Perezida wa Pologne Andrzej Duda na Madamu we Agata Kornhauser-Duda baje mu Rwanda, mu ruzinduko rw’akazi, rutangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Gashyantare 2024.
Umukozi w’Intara y’Amajyepfo ushinzwe Imiyoborere myiza, Kabera Vedaste, yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye, ko yaburana ari hanze ku cyaha akurikiranyweho cyo gutanga indonke.
Mu Nkambi ya Mahama iherereye mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe, impanuka yatewe na Gaz yishe abana babiri bo mu muryango umwe, umubyeyi wabo (nyina) na we wakomeretse cyane ubu akaba ari mu bitaro bya Kanombe aho arwariye kandi ararembye.
Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Mukazayire Nelly, yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya Grammy Awards byabereye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umuririmbyikazi ukomoka muri Canada, Céline Marie Claudette Dion, nyuma y’igihe arwana n’ibibazo bikomeye by’ubuzima, yongeye kugaragara mu ruhame mu birori byo gutanga ibihembo bya Grammy Awards, ndetse ashyikiriza igihembo Taylor Swift.
Bamwe mu bana bahoze mu buzererezi bo mu Karere ka Musanze, bakabukurwamo n’abagize Urwego rwunganira Akarere ka Musanze mu gucunga Umutekano (DASSO) bagasubizwa mu ishuri, bavuga ko byabafunguriye icyizere cyo kuzakabya inzozi nziza bifitemo.
Umugore wa Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Michelle Obama, yatsindiye igihembo cya Grammy Award ku nshuro ya kabiri, ahita anganya n’umugabo we ibi bihembo.
Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwatangiye amahugurwa y’ iminsi itanu agamije kwigisha abakoresha bo mu nzego z’imirimo zitandukanye uburyo bwo kurinda abakozi babo impanuka n’indwara zituruka ku mirimo bakora, ruhereye ku bakora mu buhinzi, mu mashyamba n’uburobyi.
Padiri François Harelimana, Umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya y’i Kibeho, avuga ko bishimiye ko Perezida wa Pologne, Andrzej Sebastian Duda, utegerejwe muri iyi ngoro tariki 8 Gashyantare 2024, azahandika amateka yo gusurwa bwa mbere n’Umukuru w’Igihugu.
Rucagu Boniface avuga ko impamvu akunze kwambara ishati iriho amafoto ya Perezida Paul Kagame, ari agaciro amuha ndetse no kuzirikana ibyiza yagejeje ku Banyarwanda.
U Rwanda rwashyizwe ku rutonde ruyoboye ibihugu bya mbere byo ku mugabane wa Afurika, bifite igipimo cyizewe cy’umutekano kurusha ibindi, ndetse umutekano wabyo ukaba unizewe n’abatuye mu bice bitandukanye by’Isi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare n’aka Gatsibo, burasaba abaturage guhunika imyaka bejeje aho kuyigurishiriza rimwe kuko aribyo bituma igiciro cyashyizweho kitubahirizwa. Ku rundi ruhande ariko nanone, abacuruzi bagura munsi y’igiciro cyashyizweho bakibutswa ko bashobora guhura n’ibihano.
Inkongi y’umuriro ikomeye yibasiye agace k’ubukerarugendo muri Chili ka Valparaiso, gaherereye hagati muri icyo gihugu, yica abantu 122, kandi imibare ishobora gukomeza kwiyongera nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi.
Rick Warren, umuvugabutumwa ukomeye muri Amerika akaba n’inshuti ikomeye y’u Rwanda, yasabye urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye mu mahanga kurushaho kugira uruhare rufatika mu guteza imbere Igihugu cyabo, no kugira umutima wo kukirwanirira.
Ku wa Mbere tariki 05 Gashyantare 2024 amakipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball yatambagije igikombe cya Afurika yegukanye mu bagore ndetse n’umwanya wa gatatu mu bagabo mu rugendo rwakorewe mu Mujyi wa Kigali.
Umuhanzi wamamaye mu njyana ya Afrobeats, David Adeleke uzwi cyane ku izina rya Davido na bagenzi be bakomoka muri Nigeria batashye amara masa mu bihembo bya Grammy Awards nubwo bahabwaga amahirwe.
Kompanyi ifasha abahanzi yitwa Universal Music Group (UMG) yatangaje ko igiye gukura indirimbo zose z’abahanzi n’abanditsi b’indirimbo isanzwe ireberera inyungu ku rubuga rwa TikTok nyuma y’uko impande zombi zitumvikanye ku masezerano mashya.
Tariki 03 Gashyantare 2024, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bizihije umunsi w’Intwari z’u Rwanda wabereye kuri ‘Monument de la Renaissance Africaine’ mu rwego rwo kuzirikana no guha agaciro indangaciro zaranze Intwari z’Igihugu zirimo gukunda Igihugu, kugira ubwitange n’ubushishozi, kugira ubupfura n’ubumuntu, kuba (…)
Umuryango Uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA), tariki 4 Gashyantare 2024 basuye aharimo kubera igikorwa cyo gushakisha imibiri u Mudugudu wa Ngoma ya 5 uherereye mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, mu rwego rwo gufata mu mugongo no guhumuriza Abarokotse Jenoside bo (…)
Kuri uyu wa Mbere tariki 5 Gashyantare 2024, nibwo hamenyekanye amakuru ko Kampayana Augustin wayoboye ibigo bitandukanye mu Rwanda, harimo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire, Rwanda Housing Authority, yitabye Imana.
Iyo uvuze Hip-Hop nk’injyana y’umuziki mu Rwanda, amwe mu mazina y’abakoze umuziki muri iyi njyana ahita aza mu mitwe y’abantu benshi ni nka Jay Polly, BullDogg, Fireman, P Fla, Green P, MC Mahoni Boni, Riderman, NPC, K8 Kavuyo, Pacson, Diplomate, Bac T, DMS, Neg G, Bably, n’abandi benshi cyane.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryatangaje ko mu mwaka wa 2050, umubare w’abarwara kanseri uzaba wariyongereyeho 77%, ugereranyije n’uko imibare y’abayirwara yari imeze mu 2022.
Mu gitondo cyo ku itariki 12 Gicurasi 2023, umwana w’umukobwa witwa Umuhire Ange Cecile, wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye muri Ecole des Sciences de Musanze nibwo yitabye Imana.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’abafatanyabikorwa mu burezi, basuzumiye hamwe ibibazo byatumye mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023 hari ibigo by’amashuri bitatsindishije neza.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), itewe impungenge n’indwara ya kanseri yibasiye abatuye Isi n’u Rwanda by’umwihariko, nyuma yo kubona ko abarenga 1/2 cy’abajya kuyivuza ngo bagera kwa muganga imburagihe batazi ko bayirwaye, kandi batakiri abo gukira.
Perezida Paul Kagame yihanganishije Madamu Monica Geingos n’Abanya-Namibiya muri rusange, ku bw’urupfu rwa Perezida Dr Hage Geingob witabye ku myaka 82.
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Marine Fc ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ihita ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo
Umubiri wa Pasiteri Ezra Mpyisi uherutse kwitaba Imana, wasezeweho bwa nyuma mu rugo iwe mu Kagarama(Kicukiro), ukomereza muri Kaminuza y’Abadivantisiti yo muri Afurika yo Hagati (AUCA) i Masoro, mbere yo kujya gushyingurwa i Rusororo.
Rwanda Day yaraye ibereye i Washington DC muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), yibukije Rukundo Benjamin gushimira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuba ingendo na gahunda akorera mu mahanga zituma Abanyarwanda bamenya aho bashakira ubumenyi bwisumbuye ndetse n’aho bahahira.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore y’umukino wa sitting volleyball, yegukanye shampiyona Nyafurika 2024 yaberaga muri Nigeria itsinze Kenya ku mukino wa nyuma, mu bagabo yegukana umwanya wa gatatu.
Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo-Brazzaville ku bufatanye n’Abanyarwanda bahatuye, bizihije Umunsi w’Intwari z’Igihugu, mu muhango wabaye ku wa Gatandatu, tariki 3 Gashyantare 2024.
Kuri iki Cyumweru, kuri stade Ubworoherane ikipe ya APR FC yatsinze Musanze FC ibitego 3-1, ikomeza gusiga andi makipe dore ko yujuje amanota 39.
Ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire na Afurika y’Epfo zageze muri 1/2 cy’Igikombe cya Afurika 2023 zisezereye Mali na Cape Verde.
Mu gitaramo cyo gusezera bwa nyuma kuri Pasiteri Ezra Mpyisi, cyakozwe ku wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2024, umuhungu we Gerald Mpyisi yashimangiye ko batifuza abaherekeza umubyeyi we bitwaje indabo, ahubwo ko bazisimbuza Bibiliya zo guha abantu.
Umuhanzi Bruce Melodie uri mu batanze ibiganiro muri Rwanda Day 2024, yageneye impanuro urubyiruko rw’u Rwanda, arusaba gutangira gutekereza k’u Rwanda rw’ahazaza ndetse bagaharanira no kuba urugero rwiza mu byo bakora.
Prof. Senait Fisseha, Umunyamahanga wamaze guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, arishimira uburyo atewe ishema n’Igihugu cye cy’u Rwanda, afata nk’igihugu cy’amahitamo ye.
Mu kiganiro yagejeje ku bari bitabiriye umunsi wa mbere wa Rwanda Day, Perezida wa Toronto Raptors, ikipe ikina basketball muri shampiyona ya Amerika (NBA), akaba n’umuyobozi wa Giants of Africa, Masai Ujiri, yahishuye ko kugira ibikorwa remezo bigezweho biri mu bifasha yaba siporo, imyidagaduro n’ibindi gutera imbere, (…)
Perezida wa Namibia, Dr. Hage G. Geingob, yitabye Imana mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Gashyantare 2024, aguye mu bitaro bya Lady Pohamba aho yari amaze iminsi yivuriza.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye Abanyarwanda baba mu mahanga, ko n’ubwo bavuye mu Rwanda bakaba batuye aho bashaka ku Isi, rwo rutigeze rubavamo bityo ko ari bo bafite icyerecyezo cyarwo mu biganza.
Umuyobozi wungirije w’Ikipe ya Basket Ball ya Toronto Raptors yo muri Amerika, akaba yaranashinze Giant of Afrika Masai Ujili, arasaba Abanyarwanda baba mu mahanga gutekereza ku Gihugu cyabo na Afurika muri rusange aho gutekereza ko gakonda ntacyo imaze.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Rwanda Dr Vincet Biruta yamurikiye abitabiriye Rwanda day umusaruro ukomeje kuva mu bikorwa by’ububanyi n’amahanga aho u Rwanda rumaze kugira abaruhagarariye mu bihugu bitandukanye 47 naho abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bakaba 45.
Minisitiri w’Urubyiruko Utumatwishima aratangaza ko uko u Rwanda ruhagaze kuva mu myaka 30 ishize rubohowe, bitanga icyizere cy’uko ruzaba igihangange nka Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA).
Nyuma y’uko mu 2020 Akarere ka Gisagara kihaye umuhigo w’inka kuri buri muryango, hari imidugudu yamaze kubigeraho 100%, kandi ahanini ngo babikesha amatsinda yo korozanya bibumbiyemo.
Polisi ya Nigeria, ibinyujije mu ishami ryayo rishinzwe iperereza n’ubutasi (FCID) muri Leta ya Lagos, yatangaje ko yataye muri yombi Oyeabuchi Daniel Okafor na Jasmine Chioma Okekeagwu, abana ba Mr Ibu, bazira umugambi wo kuriganya Miliyoni 55 z’ama Naira (Arenga Miliyoni 76Frw) yatanzwe n’abagiraneza yo kuvuza umubyeyi wabo.
Abatuye mu Kagari ka Sabusaro mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, ari ho iwabo w’Intwari Agatha Uwiringiyimana, baterwa ishema n’Intwari yavutse iwabo, bakanavuga ko kurera neza abo wabyaye ari bwo butwari bukomeye.
Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta witwa ‘Hope for Life Association’ hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Umuryango Nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD), ku nkunga y’umuryango Disability Rights Fund, tariki 02 Gashyantare 2024, bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo igamije gukorera ubuvugizi (…)
Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 butangaza ko bwongeye gufata ibice bitandukanye muri Teritwari ya Masisi, uduce twegereye ibirombe by’amabuye y’agaciro i Rubaya.
Myugariro wo hagati w’ikipe ya Police FC, Umurundi Ndizeye Samuel, yahagaritswe amezi atandatu adakina kubera gukubita umusifuzi kubera ko atishimiye imisifurire, ubwo batsindwaga na Sunrise FC ibitego 2-1, mu mukino wa 16 wa shampiyona, wabereye kuri stade ya Nyagatare tariki 14 Mutarama 2024.