RDC: Imfungwa 1,685 zari muri gereza ya Makala zafunguwe kubera uburwayi
Imfungwa 1,685 zari zifungiye muri gereza ya Makala iherereye muri Komini ya Selembao mu Mujyi wa Kinshasa, zafunguwe bikozwe na Minisitiri w’Ubutabera ku itegeko bivugwa ko ryatanzwe na Perezida Félix Tshisekedi, kubera impamvu z’uburwayi kuko abenshi mu bafunguwe ngo ntibashoboraga no kugenda kubera ibisebe binini bitigeze bivurwa, abandi bakaba bari bafite intege nkeya.
Nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru Agence Congolaise de Presse (ACP), Minisitiri Constant Mutamba, yagize ati, “ Imfungwa 1,685 ni zo zafunguwe ku Cyumweru tariki 22 Nzeri 2024, zivuye muri Gereza ya Makala, kubafungura bikaba byatangiye saa munani z’umugoroba bikaza gukomeza kugeza no mu masaha y’ijoro”.
Yakomeje agira ati, “Icyo nkora gusa, ni ugushyira mu bikorwa amabwiriza yatanzwe n’Umukuru w’Igihugu. Abafungurwa bose barasohoka muri gereza uyu munsi muri iyi gereza”.
Mu gihe bari bamaze gufungurwa, aho kuri gereza ngo hari hazanywe za Bisi za Minisiteri y’ubutabera n’iza Sosiyete y’ubwikorezi y’aho muri RDC ya ‘Transco’, kugira ngo zibafashe kugera aho bajya kuko bamwe bahise berekeza mu bitaro kubera uburwayi bafite, abandi bahita bajya mu miryango yabo.
Ku bafite uburwayi bukomeye, Minisiteri y’ubutabera ngo yahise isinya ko izabishyiriro ikiguzi cy’ubuvuzi bahabwa, nk’uko byamejwe na Minisitiri Mutamba Constant.
Minisitiri w’ubutabera Constant Mutamba wari ukuriye icyo gikorwa cyo gufungura izo mfungwa yumvikanye anenga gereza gufunga abantu barwaye mu buryo bukomeye kandi batavurwa bikwiriye. Hari amashusho yagaragaje bamwe mu barekuwe batabasha kugenda kubera ibisebe bikabije bafite ku maguru ndetse n’intege nkeya.
Minisitiri Constant Mutamba, yasabye abo bafunguwe kuzitwara neza nibagera hanze, kubera ko mu gihe baramuka bongeye kugwa mu byaha cyangwa bongeye kugaragaza imyitwarire mibi bahita bongera bagafungwa.
Hari kandi amabwiriza mashya yahise ahabwa umuyobozi w’agateganyo ushinzwe amagereza aho muri RDC, ko ntakuzongera gutindana abarwayi muri gereza, ahubwo ko igihe hari imfungwa zirwaye, bagomba kujya bahita bamenyesha serivisi zihariye zishinzwe gukurikirana ibijyanye n’uburwayi no gukwirakwiza imiti kugira ngo imiti iboneke byihuse.
Gereza ya Makala ni yo ifungiyemo abantu benshi muri DRC, aho ngo yubatswe igenewe gufungirwamo abantu 1.500 ariko ubu bikana bivugwa ko irimo abarenga 15.000, nk’uko bitangazwa n’imiryango imwe n’imwe itegamiye kuri Leta.
Bamwe mu bafunguwe bumvikanye bashimira Perezida Félix Tshisekedi, kubera ko ari we wategetse ko imfungwa zimwe zirekurwa mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu magereza.
Gusa, bamwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu banenga uburyo abantu bamwe bafungwa muri za gereza muri DR Congo bakamara imyaka bataraburanishwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|