Imisoro itatu yari isanzwe yakirwa n’uturere igiye kujya yakirwa na RRA
Umusoro w’ipatante, umusoro ku bukode, n’umusoro ku mutungo utimukanwa ni imisoro yari isanzwe yakirwa n’uturere, ariko Leta yasabye ko Rwanda Revenue Authority (RRA) nk’ikigo gisanzwe gifite ubunararibonye mu kwakira imisoro n’amahoro cyaba ari cyo kiyakira.
Ubwo intumwa ya RRA, Uzabakiliho Claudien, yasobanuriraga iyo mikorere mishya abafite aho bahurira n’imisoro n’amahoro mu karere ka Rutsiro, yamaze impungenge uturere abizeza ko n’ubundi ayo mafaranga azakomeza kuba ay’uturere, ahubwo ndetse ko aziyongera.
Icyo Rwanda Revenue Authority izakora ngo ni ugushyira ingufu mu kwinjiza imisoro n’amahoro byinshi bishoboka, kuko hari aho wasangaga bidakurikiranwa cyane.
Usibye iyo misoro itatu, andi mahoro yari asanzwe atangwa n’umuntu ushoye imyaka ku isoko, imodoka ipakiye ibicuruzwa runaka, amafaranga atangwa n’abakoresha ikimpoteri runaka, nk’uko aba yaremejwe na njyanama y’akarere,... ayo yose azakomeza kwakirwa n’akarere.
Ubusanzwe ibijyanye no gusoresha ndetse no kwishyuza ibirarane, ngo ntabwo byakorwaga neza bitewe n’imiterere y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
Uzabakiliho yasobanuye ko umwakirizi w’imisoro yari asanzwe ashimishwa no kwicara mu biro akakira amafaranga bamushyikirije, ntabone akanya ko gutekereza ukuntu yajya gucukumbura ngo ashake n’abatizanye bitewe n’akazi kenshi yabaga afite.

Iyo umwe mu basora yahagarikaga ibyo asanzwe akora, umwakirizi w’imisoro ngo ntabwo yibukaga kumukura ku rutonde bitewe n’uko nta kanya afite ko kugenzura urwo rutonde, bityo akagaragaza imibare idafite aho ihuriye n’ukuri, akanayobya umuntu ushinzwe igenamigambi ry’akarere.
Iyi mikorere mishya kandi izatuma bamwe mu bari abakozi b’uturere n’imirenge bahagarika bimwe mu byo bakoreraga uturere, ahubwo bakorere gusa ikigo cy’imisoro n’amahoro mu rwego rwo kwinjiza imisoro myinshi.
Uzabakiliho yavuze ko kubera akazi kenshi k’imvange kaba mu nzego z’ibanze hari igihe wasangaga ushinzwe imisoro, uyu munsi bamwohereje kujya kwamamaza igikorwa cyo kujya gukangurira abantu mituweli, kurwanya malariya, muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, bityo akabura umwanya wo gukurikirana no kwishyuza abamenyekanishije imisoro ariko ntibayishyure.
Ati “turashaka ko habaho détachement (gutandukanya inshingano), umuntu bamushinge ikintu kimwe kandi agikore neza.”
Iyi mikorere kandi ngo izatuma habaho gukurikirana abasora mu rwego rwo kugenzura niba koko batanze umusoro wose basabwa gutanga, mu gihe mbere uwasoraga ari we wabikoraga akurikije umutimanama we hagendewe ku cyizere afitiwe no gutinya ibihano yazafatirwa.
Uturere ngo ntidukwiye kwibaza uko tuzajya tubona amafaranga yatwo yinjijwe mu misoro yakiriwe na Rwanda Revenue Authority. Uzabakiliho yasobanuye ko ikigo cy’imisoro n’amahoro kizajya kinyuza ayo mafaranga kuri konti akarere kari gasanzwe gafite muri Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), ariko iyo konti ikazajya icungwa n’ikigo cy’imisoro n’amahoro.
Rwanda Revenue ngo izajya ikora igenzura irebe niba amafaranga abasora batanze ahura n’ayashyizwe kuri iyo konti, nisanga bihura, noneho iyo raporo Rwanda Revenue Authority iyishyikirize akarere. Iyo raporo izajya itangwa nyuma y’iminsi ibiri cyangwa itatu noneho akarere kemererwe gukuraho amafaranga kuri iyo konti kabashe kuyakoresha ibikorwa bitandukanye.
Biteganyijwe ko ikigo cy’imisoro n’amahoro kizahugura abakozi bashya bari basanzwe bakorera uturere n’imirenge mu kwakira imisoro n’amahoro, ariko bakaba bagiye kugikorera muri ubwo buryo bushya bwo kwakira imisoro.
Imikoranire y’ikigo cy’imisoro n’amahoho n’abo bakozi bacyo bashya
Bitewe n’iyi mikoranire mishya, Rwanda Revenue Authority yasanze hagomba kubaho amasezerano agamije kunoza imikorere n’imikoranire hagati ya Rwanda Revenue Authority n’uturere twose two mu Rwanda.
Ayo masezerano azaba agaragaza ibyo Rwanda Revenue Authority isabwa birimo kwakira iyo misoro y’ubwoko butatu yari isanzwe yakirwa n’uturere. Rwanda Revenue izakora n’imirimo ya tekiniki ijyanye n’isoreshwa ari yo gukangurira abasora kwiyandikisha, kumenyekanisha imisoro no kwishyura, ndetse no kugenzura abasora igihe uwakira imisoro atanyuzwe n’imisoro batanze.

Uturere two turasabwa gutiza ikigo cy’imisoro n’amahoro abakozi ndetse bagakomeza kwifashisha n’ibikoresho bifashishaga birimo ibiro na mudasobwa. Uturere ngo ni na two tuzakomeza kubahemba ariko bakagenzurwa kandi bakagendera ku mategeko agenga abakozi b’ikigo cy’imisoro n’amahoro. Abo bakozi ngo nta yindi mirimo akarere kazongera kubashinga, ahubwo bazajya bakora iyo ya Rwanda Revenue gusa.
Abo bakozi ngo nibagaragaraho imikorere mibi nko kurya ruswa no kudatanga imisoro nk’uko bayakiriye, ikigo cy’imisoro n’amahoro kizabasubiza akarere, na ko gahite kabirukana kuko batazaba bemerewe kongera kwitwa abakozi b’akarere.
Abo bakozi ngo bazagirana na Rwanda Revenue Authority amasezerano yo gukorana mu gihe cy’umwaka, nyuma yaho ayo masezerano azasubirwemo. Icyakora umwaka ushobora kutazashira kubera ko Leta irimo gushyiramo ingufu zose zishoboka kugira ngo abo bakozi akarere kazatiza Rwanda Revenue Authority izabegukane burundu.
Biteganyijwe ko ayo masezerano y’imikorere n’imikoranire hagati ya Rwanda Revenue n’uturere ashyirwaho umukono tariki 21/02/2014, noneho imikoranire igatangirana n’ukwezi kwa gatatu muri uyu mwaka wa 2014 niba nta gihindutse.
Gusinya ayo masezerano biteganyijwe kubera i Kigali imbere ya Minisitiri w’imari n’igenamigambi na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu. Abakozi bazatizwa Rwanda Revenue ni abarangije nibura icyiciro cya kabiri cya kaminuza kandi basanzwe bakora ako kazi ko kwakira imisoro n’amahoro.
Mu gihe mu karere hazabura umubare uhagije w’abakozi bagomba kwakira imisoro bujuje ibisabwa, Rwanda Revenue ngo izajya mu kandi karere irebeyo uwasagutse wujuje ibisabwa imuzane muri ka karere kadafite umubare uhagije.
Icyo gihe ariko akarere ajyanwemo ngo ntabwo ari ko kazamuhemba, ahubwo ngo hari ingengo y’imari Minisiteri y’imari n’igenamigambi yateganyije izajya ihemba bene abo bakozi.
Abo bakozi bazabanza bakorane na Rwanda Revenue mu gihe cy’amezi umunani, noneho nyuma yaho bakore ikizamini mu rwego rwo gusuzuma ubumenyi bamaze kugira, abazagitsinda Rwanda Revenue ibegukane burundu.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
IBYO LETA YAKOZE NDABISHYIKIYE
IBYO RRA YAKOZE NIBYO KUKO URETSE NIKI VANDIMWE HARABUMVAKO BASORA IGIHE BASHAKIYE CYANECYANE MUCYARO
Niba se hari abazasigara batagiye muri RRA ubwo bizakorwa bite? Abazasigara se bo batagiye muri RRA bazaba bakoraiki? imisoro yose n’amahoro nibijya RRA abakozi bazabashyirahe iyo ikigo gihindutse abakozi baba bagomba kukijyamo mwitonde
nibyo rwose,benshi ntibishuraga kubera ikivandimwe na ruswa.
Ibyobintu ni sawa kko suko batakoraga ahubwo inshingano zari nyinshi _imisoro,mituel,ubudehe,abacitse kw’icumu,abatishoboye,abishyuza amadeni rra urakoze.
Wapi, barashaka gukamura abaturage cyane! Nyamara musesengure cyane bagenzi! Ahaaaaaaaa!
Ibi ni byiza cyane kuko mu karere n’imirenge abakozi baho bakora ibyo bishakiye nta controle, ikindi barya ruswa bakirirwa binywera inzoga z’abo basoresha ubundi bakabasonera bityo leta igahomba.Ubu rero uzakinisha kwitwara uko yitwaraga mbere, RRA izamuhambiriza riva maze abure intama n’ibyuma!kwa heli baryi ba ruswa!
ibi nibyo kuko buri kigo n’ubunararibonye igite ndetse nibyo gishizw gukora , byaba byiza buri kintu mugihugu gishingwa buri kigo cyabigenewe , kuko hari igihe koko usanga iyi mirimo ivanga akazi noneho nkibi byimisoro byo kuko ari amafaranga yinjira ho biba ari ibindi bindi, aho usanga aho kugira ngo abandi bakore akazi bashinzwe babirwaniramo, iki gitekerezo ndagishyigikiye.