Hezbollah yigambye kurasa ibisasu birenga 100 muri Israel
Umutwe wa Hezbollaha wo muri Lebanon, wigambye ko mu ijoro ryo ku wa gatandatu warashe ibisasu birenga 100 mu Majyaruguru ya Israel, wibasira ibigo bitandukanye bya gisirikare.
Leta ya Israel nayo yemeje iby’aya makuru ndetse ivuga ko yahise itangira kugaba ibitero simusiga ku birindiro by’umutwe wa Hezbollah biherereye muri Lebanon.
BBC yatangaje ko ibi bisasu Hari amakuru bya Hezbollah byageze kure cyane muri Israel kurusha mbere, bigera hafi y’akarere ka Haifa kari ku nyanja.
Hezbollah ivuga ko yarashe ibisasu bitari bike ku bigo bya gisirikare biri mu Majyaruguru ya Israel igamije kwihorera ku bitero, iki gihugu cyagabye mu cyumweru gishize ku bikoresho byayo by’itumatumanaho. Abantu 39 bahitanywe n’iryo turika abandi ibihumbi barakomereka.
Umuyobozi mukuru wa Hezbollah, Hassan Nasrallah yashinje Israel ko ari yo yagabye ibyo bitero, avuga ko bifatwa nko kurenga imirogo yose itukura, kandi ko igomba kwitegura ibihano bikomeye.
Israel kugeza ubu ntiremeza ko ari yo yagabye ibitero kuri ibyo bikoresho by’itumanaho bya Hezbollah, gusa ariko igisirikare cyayo cyatangaje ko kizakomeza kugaba ibitero kuri uyu mutwe ifata nk’uwiterabwoba ushyigikiwe na Irana ndetse ko bizarushaho kwiyongera.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|