Abashoramari n’abikorera baganiriye ku guteza imbere umujyi wa Karongi
Abashoramari n’abikorera bo mu Karere ka Karongi baganiriye ku iterambere ry’Umujyi wabo, bungurana ibitekerezo ku buryo bagiye gukora no kubyaza umusaruro ibikorwa birimo ubukerarugendo bushingiye ku kiyaga cya Kivu, no kubaka ibyumba by’amahoteri byajya byakira abatemberera muri ibyo bice ku bwinshi.
Mu biganiro byatanzwe n’ubuhamya, hagaragajwe ko abantu batinyutse gushora mu mujyi wa Karongi bakunguka, nk’uko bigaragara ku mushoramari Eugene Nyagahene wamaze kuhashyira hoteli, icyakora we na bagenzi be bakifuza ko habaho guhindura imyumvire mu kwakira abashoramari.
Maj. Gen Eugene Nkubito uhagarariye Ingabo z’u Rwanda za Diviziyo ya gatatu mu Ntara y’Iburengerazuba, ashishikariza abashoroamari b’Abanyarwanda gukunda ibyiza by’Igihugu cyabo kuko usanga hari abibeshya ko ishoramari ryiza ari irikorerwa mu mahanga kandi nyamara ntacyaruta mu Rwanda.
Agira ati “Iyo ugiye gukora ishoramari ukora ubushakashatsi, ni yo mpamvu hari abashoramari nka Nyagahene biyemeje kuza gushora hano. Nagira ngo mbabwire ko ubwo nari muri Mozambique, umwaka wose numvaga Abanyarwanda baza kureba ibihari, bakagaruka iwacu kuko iyo urebye usanga iwacu ari nka Paradizo, uwakugeza aho nibwo wabona ko Leta ntako itakoze ngo Abanyarwanda bamererwe neza”.
Umuyobozi wa PSF wungirije mu Ntara y’Iburengerazuba akaba anashinzwe iby’amahoteri muri iyo Ntara, avuga ko ubwo baganiraga n’urwego rw’Igihugu rushinze iterambere (RDB), bagaragarijwe uburyo mu Rwanda hakwiye kubakwa ibyumba bihagije by’amahoteri kuko byagaragaye ko byagira akamaro.
Asaba ko ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwagaragaza ahantu hose habereye abashoramari, kugira ngo igihe bazaba baje kurambagiza aho kubaka batazahura n’imbogamizi kandi ko abakozi bahagije mu by’amahoteri Leta yamaze kubaha amahugurwa.
Agira ati “Nta kibazo dufite cy’abakozi mu Rwanda mu by’amahoteri barahari benshi kandi bafite ubumenyi n’ubushobozi, hari ahubwo n’abadafite akazi, bitandukanye n’abakeka ko mu Rwanda hakenewe gukoresha abanyamahanga”.
Barasaba gushyirirwaho One Stop Centre yo gukemuriramo ibibazo by’ishoramari
Mu bindi byemeranyijweho mu guteza imbere Akarere ka Karongi harimo gushyiraho urubuga rwo gutangarizaho ibitekerezo, no guhindura imyumvire ku bakozi b’Akarere ka Karongi mu rwego rwo kwakira neza abashoramari nk’uko byagarutsweho na Eugene Nyagahene uhafite Hoteli.
Agira ati “Turifuza ko mwadushyiriraho One Stop Centre y’abashoramari, ku buryo bajya bakirwa badahutajwe kuko usanga iyo uje ugana Akarere ntuhure na Meya, hari abadufata nk’abajura, ariko hari urubuga rwacu ku bashoramari byatuma twisanzura mu gusaba ibitekerezo no gukemura ibibazo by’abashoramari mu Karere ka Karongi.
Nzabamwita Emile wifuje gushora imari muri Karongi yubaka Hoteli na we avuga ko yahisemo ako gace nyuma yo kugasura ariko akaba atarabona ibyangombwa byo kubaka kuva muri 2016, imyaka 10 irashize.
Agira ati, “Naje gutembera hano, ndaye ijoro rimwe aho naraye bambwira ko nashaka uko mpava kuko bahahaye abandi, numva ko hari igikeneye gukorwa nkahubaka, nshaka ubutaka ariko nandikiye Akarere, nabuze uwansubiza ngo nubake, ahubwo bageze aho bambwira ko ahantu naguze hakwiriye ubuhinzi”.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, avuga ko hari ibigiye guhinduka birimo kwita ku bashoramari, kugira ngo ishoramari ryorohe, kandi hagiye gukosorwa ibyo guha serivisi abashoramari.
Agira ati “Nitumara kuganira tuzakora amahugurwa arimo izindi nzego zirimo n’izo hejuru kugira ngo abakozi bacu bagire ubumenyi bwo kwakira neza abashoramari”.
Ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yiyamamarizaga mu Ntara y’Iburengerazuba ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, yashimye ishoramari ryatangiye ku kiyaga cya Kivu ririmo no gushyiraho Hoteli igenda ku mazi, anashishikariza abandi bashoramari kunoza ibikorwa by’ubukerarugendo, bigamije guhuza Intara y’Iburengerazuba, n’izindi Ntara by’umwihariko Umujyi wa Kigali.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|