Bugesera: Yafatanwe umufuka wuzuye urumogi arugurishiriza iwe mu rugo
Umugabo witwa Kasiro Fidel w’imyaka 39 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Ruhuha mu karere ka Bugesera nyuma yo gufatanwa umufuka w’ibiro 15 by’urumogi yacururizaga iwe mu rugo.
Kasiro yatawe muri yombi kuwa 20/2/2014 nyuma yaho abaturage batangiye amakuru ku nzego z’umutekano maze zigiye iwe zisanga afite uwo mufuka, aho agenda arucuruza ku barushaka.

Aho afungiye, Kasiro avuga ko uru rumogi nubwo barumusanganye ariko atari urwe ahubwo ngo rwazanwe na mwishywa we kandi yahise atoroka kuburyo ubu atazi aho ari ariko ntavuga izina rye.
Kasiro yafatiwe mu murenge wa Ngeruka mu kagari ka Gihembe mu mudugudu wa Kabuye mu karere ka Bugesera aho atuye iwe mu rugo.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|