Kenya Airways yahombye asaga miliyoni 80 z’amashilingi kubera imyigaragambyo y’abakozi bayo
Sosiyete ikora ubwikorezi bwo mu kirere ya Kenya Airways, yatangaje ko imyigaragambyo y’abakozi bayo yabaye tariki 11 Nzeri 2024, yayihombeje arenga miliyoni 80 z’amashilingi bitewe nuko hari abagenzi basubijwe amatike y’ingendo zabo.
Umuyobozi Mukuru w’iyi sosiyete, Allan Kilavuka avuga ko igihombo cyatewe nuko hari abagenzi bagiye basubizwa amafaranga yabo kubera isubikwa ry’ingendo, ryatewe no kwigaragambya bituma nta ndege ihaguruka kuri icyo kibuga.
Allan Kilavuka avuga ko nyuma y’imyigaragambyo, iyi sosiyete ikomeje ibikorwa byo kuzahura ubukungu bwayo kuko irimo gushyira imbaraga mu kugirana amasezerano n’abakozi ba Leta bakorera ingendo hanze y’Igihugu.
Mu byumweru bishize abakozi benshi bakora ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport (JKIA), bagaragaye bigaragambya ku marembo makuru yacyo basaba Leta ya Kenya, guhagarika amasezerano yo gukodesha iki kibuga, yari yagiranye na Adani Group.
Tariki ya 10 Nzeri 2024, urukiko rukuru rwa Kenya rwahagaritse by’agateganyo icyemezo cyo gutiza ikibuga mpuzamahanga cy’indege cyitiriwe Jomo Kenyatta, ikigo cy’ishoramari cy’Abahinde, Adani Enterprises.
Mu gihe umwanzuro wo gutiza iki kigo wakwemezwa n’urukiko tariki ya 8 Ukwakira 2024, Adani Enterprises yakigenzura imyaka 30, ikubaka ikindi gice kigwaho indege ndetse n’umuhanda wazo mushya nubwo Abanyakenya batabikozwa kuko abenshi batakaza akazi.
Perezida William Ruto wa Kenya, yasobanuye ko leta itagiye kugurisha iki kibuga, ahubwo igiye kugikodesha n’abikorera kugira ngo bagiteze imbere.
Leta ivuga ko iki kibuga kitabyazwa umusaruro ukwiriye mu gihe kiri mu maboko yayo, bityo kugikodesha n’abikorera ari uburyo bwo kukibyaza umusaruro no kugiteza imbere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|