Menya inkomoko y’izina ‘Ijuru rya Kamonyi’

Nk’uko Kigali Today igenda ibagezaho amateka y’ahantu hatandukanye n’ibisobanuro by’inyito y’amazina y’ahantu, yabakusanyirije inkomoko y’izina Ijuru rya Kamonyi.

Amateka Kigali Today igiye kubagezaho iyakesha inteko y’Umuco Nyarwanda mu kiganiro yagiranye na Ntampuhwe Joseph hamwe na Gashara Pascal, batuye mu karere ka Kamonyi.
Kubera amateka abumbatiye aha ku Ijuru rya Kamonyi byatumye Inteko y’Umuco ihashyira mu hantu ndangamateka kuko hatuye abami benshi b’u Rwanda kugira ngo ayo mateka atazibagirana.

Ku Ijuru rya Kamonyi hari umurwa w’Umwami Yuhi III Mazimpaka. Ubu ni mu Mudugudu wa Juru, Akagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo; ahahoze ari muri Rukoma. Mazimpaka ngo yari ahafite inzu ndende yitaga umuturirwa. Uwo mwami avugwaho kuba yari umusizi w’umuhanga, ndetse hari ibisigo bine bye bizwi.

Kimwe muri byo ni “Singikunda ukundi” avugamo umuhungu we Musigwa yakundaga cyane yari amaze kwica. Uretse ibisigo bye yihimbiye, aho ku Ijuru rya Kamonyi ni na ho yaturiwe igisigo na Mirama ya Rutwa cyitwa “Umunsi yuhanya ajya ruguru” .

Yuhi III Mazimpaka yari azwiho kugira uburanga butagereranywa, bituma aba umwami wa mbere w’u Rwanda wabaye ikirangirire kubera uburanga bwe. Yari afite benese babiri b’impanga, Rubibi na Ruyange, na bo bavugwagaho kugira uburanga buhebuje.

Umugabekazi Nyirayuhi III Nyamarembo abagirira ishyari; yifuzaga ko umuhungu we ari we wenyine wavugwaho uburanga. Nibwo asabye abagaragu be kureba uko bamukiza izo mpanga.

Rubibi na Ruyange biciwe mu muhigo wari wateguwe ariko mu by’ukuri hagamijwe kuwubiciramo. Hashize igihe Mazimpaka yaje kumenya iby’ubwo bugambanyi, mu kwihorera yica Abakono benshi dore ko ari wo muryango nyina yakomokagamo.

Ubwo bwicanyi bugamije kwihorera bwamaze amezi arenga atatu umugabekazi yarabuze icyo yabikoraho. Nibwo ahishe umwana muto wo mu bakono iwe, atumaho umuhungu we, amwereka uwo mwana ngo wari uteye imbabazi.

Umugabekazi yasabye Mazimpaka kugirira impuhwe icyo kibondo, kandi akunamura icumu mu Bakono. Aho kugira impuhwe, umwami yakuye inkota mu rwubati asogota uwo mwana mu maso ya nyina! Umugabekazi abonye ko nta cyo agishoboye ngo arengere abo mu muryango we, yahisemo kwiyahura yisogose inkota mu irugu.

Cyakora itanga ry’umugabekazi ryatumye Mazimpaka yunamura icumu, n’Abakono bari barahungiye hirya no hino baratahuka. Iryo tanga ni na ryo ryabaye imbarutso y’iteka rikarishye Mazimpaka yaciye ategeka ko mu gihe umwami abyaye impanga zigomba guhita zicwa kuko zabaye imbarutso yo kwiyahura k’umugabekazi nk’uko tubisanga mu gitabo cy’amateka cyanditswe na Alex Kagame mu 1972 ku ipaji ya 126.

Ingoma ya Mazimpaka yaranzwe kandi no gushyamirana n’umuhungu we Rujugira, bituma amuhungira mu Gisaka kwa Kimenyi IV Getura. Getura yamushyingiye Rwesero wari umukobwa wa murumuna we witwaga Muhoza, ari na we babyaranye Ndabarasa. Nyuma yo guhunga kwa Rujugira, Mazimpaka yatanze umwamikazi Kirongoro cya Kagoro, nyina wa Rujugira, ngo yicwe.

Uwitwa Busyete ukomokwaho n’abo mu muryango w’Abasyete, aho kugira ngo amwice ahubwo aramuhisha, ari na byo byatumye agororerwa bikomeye ku ngoma ya Rujugira (Kagame 1972: 130).

Mu bindi byibukwa ni uko ku ngoma ya Yuhi III Mazimpaka ari bwo ibikoresho bya mbere bikomoka muri Aziya n’Uburayi byatangiye kugera mu Rwanda.

Mazimpaka ariko bivugwa ko yagiraga uburwayi bwo mu mutwe ari na yo yabaye intandaro y’urupfu rwe. Rimwe ngo yahagaze hejuru y’umuturirwa, yitegereza urutare rwari hepfo yawo yibwira ko ari amazi y’ikiyaga. Yamanutse ubwo ajya kuri rwa rutare, abari bamuherekeje ntibamenye ibibaye.

Bagiye kubona babona arasimbutse nk’usimbukira mu mazi, ashenjagurika akaguru. Abagaragu be n’abiru bahise bamwihutana kugira ngo atagwa ku Kamonyi, bityo hakaba umuziro ku bandi bami bazamukurikira, kuko umwami w’u Rwanda yaziraga gutura cyangwa kunyura ahaguye undi mwami mbere ye.

Mazimpaka yaje kugwa mu kibaya cya Nkingo cyari cyariswe gutyo kuva ku ngoma ya Cyirima I Rugwe; kuva ubwo gihinduka Kibuza (kibuza ubuzima). Urwo rutare yasimbutseho rwo rwiswe Gatumwa kuva icyo gihe. Umusezero we uri i Kayenzi ahabaga imisezero y’abami bitwa ba Yuhi. Aho i Kayenzi ni na ho hari umusezero wa Yuhi IV Gahindiro.

Urutare rwa Gatumwa rwaguyeho Umwami Mazimpaka

Nyuma y’itanga rya Yuhi III Mazimpaka, ku Kamonyi hatuye abandi bami barimo Yuhi IV Gahindiro. Urugo rwe rwari i Rubona ya Kamonyi; akaba yari ahatungiye umutwe w’inka zitwaga Umuriro II.

Abandi ni Mutara II Rwogera; Kigeri IV Rwabugiri wanahizihirije Umuganura mu wa 1883; ndetse na Yuhi V Musinga wahaje avuye i Runda aho yakiririye Kapiteni Ramsay. Musinga na we yahizihirije Umuganura inshuro imwe.

Kuva ku ngoma ya Mutara II Rwogera ariko ingo z’abami zo ku Kamonyi zari iz’umuterekero. Rwogera atuye ku Mukingo, intumwa zaje kumubwira ko hari ijwi ridasanzwe ryumvikanira mu mashami y’ikigabiro bitaga Nyamugari cyari ku Kamonyi ahahoze urugo rwa Yuhi III Mazimpaka.

Umwami yahise ateranya abapfumu bajya mu ndagu, bemeza ko umuzimu w’Umwami Mazimpaka wifuza ko yakorerwa umuhango udasanzwe aho ku Kamonyi.

Bemeje ko haremwa umutwe w’inka ukitirirwa Indoha, umutwe w’inka Mazimpaka yakundaga cyane, ndetse hagashakwa n’inka ikitirirwa Nyagahoza, inka yo mu mutwe w’Akaganda nanone Mazimpaka yakundaga.

Rwogera yahise arema umutwe mushya w’inka awita Indoha ndetse imwe mu nka ziwugize ayita Nyagahoza. Kuva ubwo kandi ibwami bubatse ingoro ihoraho ku Kamonyi mu rwego rwo kwibuka Mazimpaka. Uwo mutwe w’inka wari umaze kuremwa ngo na wo ube aho ku Kamonyi wahawe Manywa ya Gasisi ngo uwugenge.

Mu rwego rw’iyo miterekero kandi hanaremwe imitwe y’ingabo ibiri, yitirirwa Abankungu n’Inkuba; imitwe yari yararemwe na Yuhi Mazimpaka. Ku ngoma ya Yuhi V Musinga, urugo rwe rwo ku Kamonyi rwarimo umugore w’umuterekero witwaga Nyangore.

Uyu mugore na we ngo yaraturwaga, akagira abaja n’inka zimukamirwa nk’uko abandi bamikazi babigirirwaga.

Akarere ka Rubona Kamonyi iherereyemo, kahoze ari akarere k’ubworozi, dore ko n’Umwami Mazimpaka yahagiraga urwuri rw’Akaganda, umutwe wonyine yacungaga.
Mu yindi mitwe y’inka yabaga muri Rukoma twavuga nk’Intagengerwa za Muregancuro mwene Yuhi Mazimpaka zari i Gishubi; Inziga na zo za Muregancuro zari i Kabare na Kinyambi; Nyahenga za Rucuzi zari i Kiburire na Nkingo; Ibinda ya mbere zari i Ruramba; n’Indamutsa zari i Nkingo na Kamonyi (Kagame1960: 32).

Ubusanzwe, Ijuru rya Kamonyi ni agasozi kagufi, gahanamiwe n’umusozi wa Shyori. Gakikijwe kandi n’indi misozi nka Kabare, Kigembe, n’Akirwanda. Kuri ubu ni agasozi gahingwaho, n’ibimenyetso byinshi byahahoze bigaragaza ingo z’ibwami byakuweho n’abahinzi bakonda amasambu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka