Dufite impamvu zitabarika zo gushima Imana – Dr. Charles Murigande
Dr. Charles Murigande uri mu bateguye igitaramo Rwanda Shima Imana kizabera kuri Stade Amahoro kuri iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024, avuga ko buri wese afite impamvu yo gushima Imana.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Nzeri 2024, cyasobanuraga byinshi kuri iki giterane, Dr. Charles Murigande yagize ati “Niba wabyutse ugasanga uracyahumeka, nta mafaranga watanze ngo ube uhumeka, ntabwo ari uko uri igihangange, ntabwo ari uko ukomeye bitumye ugihumeka, kuko hari abakomeye batagihumeka. Rero buri wese afite impamvu zo gushima Imana buri munsi.”
Dr. Murigande yagaragaje ko impuzandengo y’abantu bapfa ku Isi buri munsi babarirwa mu bihumbi 156, agasanga umuntu wese ukiriho atari muri ibyo bihumbi, aba akwiye gushima Imana.
By’umwihariko ku Banyarwanda, yavuze ko iyo urebye aho u Rwanda rwavuye mu myaka 30 ishize ni ukuvuga uhereye mu 1994, u Rwanda rwari mu kaga gakomeye, Abanyarwanda hafi ya bose barakuwe mu byabo, bamwe bari mu nkambi, abandi bari hanze y’Igihugu ari impunzi, abandi bakaba bari bamaze imyaka myinshi bataba mu Rwanda barahunze, Igihugu kikaba kandi cyari kimaze gupfusha abantu barenze Miliyoni, ibikorwa remezo byinshi byasenyutse, ikibabaje cyane kikaba ari ukuba Abanyarwanda ari bo bishe abandi.
Mu gihe hirya no hino ku Isi abantu batatekerezaga ko Abanyarwanda bazongera kubana, uyu munsi igishimishije ni uko ibyo byashobotse, Abanyarwanda bakaba babanye mu mahoro.
Uko kubana mu mahoro rero nyuma y’amahano yabaye mu Rwanda, abana ubu bakaba biga mu mashuri amwe, ntawishisha undi, Dr. Murigande agaragaza ko ari ibitangaza Imana yakoze, bikwiye gutuma abantu bayishima.
Nk’umuntu wabaye mu buyobozi bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye, Dr. Murigande yasobanuye izindi mpamvu zo gushima Imana yifashishije ingero z’aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze mu iterambere.
Ati “Iyo urebye uko uru Rwanda rwari rumeze, nta mazi yabaga mu mazu, nta matara, nta telephone, ariko uyu munsi urebye uko u Rwanda rumeze, intambwe tumaze gutera muri iyi myaka 30 ikwiye kudutera gushima twese.”
Yavuze ko mu 1995 ubwo yari Minisitiri w’Ubwikorezi n’Itumanaho, mu Rwanda nta telefone ibihumbi icumi zabaga mu Rwanda, nyamara muri iki gihe usanga Abanyarwanda hafi ya bose bafite telephone, ndetse bamwe bakagira izirenze imwe.
Icyo gihe Igihugu ngo nta n’ingengo y’imari ihagije cyari gifite, ku buryo nko mu 1996 ingengo y’imari y’igihugu yari Miliyari 54, ariko ingengo y’imari y’uyu mwaka ikaba ari Miliyari zisaga ibihumbi bitanu. Ati “Murumva ko byikubye inshuro nyinshi. Ubwo ntidufite impamvu yo gushima?”
Indi mpamvu yo gushima Imana ngo ni uko yagaruriye u Rwanda izina, ikaruhesha agaciro ku rwego mpuzamahanga, kuko mu myaka yakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi, iyo Umunyarwanda yageraga mu mahanga akavuga ko ari Umunyarwanda, abantu ngo baramwitazaga. Icyakora kuri ubu ibi ngo byarahindutse kuko iyo umuntu ageze mu mahanga bakamenya ko avuye mu Rwanda bamwishimira bakifuza kumuganiriza no kumubaza uko u Rwanda rubigenza kugira ngo rugere aho rugeze mu iterambere.
Icyo cyizere amahanga yagiriye u Rwanda ni na cyo cyatumye ruhabwa kuyobora imiryango ibiri mpuzamahanga, uwa Francophonie w’ibihugu bikoresha Igifaransa, n’uwa Commonwealth w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, ibi bikaba nta kindi gihugu cyigeze kibigeraho.
Dr. Murigande ati “U Rwanda ni rwo uyu munsi amahanga asigaye asaba ingabo n’abapolisi kugira ngo bajye kugarura amahoro n’umutekano mu bindi bihugu. Iyo u Rwanda rutohereza ingabo mu bihugu bya Mozambique na Santarafurika, ntawari kumenya uko ibyo bihugu biba bimeze uyu munsi. Rwose dufite impamvu zitabarika zo gushima Imana.”
Izo mpamvu ni zo zateye abayobozi b’amatorero atandukanye ahurira mu muryango PEACE Plan gutegura igikorwa cya Rwanda Shima Imana, kugira ngo Abanyarwanda bafate umwanya bahurire hamwe bashime Imana.
Dr. Murigande yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda bwubatse Stade nini na yo iri mu byo gushimira Imana, bukaba ndetse bwaremereye abateguye icyo giterane ko kizaberamo, kikaba kiri mu bikorwa bicye bigiye kuberamo nyuma y’uko yuzuye, ibindi bimaze kuberamo bikaba ari iby’umupira w’amaguru ndetse n’ibirori byo kurahira kwa Perezida wa Repubulika.
Kwinjira muri icyo giterane ni ubuntu, abatazashobora kugera i Kigali bakazagikurikira kuri Televiziyo y’Igihugu.
Ohereza igitekerezo
|