro, akaba n’umunyamategeko mu bijyanye n’imisoro. Ni umwe mu bagize inama y’ubutegetsi muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR).

Ni umunyamuryango w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukemurampaka cya Kigali (KIAC). Yakoze mu mishinga itandukanye yiga ku misoro n’ubucuruzi yabaga ihuriweho n’imiryango mpuzamahanga ndetse na Guverinoma y’u Rwanda.

Yakoze akazi k’ubujyanama mu bigo mpuzamahanga nka International Finance Corporation (IFC), Umushinga wo guhuza imisoro muri Afurika y’Uburasirazuba (EAC) n’ibindi.

Mbere yo kwinjira muri Sena muri 2019, yakoraga nk’impuguke ishinzwe igenamigambi n’iterambere ry’ikigo mu kigo cy’ababaruramari b’umwuga mu Rwanda (ICPAR).

Yagiye mu nama z’ubutegetsi z’ibigo bitandukanye mu Rwanda nko muri Banki Itsura Amajyambere (BRD), Ishami rishinzwe ubuvuzi mu gisikare (MMI) no mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC).

Abasenateri bahagariye amashuri makuru na Kaminuza za Leta n’izigenga

Prof. Ngarambe Telesphore

Ngarambe Telesphore yavutse mu 1972, akaba afite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu ihinduranyandiko n’ubusemuzi.

Amaze imyaka 24 yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba ari ku ntera y’Umwarimu w’Ikirenga Wungirije (Associate Professor).

Yakoze imirimo itandukanye mu rwego rwa Kaminuza kuko yabaye Umuyobozi ushinze porogaramu zihanitse mu Ishuri ry’Ubugeni n’Indimi rya Kamunuza y’u Rwanda, akaba yarabaye n’Umuyobozi waryo kuva mu 2019.

Muri 2015 yabaye umwe mu bakozi ba Komisiyo yafashije Inteko Ishinga amateko mu kuvugura Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rya 2003.

Yakoze ubushakashatsi mu bice bitandukanye by’ubumenyi bwibanda ku muco, indimi, ikoranabuhanga, ubuvuzi n’amategeko, akaba yaranakoze ubwibanda ku myandikire n’imihindurire y’amategeko mu ndimi zitandukanye.

Prof. Uwimbabazi Penine

Prof. Uwimbabazi afite impamyabumenyi y’Ikirenga mu gusesengura Politiki za Leta n’Iterambere yakuye muri Kaminuza yo muri Afurika y’Epfo ya Kwa Zulu-Natal.

Yari amaze imyaka 15 mu bijyanye no kwigisha ndetse kuri ubu yari Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’Abaporotesitanti mu Rwanda ya PIASS, akaba yaranayibereye Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imyigire n’Ubushakashatsi.

Kuri ubu ayoboye Ihuriro ry’Abashakashatsi muri Afurika y’Iburasirazuba (East African Community Academic and Reserch Networks-EACARNRI) rigamije kuzamura ireme ry’uburezi n’ubushakashatsi mu Karere.

Prof. Uwimbabazi Penine ni umwe mu bagore bake b’Abanyarwanda bageze kuri urwo rwego rwo kugira ‘Professorat’.

Inkuru bijyanye:

Ndabasaba gukurikirana ibibazo by’abaturage mukabimenya – Kagame abwira Abasenateri barahiye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka