Harifuzwa ko inguzanyo zitangwa mu buhinzi ziyongera zikagera ku 10%
Nubwo urwego rw’ubuhinzi rugira uruhare rwa 25% mu bukungu bw’Igihugu, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), igaragaza ko mu nguzanyo zose zitangwa n’ibigo by’imari mu Rwanda, 6% gusa ariyo ajya mu rwego rw’ubuhinzi, hakifuzwa ko mu myaka itanu iri imbere zarushaho kwiyongera zikagera ku 10%.
Ubuyobozi bwiyo Minisiteri buvuga ko harimo kurebwa uko iyo nguzanyo yiyongera nka rumwe mu zifite uruhare runini mu bukungu bw’Igihugu, kubera ko byagaragaye ko inguzanyo nyinshi zitangwa mu bijyanye no kubaka amazu hamwe no mu bundi bucuruzi, bigaterwa n’uko abatanga izo nguzanyo baba batinya ko kuzitanga mu rwego rw’ubuhinzi bishobora guteza igihombo mu gihe ikirere kitabaye cyiza.
Abakora ubuhinzi n’ubworozi bavuga ko bagorwa no kubona inguzanyo kubera ko hari igihe bisaba ko abazitanga babanza kureba niba ikirere kizaba cyiza kubera kwikanga kuzahura n’igihombo.
Agathe Mukagacinya, akora ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Nyagatare, avuga ko batoroherwa no kubona inguzanyo, akenshi bigaterwa n’uko ibigo by’imari bitabizera.
Ati “Nta cyizere bagirira umuhinzi, ugasanga kubona inguzanyo bitoroshye, icyo twasaba ni uko habaho banki ishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, kugira ngo ya Nka nipfa cyangwa nidatanga umusaruro ukwiye babe babireba, kuko bafite abantu bakurikirana, niba ikirere kitabaye cyiza, be kujya barenganya umuhinzi, uba uhangayitse ubwabyo, kuko uba warashoye mu buhinzi.”
Inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubuhinzi mu Rwanda, zimaze igihe zikora ibiganiro n’ibigo by’imari mu kubigaragariza impamvu bagomba gutinyuka gushora muri urwo rwego, kuko hari byinshi Leta yagiye ikora, birimo kongera ubuso buhingwa bukanuhirwa, kugira ngo batabona ko ubuhinzi bucungira ku kirere gusa, kongera ubuhinzi bukorerwa mu nyubako (Green houses), no gufasha abahinzi babatangira ubwishingizi mu buhinzi, aho leta ibunganira ku kigero cya 40% bw’ibyo bibasaba kugira ubuhinzi bwabo bube bushinganye.
Ubwo yari mu nama ya gatanu yiga ku mushinga ushyirwa mu bikorwa n’ibigo birimo NIRDA witwa ‘Circular Food System for Rwanda’, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi muri MINAGRI, Dr. Patrick Karangwa yavuze ko batareba ubuhinzi bw’ibihingwa gusa, ahubwo hanarebwa ibijyanye n’ubukungu bwisubira habyazwa umusaruro ibyafatwaga nk’imyanda y’ibibukomokaho, harebwa uko ishoramari rishorwamo ryakwiyongera.
Ati “Muri iyi myaka itanu, turifuza ko nibura byaba bigeze ku 10% bizamutse, iyo urebye imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, muzi ko mu musaruro mbumbe, urwego rw’ubuhinzi rufite uruhare rwa 25%, kuba rufite 25% mu bukungu, ni ukuvuga ngo n’ishoramari ryagombye kugera nibura kuri 25% rwayo nibura.”
Akomeza agira ati “Niba ruzana 25% mu bukungu bw’Igihugu, n’imari ijyamo nayo yagombye kuba nibura 25% bijyanye n’uruhare rugira, ari ibijyanye n’inguzanyo, imbaraga zo mu mari n’ibindi, ariko tuzi ko bitahita biba mugitondo kimwe ngo bibe birakunze, turifuza ko nibura byazamuka bigahita bigera ku 10% vuba, ariko ntabwo dusanga ariho tugomba guhagararira, ahubwo bigomba kuzazamuka bikangana n’uruhare bigira mu kuzamura ubukungu.”
Mu rwego rwo korohereza imishinga y’ubucuruzi bw’umwihariko iy’urubyiruko n’abagore, umuyobozi Mukuru wa BDF, Vincent Munyeshyaka, avuga ko bamaze gufasha imishinga y’ubucuruzi igera ku bihumbi 16.
Ati “Tumaze gufasha imishinga y’ubucuruzi igera ku bihumbi 16, ifite agaciro ka miliyari zigera 85 mu gihugu hose, hari n’amafaranga dushobora gutanga natwe tuyatanze tuyakuye mu ngengo y’imari yacu nk’abantu bafite imishinga iri mu bintu by’ubukorikori, ubudozi, kubaza, ubuhinzi, aho dushobora gufasha abantu kubagurira imashini n’ibindi bikoresho bakeneye, kugira ngo bashore iyo mari mu bikorwa byabo, hari n’ibindi tugira aho tugenda dutanga inkunga nyunganizi zigenda zikenerwa mu buhinzi n’ubworozi.”
Cyakora nubwo ingunzayo itangwa mu rwego rw’ubuhinzi cyangwa mu rw’ubukungu bwisubira ikiri nke, ariko ngo hari icyizere ko izakomeza kwiyongera, kubera ko ibigo by’imari birimo kugenda byumva ndetse bikanatinyuka gushora muri urwo rwego.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|