Ruhango: Babuze umukoresha wabo none ngo ntibakibona ibyo kurya
Abakozi 11 bakoraga imirimo yo kubaka ku kigo nderabuzima cya Mwendo, baravuga ko bamaze amezi abiri bahagaritse akazi kubera kubura rwiyemezamirimo wabakoreshaga. Bakavuga ko muri iki gihe barya bagaburiwe n’abatuye muri aka gace.
Gumiriza Dominic umwe muri aba bakozi, avuga ko baje kubaka ubusitani bw’ikigo nderabuzima ndetse na parking yacyo bazanywe na rwiyemezamirimo witwa Uwizeyimana Jean de Dieu ufite company yitwa SOGETRAC ariko bageze hagati rwiyemezamirimo aragenda barategereza baraheba.
Havugimana Emmanuel ushinzwe gukoresha aba bakozi avuga ko ubu babayeho nabi ndetse ngo banabuze itike ibasubiza iwabo i Kigali.
Ngo mbere bagikora bari bafite umuntu wabatekeraga, none ubu nawe yarabihagaritse bakaba babayeho nabi, buri munsi birirwa bahamagara uyu wabazanye muri aka kazi ariko ntiyitabe terefone.

Uyu rwiyemezamirimo yari yarapatanye n’akarere ka Ruhango aho kagombaga kumwishyura miriyoni 37 z’amafaranga y’u Rwanda, gusa ubu ngo asigajemo miliyoni 5 nk’uko bitangazwa na Mushimiyimana Stephanie uhagarariye VUP mu murenge wa Mwendo dore ko ari nayo yari ishinzwe kugenzura ibikorwa.
Imirimo yatangiye mu kwezi kwa 6/2013 igomba kurangira mu gihe cy’amezi ane gusa, ariko kugeza n’ubu ntirarangira. Twagerageje kuvugisha uyu rwiyemezamirimo kuri terefone ye ariko ntibyakunda kuko itacagamo.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nyamara ba Rwiyemezamirimo bakwiye kujya batanga caution kugirango abo bakozi nibabura ubishyura bahembwe muri ayo mafaranga y’ingwate