Volleyball: Abatoza 33 barimo n’abagikina bazamuriwe ubushobozi buzabafasha mu mwuga wabo
Abatoza ba Volleyball 33, barimo n’abagikina uyu mukino w’intoki, bahawe impamyabushobozi zo gutoza ziri ku rwego rwa kabiri, nyuma y’amahugurwa bari bamaze iminsi itanu bakorera mu Rwanda.
Ni amahugurwa yatangwaga n’inzobere mu Mpuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball ku Isi, Johann Hubber ukomoka muri Austria akaba yaraberaga mu Rwanda hagati y’itariki 19 na 23 Nzeri 2024, aho yitabiriwe n’abatoza 33 bo mu Rwanda ndetse n’abandi babiri barimo ukomoka muri Kenya ndetse n’undi wo muri Cameroon.
Ubwo hasozwaga aya mahugurwa Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, Ngarambe Raphael yavuze ko ari amahugurwa asobanuye byinshi birimo kuzamurwma urwego rwa Volleyball mu Rwanda binyuze muri aba batoza.
Ati "Ni amahugurwa avuze ikintu gikomeye kuko yongereye bumenyi bw’abatoza bacu, kuko n’abo twari dufite bari hejuru bari bafite urwego rwa kabiri bari bake. Iyo uvuye ku rwego rwa mbere ukajya ku rwa kabiri uba wongera ubumwenyi, ikindi ni uko harimo n’abategarugori bizafasha kwiyongera kw’amakipe y’abagore bizamure Volleyball yacu muri rusange, kuzamura urwego rero bivuze ko umukino wacu uri gutera intambwe."
Ngarambe yakomeje avuga ko bahereye ku kuba abatoza bari kubona ibyangombwa byo hejuru, bateganya ku bishyira mu bisabwa mu gihe amakipe ari gushyiraho abatoza mu rwego rwo kuzamura ireme.
Ati "Ikindi mu bisabwa twifuza gushyiraho nuko kugira ngo ugire umutoza mu makipe yacu mu Rwanda, ugomba guhera kuri aba bafite urwego rwo hejuru. Ntabwo twifuza ko ikipe ikomeye nka REG VC cg Police VC, yaba ifite umutoza uri hasi udafite urwego na rumwe zigakina na APR VC, ifite umutoza ufite urwego rwa kabiri kuko haba harimo ubusumbane mu gutanga amasomo, rero turifuza ko aba aribo bajya mu makipe haba mu cyiciro cya mbere ndetse no mu bakiri bato."
Ntagengwa Olivier ukinira ikipe ya Police VC, witabiriye aya mahugurwa y’abatoza ariko agikina ndetse na Mahoro Yvan ukinira Kepler VC, yavuze ko ari amahugurwa azabafasha kuzavamo abatoza beza.
Ati "Iyo turi gukora aya mahugurwa, ni ukugira ngo adufashe mu byo dutegurira abakinnyi cyangwa nuko tuzitwara tugiye kuba abatoza, bikaba no gutegura kugira ngo abana bari kuzamuka bazabone abatoza beza. Ku giti cyanjye navuga ngo hari impano nyinshi zigiye kuboneka hano mu Rwanda."
Yari inshuro ya mbere amahugurwa nk’aya abereye mu Rwanda, akaba yarasojwe n’abayobozi barimo n’umuyobozi ushinzwe Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe ndetse n’umuyobozi wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umuringa Alice.
Ohereza igitekerezo
|