Perezida Ruto yemeye kohereza abandi ba Polisi 600 muri Haiti
Perezida William Ruto, yasuye Abapolisi 400 ba Kenya bari muri Haiti, avuga ko hari n’abandi 600 bitegura koherezwa muri icyo guhugu mu byumweru bikeya biri imbere.
Aba ba Polisi bazoherezwa mu rwego rwo gukomeza gufatanya na bagenzi babo ndetse n’inzego z’umutekano za Haiti mu gukomeza guhangana n’udutsiko tw’amabandi kuri ubu tugenzura igice kinini cy’Umurwa Mukuru, Port-au-Prince n’ibice biwukikije.
Abo bapolisi 600 ba Kenya nibamara koherezwa muri Haiti, bagasangayo abo bagenzi babo 400 bariyo, Kenya izaba yujuje umuhigo w’Abapolisi 1000 yiyemeje kohereza muri icyo gihugu guhera muri Kamena 2024, mu rwego rwo gufasha mu kugarura amahoro n’umutekano.
Hari ibindi bihugu bitandukanye byiyemeje kohereza Ingabo na Polisi bagera ku 1900, bose bakiyongera kuri abo 1000 batanzwe na Kenya.
Muri urwo ruzinduko rwa Perezida William Ruto muri Haiti, yavuze ko ashyigikiye ko ubwo butumwa bw’izo Ngabo na Polisi boherejwe muri icyo gihugu mu gufasha mu kugarura umutekano, bugirwa ubutumwa bw’amahoro bwa UN ku buryo bwuzuye, kuko ubu izo Ngabo na Polisi z’amahanga ziri muri Haiti ku bwumvikane hagati y’ibihugu ziturukamo.
Inzobere mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu ya UN William O’Neil, wari muri Haiti ku wa gatanu tariki 20 Nzeri 2024, yavuze ko utwo dutsiko tw’amabandi duhungabanya umutekano muri Haiti, dufite gahunda yo kwagura ibice twigaruriye, ibyo bigatuma umubare w’abaturage bahunga nawo urushaho kuzamuka.
Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko Akanama ka UN gashinzwe umutekano ku Isi, kazaterana mu mpera z’uku kwezi mu rwego rwo kwemeza niba, ubutumwa bwa Kenya irimo muri Haiti, bwongererwa andi mezi 12, ubwo bikaba binaharura inzira yo kuba bwazagirwa ubutumwa bw’amahoro bwa UN bwuzuye mu 2025.
Ibyo biramutse bibaye, ngo byatuma ubwo butumwa bwongererwa ingengo y’imari n’ubundi bushobozi bwo mu buryo bw’ibikoresho, kuko ubu mu bituma butagera ku ntego zabwo uko bikwiye, harimo no kuba nta bikoresho bihagije bihari.
Aganira n’Abapolisi ba Kenya mu birindiro bya mu Mujyi wa Port-au-Prince, Perezida Ruto yashimwe akazi keza bakoze muri aya mezi makeya bamaze bageze muri Haiti.
Yagize ati, “Hari abantu benshi batekerezaga ko ubutumwa bwo muri Haiti ari ubutumwa budashoboka, ariko ubu bamaze guhindura imyumvire kuri icyo kintu, kubera ibyo mumaze gukora byiza”.
Yavuze ko nta kabuza bazatsinda iyo ntambara yo kurwanya ayo mabandi ndetse abizeza ko agiye kubashakira ibikoresha byiza kurushaho.
Yagize ati, “Abapolisi bagera hafi kuri 400 bajya gucunga umutekano, bafatanyije n’inzego z’umutekano za Haiti, mu rwego rwo kurinda abaturage no kugarura ituze. Ikindi cyiciro kiyongeraho cy’abandi 600 bari mu myiteguro yo koherezwa mu butumwa. Tuzaba twamaze kwitegura mu byumweru bikeya biri imbere, ubwo turategura no gusaba inkunga yo kugira ngo bashobore koherezwa mu butumwa”.
Hari abanenga ubwo butumwa Abapolisi ba Kenya barimo muri Haiti, bavuga ko nta bikoresho bafite bikwiye byabafasha koko guhangana n’utwo dutsiko tw’amabandi, muri abo hakaba harimo n’uwo William O’Neil inzobere ya UN mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, wavuze ko ubwo butumwa bwo muri Haiti budafite ibikoresho bikwiye byafasha mu guhashya ayo mabandi harimo za kajugujugu, indege zitagira abapilote ndetse n’ibikoresho byabugenewe byafasha mu gucunga umutekano mu masaha y’ijoro.
Yagize ati, “Ubutumwa bwo kugarura umutekano buhuriweho n’ibihugu bitandukunye muri Haiti, (The Multinational Security Support Mission ‘MSS’, bwemejwe n’Akanama ka UN gashinzwe umutekano ku Isi (UN Security Council) mu Kwakira 2023, ntiburoherezwamo na kimwe cya kane (1/4) cy’abari bateganyijwe kubwoherezwamo”.
Nubwo Igihugu cya Haiti kiri mu bihano byo kutemererwa kugura intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare nk’uko bivugwa n’iyo nzobere ya UN, ariko abagize utwo dutsiko tw’amabandi bo, ngo bakomeza kuzishaka hirya no hino bakazibona, bigatuma barushaho gukomeza kwigarurira uduce dutandukanye twa Haiti.
Yavuze ko yasuye ibice by’Amajyepfo ya Haiti, abona ko Polisi y’icyo gihugu idafite ibikoresho ndetse n’ubushobozi mu bya tekiniki byayifasha mu guhangana n’ayo mabandi.
Yavuze kandi ko kugeza ubu, abaturage bagera ku 700.000 ari bamaze guhunga bakava mu byabo aho muri Haiti, kubera ibibazo by’umutekano mukeya no gufatwa ku ngufu ku bagore n’abakobwa bikomeza kwiyongera.
Yagize ati, “Ibi bibazo bikomeye ku buzima bw’abantu bimeze bitya, bigomba guhagarara. Birihutirwa, ni ugusiganwa n’igihe”.
Ohereza igitekerezo
|