Burera: Umugore bikekwa ko yiyiciye umwana yishyikirije RIB
Umugore witwa Tumushime Pélagie yishyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB Station ya Cyanika ayibwira ko yishe umwana we w’umukobwa amukase ijosi.
Amakuru y’urupfu rw’uwo mwana w’imyaka itandatu yamenyekanye mu masaha y’igicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 23 Nzeri 2024. Ngo ubwo bombi bari baryamye hamwe, dore ko uwo mwana we atari yanagiye ku ishuri, ngo byamujemo ko agomba kumwica ahita anabishyira mu bikorwa amukata ijosi, umwana ahita ahasiga ubuzima, arangije yishyikiriza RIB yivugira ko amwishe.
Uwo mugore ubarizwa mu Mudugudu wa Tatiro, Akagari ka Cyahi, ngo asanzwe akora ibikorwa byo gutunda magendu no kwambukiranya umupaka mu buryo butemewe n’amategeko ibizwi nk’ubufozi, bigakekwa ko kwica umwana we byaba bifitanye isano na bwo n’ubwo iperereza ku cyabimuteye rigikomeje nk’uko Egide Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama iyo sanganya yabereyemo yabihamirije Kigali Today.
Yagize ati: "Uwo mugore yivugiye ko yishe umwana we amuciye ijosi. Bikimara kumenyekana inzego zibishinzwe zihutiye kujya mu rugo rwe, zisanga koko umwana yapfuye akaswe ijosi. Nta kindi kibazo kizwi yari afitanye na we dore ko yari akiri na mutoya. Si we wenyine yari afite gusa kuko hari n’abandi bana batatu yabyaye bakuru kuri uwo mwana".
Yongeyeho ati "Uwo mugore akunze guca mu rihumye ubuyobozi akishora mu bikorwa byo kwambukiranya umupaka mu buryo butemewe agatunda magendu na forode muri Uganda. Ntitwamenya niba ubwo bugizi bwa nabi acyekwaho bwo kwiyicira umwana bwaba bufitanye isano na forode yishoragamo, iperereza riracyakorwa".
Umwana w’umukobwa wishwe biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa kabiri tariki 24 Nzeri 2024.
Gitifu Ndayisaba akangurira abaturage ko mu gihe hagize ugira ikibazo kimurenze yajya yihutira kukimenyesha ubuyobozi bukamufasha kugikemura atarindiriye gushyira ubuzima bw’abandi mu kaga.
Tumushime Pélagie yahise atabwa muri yombi akaba ari mu maboko ya RIB Station ya Cyanika.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Izi ni ingaruka za Genocide * akenshi abantu bakora ibi usanga bakomoka mu miryango yagize uruhare muri Genocide * ibaze nawe guca umwana wawe ijosi 🤔
None se ibyo bavuze mu nkuru,bihuriye he na Genocide? Hari aho bavuze ko yishe abantu icyo gihe,ni he uhuriza ibyo yakoze n’ibyakozwe icyo gihe?