Lebanon: Abaturage benshi bahunze nyuma y’ibitero bya Israel byishe abantu 492
Muri Lebanon, abantu abantu 492 harimo abana 35, bapfuye mu munsi umwe wo ku wa Mbere tariki 23 Nzeri 2024, baguye mu bitero byagabwe na Israel nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ya Lebanon, aho yanemeje ko abandi 1,645 bakomerekeye muri ibyo bitero.
Umutwe w’abarwanyi wa Hezbollah ubarizwa muri Lebanon na wo watangaje ko wateye amabombe menshi ku gisirikare cya Israel kirwanira mu kirere nyuma y’ibyo bitero, mu gihe abayobozi b’ibihugu bitandukanye ndetse n’Umuryango w’Abibumbye basabye ko ibyo bitero byahagarara.
Hezbollah na yo yatangaje ko yarashe ibibombe ku birindiro bitatu by’ingabo za Israel mu Mujyaruguru ya Israel.
Ibyo bitero bya Israel byahitanye abantu 492, byatumye abaturage bamwe batangira guhunga, bafite impungenge ko hashobora kuvamo intambara yeruye muri ako karere, mu gihe hagiye gushira umwaka wose Israel iri mu ntambara yo kurwanya umutwe wa Hamas, nyuma y’igitero yagabye muri Israel ku itariki 7 Ukwakira 2023.
Igisirikare cya Israel cyemeje ko cyarashe kugeza mu masaha y’ijoro “ hagamijwe kurasa ibyihebe 1600 mu Majyepfo ya Liban no mu Kibaya cya Bekaa”.
Nyuma y’uko umutwe wa Hezbollah utangaje ko nawo warashe muri Israel, igisirikare cya Israel cyemeje ko hari ibisasu bibarirwa muri 20 byatewe na Hezbollah cyabonye, ariko ntibyavuzwe niba hari abantu byaba byahitanye.
Nyuma y’uko Minisiteri y’ubuzima ya Lebanon itangaje ko ibitero bya Israel byabaye kuri uyu wa mbere tariki 23 Nzeri 2024, byahitanye inzirakarengane zigera kuri 492 harimo abana 35 n’abagore 58 ndetse bigakomerekeramo abantu bagera ku 1645, ingabo za Israel zo zatangaje ko umubare munini muri abo bapfuye wari ugizwe n’abarwanyi bo mu mutwe wa Hezbollah.
Kubera ibyo bitero bya Israel byahitanye abantu benshi gutyo kanid ku munsi umwe, abaturage benshi batangiye guhunga kubera ko bafite impungenge z’ubuzima bwabo, bamwe bakaba bahungiye mu murwa mukuru wa Lebanon, Beirut, abandi bahungira mu yindi Mijyi irimo uwitwa Saïda, batangira gucumbikirwa mu bigo by’amashuri, abandi mu bigo byagenewe kwakirirwamo abantu nk’uko byatangajwe n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ‘AFP’.
Umwe muri izo mpunzi witwa Hassan Banjak yabwiye ikinyamakuru Le Matin ko atari yarigeze ahunga kuva intambara itangiye, ariko kubera urusaku rw’ibisasu bigenda byegera aho atuye, abana be bagize ubwoba, ahita yiyemeza kubahungisha.
Muri videwo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 23 Nzeri 2024, Ministiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yakanguriye abaturage ba Lebanon “guhunga bakajya kure y’uduce turimo kuraswamo kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga kugera igihe ibyo bitero bizarangirira”.
Mugenzi we wa Lebanon, Najib Mikati, yatangaje ko “ yamaganye uwo mugambi wa Israel wo gusenya igihugu cye,ndetse atangaza ko amashuri adafungura imiryango kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Nzeri 2024”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|