Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko kugira ngo Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), ubashe kurushaho gutera imbere no kugera ku rwego wifuzwaho, hakenewe ubushake bwa politiki mu gushyira mu bikorwa zimwe muri gahunda ziba zemeranyijweho.
Umukobwa w’umunyeshuri w’imyaka 18 wigaga mu kigo cy’imyuga cya MTC Muhanga, mu Murenge wa Nyamabuye, yabyariye mu bwiherero bwa gare ya Muhanga, ahita ajyanwa ku bitaro bya Kabgayi we n’umwana.
Ku wa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2024, ibendera ry’u Rwanda ryarazamuwe mu Kigo cya Asecna gishinzwe ingendo zo mu kirere, Centre Régional pour la Navigation Aérienne (CRNA), giherereye muri Repubulika ya Congo, mu mujyi wa Brazzaville.
Bamwe mu bagore batwite, abafite abana bari munsi y’amezi atanu hamwe n’abana bafite hagati y’amezi 6 na 23, bagaragaza ibimenyetso biganisha ku kugarizwa n’imirire mibi bo mu Karere ka Musanze, barimo guhabwa ifu ya Shisha Kibondo.
Abazamu babiri barindaga ishuri rya GS Uwinkomo riherereye mu Murenge wa Tare mu Karere ka Nyamagabe, ubu bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho bakurikiranyweho iyibwa rya mudasobwa enye, muri iryo shuri.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2024, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye iserukiramuco ryiswe Kigali Triennial, ryatangijwe n’ikinamico yitwa ‘Gamblers’ yanditswe n’Umunyarwanda Rugamba Dorcy uyobora Rwanda Arts Initiative, ni umukino wakinnyemo Ntarindwa Diogene uzwi nka Atome, Aimé Christian Eboua, (…)
Ku nshuro ya 16 mu Rwanda hagiye gukinwa isiganwa, Tour du Rwanda, ni isiganwa rigiye gukinwa n’ibihangange aho umunani bakinnye isiganwa rikomeye rya Tour de France
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col Rtd Ruhunga Jeannot, avuga ko umushinga w’ibikomo by’ikoranabuhanga byambikwa abagororwa bikabafasha gufungirwa hanze ya gereza, utarashoboka bitewe n’uko ngo uhenze.
Umubyeyi wo muri Uganda witwa Mariam Nabatanzi Babirye, uzwi cyane ku izina rya ‘Mama Uganda’, avuga ko avunwa cyane no kubona ibitunga abana be 44 kuko umugabo we yabamutanye guhera mu 2015.
Bamwe mu batuye Akarere ka Musanze barinubira servisi z’imitangire y’indangamuntu, aho ngo gutinda kuzihabwa bibabera imbogamizi ku mibereho yabo, bikababuza uburenganzira bugenewe umuturage.
Agahenera ni indwara ifata ku gitsike cy’ijisho kikabyimba, byatewe no kuziba k’utwenge dusohokeramo igice kimwe gikora amarira ugasanga kirimo amavuta, ukarwaye kamuteye ububabare no gutuma atareba neza.
Banki ya Kigali (BK) yatangaje amazina y’Abanyarwanda batanu baba mu mahanga(Diaspora), batomboye itike yo kuza mu ndege mu Rwanda no gusubira mu bihugu babamo, nyuma yo kuzigama amafaranga nibura Miliyoni ebyiri kuri konti zabo muri iyo banki.
Abacururiza mu isoko ryo mu nkambi ya Kigeme ubu amarira ni yose, kuko ryaraye rihiye rigakongoka ntihagire icyo bakiza.
Perezida Paul Kagame yitabiriye inama igamije kugaragaza intandaro y’ibibazo by’umutekano muke, bikomeje kwiyongera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), birimo n’imiyoborere mibi n’ivangura rishingiye ku moko.
Perezida Paul Kagame, aherekejwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Dubai, Lt General Abdullah Khalifa Al Marri, yasuye icyicaro gikuru cy’iyi Polisi, agaragarizwa ikoranabuhanga rigezweho ndetse n’udushya bikoreshwa mu gucunga umutekano.
Iteka rya perezida n° 075/01 ryo ku wa 04/12/2023 rishyiraho amahoro yakwa kuri serivisi no ku byemezo bitangwa n’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage. Ni itegeko rigaragaza kandi urutonde n’ibipimo ntarengwa by’ayo mahoro kuri Parikingi rusange yo ku muhanda, ku minara, ibyapa byamamaza, ubwato n’imodoka (…)
Umuryango Imbuto Foundation umenyerewe cyane mu bikorwa bifasha Abanyarwanda bo mu byiciro bitandukanye mu iterambere, ariko by’umwihariko urubyiruko, wakiriye Miliyoni zirenga 45.5 z’Amafaranga y’u Rwanda azafasha abanyeshuri 128 kwiga neza.
Kuri uyu wa Gatanu ikipe ya Israel Premier Tech ikinamo umunyabigwi Chris Froome yasuye ikibuga cy’umukino w’amagare yubatse mu karere ka Bugesera
U Rwanda na Namibia byasinyanye amasezerano rusange y’ubutwererane agamije kurushaho kwihutisha ubufatanye mu bucuruzi, ubukungu no guhanahana ubumenyi hagati y’ibihugu byombi.
Umugore wo mu Bushinwa ari mu mazi abira nyuma yo gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano, aho yiyemerera ko yashyize udukoresho tw’ikoranabuhanga twa GPS mu modoka za Polisi y’aho atuye, kugira ngo ajye agenzura aho ziri bityo itamufatira amakamyo.
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe ingufu mu Rwanda (REG), buratangaza ko mu rwego rwo gufasha abaturage bo mu Karere ka Muhanga, kungukira bwa mbere ku rugomero rwa Nyabarongo ya mbere ruhubatse, harimo gushyirwa agashami gato kazajya kageza umuriro ku batuye Umurenge wa Mushishiro ahubatse urwo rugomero.
Hari abatuye mu bice bitaragezwamo umuriro w’amashanyarazi mu Karere ka Gisagara bavuga ko urumuri rwa terefone ari rwo babaye basimbuje urw’agatadowa.
Karamaga Thadée, avuga ko indangagaciro y’ubumuntu no kwitangira abandi, ziri mu bikenewe nk’impamba yafasha urubyiruko mu rugendo rurimo rwo gusigasira ibyo Igihugu cyagezeho, mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.
Bamwe mu bagize Sindika y’abashoferi batwara amakamyo yambukiranya imipaka (ACPLRWA) barahiriye kwinjira mu Muryango wa RPF-Inkotanyi, banatora ubuyobozi bushya bw’Umuryango.
Bimwe mu bice bitandukanye mu mujyi wa Kigali bigiye bifite inyito z’amazina afite inkomoko yayo ndetse ugasanga hamwe hari ibikorwa bitandukanye byagiye byitirirwa aho hantu.
Bamwe mu batuye Umurenge wa Rwerere n’uwa Rusarabuye mu Karere ka Burera, bavuga ko bamaze imyaka irenga ibiri basiragizwa, bishyuza amafaranga y’ingurane ku masambu yabo yanyujijwemo bimwe mu bikorwa remezo.
Umuyobozi wa BDF mu Rwanda, Vincent Munyeshyaka, avuga ko SACCO zigiye kongera gushyikirizwa amafaranga yo kuguriza abaturage ku nyungu ya 8%, ariko noneho zikazashyirwamo Miliyari 30.
Umubiri w’umuntu ubamo imisemburo inyuranye ikoreshwa mu mikorere y’umubiri nko mu mikurire yawo, mu mikorere y’ubuzima bw’imyororokere, ibitotsi, kugena igipimo cy’ubushyuhe bw’umubiri, amarangamutima n’ibyiyumviro n’ibindi.
Burya umuziki uri mu bintu bifasha umwana uri munda ya nyina gukura neza, ndetse bikamufasha no gukuza imitekerereze y’ubwonko bwe, bigatuma yumva anaguwe neza.
Umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare, Kayitare Saranda Geoffrey, avuga ko igiciro cy’amata nikiyongera uruganda rukora amata y’ifu rurimo kubakwa rutazabura amata kuko umworozi azarushaho gukora ubworozi bwa kijyambere.
Mu irushanwa rya Basketball Africa League rigiye kuba ku nshuro ya kane, ikipe ya APR Basketball Club (APR BBC), iherutse kwegukana igikombe cya shampiyona hano mu Rwanda, yisanze mu itsinda ririmo US Monastir ibitse iki gikombe yegukanye muri 2022.
Imvura yaraye iguye ku mugoroba tariki 15 Gashyantare 2024 yatumye urukuta rw’amabuye ruridukira ku nzu y’umuturage wari utuye mu Mudugudu wa Agakomeye, Akagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, abantu babiri bahasiga ubuzima abandi barakomereka.
Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano iheruka, nibwo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yatangaje ko ubutaka buhingwa bwose bwo hirya no hino mu gihugu burimo gushyirwa muri ‘system’ y’ikoranabuhanga, izajya ituma ugiye kugura ifumbire yo gukoresha mu murima we, ayihabwa hashingiwe ku miterere y’ubutaka bwe, habanje (…)
Telefone igendanwa ifite imbaraga zirenze uko umuntu abitekereza. Mbere na mbere telefone igendanwa yaraje yirukana telefone zitagendanwa irangije isimbura televiziyo, yirukana mudasobwa, ikuraho amasaha, ifata umwanya wa kamera na radiyo, yihanangiriza amasitimu n’indorerwamo, irangije itera umugeri ibinyamakuru, amasomero (…)
IMRCT, urwego rwasigaranye inshingano zo kurangiza imanza za Jenoside zaburanishwaga n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga ku Rwanda (TIPR), kuwa Gatanu rwatangaje ko ruzafunga imiryango y’ibiro bya Kigali ku itariki 31 Kanama 2024.
Mu birori biba bihanzwe amaso n’Isi yose, biherekeza umukino wa nyuma wa Shampiyona ya NFL (American Football) bizwi nka Super Bowl halftime Show, abahanzi Taylor Swift na Beyoncé batangaje ko bitegura gushyira hanze Album zabo nshya.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abahinzi kwihutisha imirimo yo gutera imbuto, bitarenze itariki ya 25 Gashyantare 2024, kubera ko igihembwe cy’Ihinga cya B kiba ari kigufi, kuko gihera muri Gashyantare kugeza Kamena basarura, ubwo izuba ry’impeshyi riba ritangiye gucana.
Muri Tanzania, ahitwa Tabora, umuforomo Amos Masibuka w’imyaka 35 y’amavuko, yahanishijwe gufungwa imyaka 15 muri Gereza nyuma y’uko urukiko rumuhamije icyaha cyo kwiyita umuganga, akabaga umusaza w’imyaka 78 witwa Lukwaja Selemani, bikamuviramo gupfa.
Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’Ubuhanzi, ku bufatanye na Imanzi Agency Ltd, bateguye Iserukiramuco mpuzamahanga ryiswe ‘Miss Black Festival’, rigamije guha agaciro no kongerera ubushobozi umukobwa w’umwirabura aho aherereye ku Isi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Addis Ababa muri Ethiopia aho yitabiriye inama isanzwe ya 37 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma muri Afurika Yunze Ubumwe.
Nubwo mu minsi ishize ikibazo cy’imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, cyasaga nk’icyavugutiwe umuti, ariko abagize Inteko Ishinga Amategeko bongeye kugaragaza ko hari byinshi bitaranozwa muri urwo rwego.
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yabwiye Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu ko imibare y’abamaze guhitanwa n’ibitero by’ingabo ze muri Palestine ikabije, kandi ko ibyo bitero bigomba guhagarara.
Perezindasi ya Leta zunze Ubumwe za Amerika yanenze cyane raporo y’amapaji 388 yakozwe n’Umushinjacyaha Robert Hur, ivuga ku nyandiko z’amabanga, aho yerekanye Perezida Joe Biden wa Amerika, nk’umugabo ushaje kandi ufite ikibazo cyo kutibuka (une mauvaise mémoire).
Umuhanzi mu njyana ya Afrobeats, Joseph Akinfenwa Donus, uzwi cyane ku izina rya Joeboy, nyuma yo gutandukana n’inzu yari isanzwe imufasha ya Empawa Music ya Mr Eazi, yatangaje ko na we yashinze inzu izajya ifasha abahanzi yise ‘Young Legend’.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko u Rwanda rwongereye umubare w’amavuriro n’ibigo nderabuzima ndetse n’amavuriro mato (Health Posts) mu rwego rwo guteza imbere serivise z’ubuzima no kugeza serivise nziza ku baturage.
Umunya-Jamaica Robert Nesta Marley wamamaye mu njyana ya Reggae ku izina rya Bob Marley yakorewe filime igaruka ku mateka ye mu bikorwa bya muzika no hanze yabyo ndetse n’uruhare yagize mu kwimakaza urukundo yifashishije iyi njyana.
Imirambo y’abantu babiri yabonetse muri ruhurura igabanya Umurenge wa Gikondo na Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, nyuma y’imvura nyinshi yaguye ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 15 Gashyantare 2024.
Imiryango 65 yo mu Murenge wa Kinigi na Nyange mu Karere ka Musanze, yashyikirijwe amabati yo gusakara inzu zabo nyuma y’uko urubura rwangije amabati y’izo nzu mu mvura yaguye ku itariki 25 Werurwe 2023.
Abantu batandatu bari mu masengesho mu Kagari ka Mbirima mu Murenge wa Coko, Akarere ka Gakenke, bakubiswe n’inkuba, bane bahita bitaba Imana. Byabaye ahagana saa cyenda z’igicamunsi ku wa Kane tariki 15 Gashyantare 2024, abo baturage batandatu bakaba bari ku musozi witwa Buzinganjwiri basenga, ari na ho inkuba yabakubitiye.