Kimenyi Yves usanzwe ari umunyezamu wa w’ikipe y’Igihugu Amavubi na AS Kigali, na Uwase Muyango Claudine witabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, basezeranye imbere y’amategeko.
Abasora bavuga ko bimwe mu bibazo biri muri EBM (Electronic Billing Machine), bituma babarwaho amakosa byakosorwa, kuko bakurizamo guhabwa ibihano kandi nta ruhare babigizemo.
Nk’uko Kigali Today igenda ibagezaho inkomoko y’inyito z’amazina y’ahantu hatandukanye, yabakusanyirije amateka y’inkomoko y’izina Nyirarukobwa, agace ko mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.
Hirya no hino mu gihugu, haragaragara abagikoresha imvugo zipfobya abantu bafite ubumuga, ibyo bikaba bikomeje kubagiraho ingaruka zirimo kwiheza, kutisanga mu bandi n’izindi.
Amajyaruguru ni Intara ikundwa na benshi haba abayituye n’abayisura. Ni ahantu hazwiho amahumbezi no mu bihe by’izuba (icyi), ibyo bigatuma benshi baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse no ku migabane itandukanye y’isi bafata urugendo bakaza kuharuhukira.
Umuryango wa Bibliya mu Rwanda watangije gahunda igamije kongerera ubushobozi urubyiruko muri gahunda zitandukanye z’ubuzima nk’ubuzima bw’imyororokere, uburinganire n’ubwuzuzanye, ubugwaneza ndetse n’izindi.
Muri Iran abantu bagera kuri 95 baguye mu gitero cy’iterabwoba, cyagabwe hafi y’imva ya Gen Qasem Soleimani wishwe na Drone y’Abanyamerika mu mwaka wa 2020.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA, cyamenyesheje abantu ko cyahagaritse ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’umuti w’ibinini byitwa Fluconazole 200mg ku isoko ry’u Rwanda.
Mu gihe hirya no hino mu Rwanda hakomeje kubakwa ibikorwa remezo bijyanye n’igihe bizafasha imikino itandukanye gukinira ahantu heza kandi hagezweho, i Kigali hagiye kuzura indi nyubako izajya yakira imikino ikinirwa mu nzu.
Umukinnyi Kakule Mugheni Fabrice ukina hagati mu kibuga wari umaze amezi atandatu gusa mu Ikipe ya Musanze FC, yamaze gusezererwa atarangije amasezerano ye
Ku wa Gatatu tariki 3 Mutarama 2024, ikipe ya Kiyovu Sports yarimo abakinnyi bane basanzwe mu ikipe ya mbere, yasubukuye imyitozo yitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Muganga, mu ruzinduko arimo muri Pakistan, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Jalil Abbas Jilani, baganira ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, arasaba abaturage kutotsa umusaruro w’ibihingwa watangiye kuboneka, ahubwo bakawuzigama kugira bazabone ibibatunga mu minsi iri imbere.
Mu irushanwa rya Mapinduzi Cup 2024 rikomeje kubera mu gihugu cya Zanzibar, ikipe yo mu Rwanda ya APR FC yatsinze iya JKU SC yo mu gihugu cya Tanzania ibitego 3-1, yiyongerera amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikira.
Winnie Byanyima, umugore w’uwahoze ari Perezida w’Ishyaka riharanira impinduka muri Demokarasi (FDC), Kizza Besigye Kifefe, yatangaje ko yifuza guhatanira umwanya wa Perezida mu matora ateganyijwe muri 2026, mu rwego rwo guharanira kugera ku nzozi z’igihe kirekire z’umugabo we.
Ngabo Karegeya washinze Kompanyi y’Ubukerarugendo izwi nka ‘Ibere rya Bigogwe’ avuga ko bakora ubukerarugendo bita no kubungabunga umuco nyarwanda.
Perezida w’Umutwe w’abarwanyi ba M23, Bertrand Bisiimwa, yatangaje ko ahari ibice uyu mutwe uyobora hatazagendera ku mabwiriza y’Umukuru w’igihugu wa DRC, Antoine Felix Tshisekedi watowe tariki 20 Ukuboza 2023.
Mu mwaka wa 2023 nibwo abari bagize umutwe wa MLCD ya Rusesabagina na FLN wari umutwe wayo wa gisirikare, uko ari 21 barekuwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Peteroli na Gaz (RMB) cyahagaritse impushya zemerera sosiyete zirindwi gucukura amabuye y’agaciro.
Somalia yatangaje ko yamaganye amasezerano yasinywe hagati ya Ethiopia na Somaliland imaze igihe yaratangaje ko ari Repubulika yigenga nubwo itigeze yemerwa, agamije gutuma Ethiopia igera ku Nyanja Itukura.
Nyuma y’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, hari ababyeyi bavuga ko ubukene buriho buzatuma bitaborohera kubona amafaranga y’ishuri, ariko hakaba n’abavuga ko amashuri bayazigamiye.
Bamwe mu bakuru b’Imidugudu yo mu Karere ka Nyabihu bavuga ko gukora no kuzuza inshingano batorewe bikomeje gukomwa mu nkokora no kuba batagira Telefoni zigezweho zizwi nka Smartphones, bagasaba ko izo bamaze igihe barijejwe harebwa uburyo bazihabwa, kugira ngo biborohereze muri za raporo no guhanahana amakuru y’ibibera mu (…)
Abahoze mu bikorwa by’ubushimusi bw’inyamaswa no kwangiza ibidukikije muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, nyuma yo gukangurirwa kwitandukanya na byo bakitabira indi mirimo ibateza imbere, n’indi ifite aho ihurira no kubungabunga Pariki, ubu barirata iterambere, ku buryo ntawe ugitekereza kongera kujya muri Pariki ngo yangize (…)
Umuyobozi wungirije wa Hamas yiciwe i Beirut mu Murwa mukuru wa Lebanon, Israel ikaba yatangaje ko icyo kitari igitero kigabwe kuri Lebanon, nubwo abahanganye na Israel bahise batangaza ko bazihorera kuri Israel kubera urupfu rw’uwo muyobozi.
Umusaruro w’ibiribwa ku isi ni rumwe mu nzego zigirwaho ingaruka cyane n’ihindagurika ry’ikirere, Umutekano mucye, n’ibindi.
Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt Col Simon Kabera, yahumurije Abanyarwanda abasaba kudakangwa n’amagambo y’abayobozi ba Congo (DRC), yizeza ko u Rwanda n’abaturage barinzwe neza.
Umwaka wa 2023 hari abawutangiye ntibawurangiza, bamwe bagenda bazize indwara, abandi bazira impanuka n’ibindi. Dore bamwe mu bantu bari bazwi mu bice bitandukanye by’ubuzima harimo, Politiki, uburezi, imyidagaduro… bapfuye mu 2023.
Igihugu cy’ubuyapani kiratangaza ko ku munsi w’ejo habaye umutingito ufite ubukana bwa 7.6, ugakurikirwa n’indi m ishyitsi myinshi maze abagera kuri 48 bahasiga ubuzima.
Hari ingimbi n’abangavu bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko hari abajyaga bababwira ko ibishishi barwara mu maso bimarwa no gukora imibonano mpuzabitsina, ariko ko bamaze kumenya ko atari byo.
Ishyirahamwe BRICS ry’ibihugu bitari inshuti za Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), rigizwe na Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo, ryamaze kwaguka nyuma yo kwakira ibindi bihugu bitanu byiganjemo ibicukura peteroli.
M’bilia Bel ubusanzwe amazina ye yose ni Marie-Claire Mboyo Moseka. Yavutse ku itariki 10 Mutarama 1959, akaba ari umuhanzikazi wo mu cyahoze ari Zaire, Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) y’ubu.
Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yambitswe impeta ya Fiançailles n’umukunzi we Michael Tesfay wamusabye kuzamubera umugore.
Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Ntara y’Iburengerazuba, butangaza ko hari amasomo bwakuye kuri Expo imaze ibyumweru bibiri ibera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Mu gihe Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaza ko zimwe mu manza ziburanishirizwa mu bihugu by’amahanga, hari amakuru baba badafite bigatuma babura uburyo bwo kuregera indishyi ku bahamijwe ibyaha bya Jenoside, IBUKA ivuga ko icyo kibazo gihari ariko ahanini gituruka ku bushinjacyaha bw’ibihugu biburanisha ababa (…)
Imiryango irengera umwana na bamwe mu bayobozi, barifuza ko abakekwaho gusambanya abana bajya baburanishirizwa mu ruhame ahakorewe icyaha, ndetse icyaha cyamara kubahama urutonde rwabo rukamanikwa ku biro by’Imirenge bakomokamo nka ba ruharwa bose, kuko byabera abandi isomo ryo kwirinda iki cyaha.
Mu gihe mu myaka ishize abahanzi nyarwanda bakora umwuga wo kuririmba batagaragaye cyane basohora imizingo cyangwa se ‘Albums’ z’ibihangano byabo ahanini bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyabangamiye ibikorwa by’imyidagaduro, muri uyu mwaka wa 2023, abahanzi nyarwanda, abakuru ndetse n’abato, bongereye ingufu mu gukora no (…)
Impanuka z’imodoka zabereye mu Karere ka Nyagatare na Musanze zahitanye ubuzima bw’abantu babiri, abandi babiri bicwa n’urugomo bakorewe mu ijoro ryo ku itariki ya 1 Mutarama 2024.
Abaturage bakora akazi ko gutunganya amaterasi mu Kagari ka Gisizi mu Murenge wa Jomba mu Karere ka Nyabihu, barimo abavuga ko bamaze hafi amezi abiri basiragira ku mafaranga bakoreye bakaba batarayishyurwa, aho binubira ko iminsi mikuru ya Noheli ndetse n’Ubunani yabasanze mu nzara ndetse n’icyizere cyo kubonera abana (…)
Ikigo Meteo-Rwanda kivuga ko mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Mutarama 2024 (kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 10), ibice bimwe by’Iburengerazuba n’Amajyepfo by’Igihugu bizagwamo imvura nyinshi, mu gihe ahandi hazaboneka isanzwe.
Bisanzwe bimenyerewe ko iyo umwana avutse hari inkingo ahabwa zimurinda indwara, agakingirwa kugeza igihe runaka kiba cyarateganyijwe ko agomba kurangirizamo izo nkingo.
Mu gihe abantu hirya no hino bari mu myiteguro y’iminsi mikuru by’umwihariko itangira umwaka, ibiciro bya bimwe mu biribwa bikunze gukoreshwa muri iyo minsi byarazamutse. Ubwo Kigali Today yatemberaga mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali by’umwihariko mu isoko, yasanze bimwe mu biciro by’ibiribwa birimo inyama (…)
Abatuye n’abagenda mu Mujyi wa Kigali itariki ya nyuma ya 2023 ari yo 31 Ukuboza bahisemo kuyisoreza mu bice bitandukanye byawo byari byateguwe mu rwego rwo kwizihiza ukwinjira mu wundi mwaka bari hamwe bishimiye ko urangiye, bawushoje amahoro, bakaba binjiye mu wundi.
Komisiyo y’amatora muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (CENI), yatangaje ko Félix Tshisekedi ari we watsinze amatora aheruka muri icyo gihugu n’amajwi 73, 34 %, mu gihe Moise Katumbi umukurikiye yagize amajwi 18,08%, Martin Fayulu 5,33%, naho Dr Denis Mukwege agira amajwi 0.22%.
Gen Maj Bruno Mpezo Mbele uherutse guhabwa inshingano zo kuyobora ibikorwa by’urugamba mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) muri Kivu y’Amajyaruguru yatawe muri yombi ashinjwa gukorana n’umutwe wa FDLR.
Abatuye mu mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu basoje umwaka bataramirwa n’abahanzi batandukanye. Barimo Kevin Kade, Bushali, Igisupusupu, Papa Cyangwe, Senderi, Chriss Eazy n’uwitwa Diva.
Mu ijambo risoza umwaka wa 2023, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda rukomeje guhangana n’umutekano muke mu Karere no ku mipaka n’ibindi bihugu, yizeza ko ibishoboka byose bizakorwa u Rwanda rugakomeza kugira umutekano.
U Burusiya bwongeye gufungura Ambasade muri Burkina Faso nyuma y’imyaka 31 yari ishize nta Ambasade yabwo iba muri icyo gihugu kuko yari yarafunzwe mu 1992.