Iyo amashuri ayobowe neza abana biga neza – MINEDUC
Umujyanama mu bya Tekiniki muri Minisiteri y’Uburezi, Pascal Gatabazi, avuga ko iyo amashuri ayobowe neza haba hari icyizere ko n’abana bayigamo biga neza.
Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatatu, ubwo yatangizaga inama y’iminsi ibiri, yateguwe mu rwego rwo gusoza icyiciro cya mbere cy’umushinga wo gushyiraho Ikigo Nyafurika kigamije guteza imbere imiyoborere y’amashuri (African Centre for School Leadership).
Muri iki cyiciro cya mbere kimaze amezi 16, habanje gukorwa inyigo zigamije kureba uko ibihugu byo muri Afurika bishyira imbaraga mu miyoborere y’amashuri, hibandwa ku bihugu bifite ingero nziza kugira ngo zikwirakwizwe no mu bindi bihugu hagamijwe guhuza imbaraga mu kuzamura imiyoborere myiza mu mashuri.
Ni icyiciro cyakorewe mu bihugu bitatu ari byo u Rwanda, Kenya ndetse na Ghana, hakorwa inyigo zigamije gusobanura uko bahugura abarimu, uko abarimu bazamuka mu ntera bakaba abayobozi, uko abaturage biyumva mu miyoborere y’amashuri, n’ibindi.
Ibyavuye muri iki cyiciro cya mbere ni byo birimo kuganirwaho muri iyi nama, nyuma hakazarebwa intambwe zakurikiraho mu gushyira mu bikorwa amasomo meza yagaragaye muri bimwe mu bihugu.
Umujyanama mu bya Tekiniki muri Minisiteri y’Uburezi, Pascal Gatabazi, avuga ko ikigamijwe ari uko ibihugu byose byo ku Mugabane wa Afurika bigira icyo Kigo kigamije guteza imbere imiyoborere y’amashuri, kuko amashuri ayobowe neza n’abanyeshuri bayigamo baba biga neza.
Ati “Twemera ko iyo amashuri ayobowe neza, abana biga neza. Iyo ufashe abayobozi b’amashuri ukabahugura neza, bashyira mu bikorwa inshingano zabo neza. Twemera ko kwigisha ari uguhozaho. Hazabaho no kureba n’ahandi hose ku Isi aho imiyoborere y’amashuri yagenze neza, kugira ngo ibindi bihugu bifatireho amasomo”.
Yungamo ati “Na hano iwacu mu Rwanda, turabizi amashuri ayobowe neza akora neza, tukaba dusaba ko hashyirwamo imbaraga, kugira ngo n’ahakiri intege nke mu miyoborere y’amashuri hongerwe imbaraga”.
Nsengiyumva Albert, uyobora Umuryango witwa ‘Association for the Development of Education in Africa – ADEA’, ukorera muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, avuga ko impamvu icyo kigo gikenewe ari ukugirango ireme ry’uburezi rizamuke mu mashuri.
Ati “Nta kuntu twazamura ireme ry’uburezi tutabanje kuzamura imiyoborere y’amashuri. No mu buzima busanzwe iyo nta cyerekezo biragora kugira ngo umuntu abone ko arimo atera imbere”.
Yongeraho ko ibihugu bya Afurika bigomba kwihutira gukemura ikibazo cy’imiyoborere mu mashuri, kugira ngo abana bategurwe neza bazagire uburezi bunoze kandi bazarangize amashuri bazi uko bitwara ku isoko ry’umurimo.
Ati “Burya kuvuga ngo imiyoborere y’ishuri imeze neza, bigaragarira ku mwana warinyuzemo”.
Tuyizere Eric, ni umuyobozi w’ishuri mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Bwisige. Avuga ko iki kigo nigitangira gukora hazahinduka byinshi, birimo gufasha abayobozi kuba abayobozi bashakira amashuri bayoboye icyerekezo cyiza n’ibindi.
Ati “Ibi bizatuma yaba umwarimu ndetse n’umwana uharererwa ahagera akumva ari mu rugo”.
Ashima urwego uburezi bwo mu Rwanda bugezeho ariko ko hari ahagikenewe gushyirwamo imbaraga.
Abayobora amashuri bifuza ko iki Kigo nigitangira gukora, hazashyirwa imbaraga mu guhugura abayobozi b’amashuri, ariko bakibuka no guhugura abarimu cyane cyane abigisha amasomoy’ubumenyi (Sciences).
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|